Mu gihe isi ikomeje kunyeganyezwa n’indirimbo ‘Morocco’ ya Joshua Baraka, iyi ndirimbo yongeye gutera indi ntera ikomeye nyuma y’uko umuraperi w’icyamamare French Montana atangaje ko hari ubufatanye ari gutegura kuri iyo ndirimbo.
Uyu muraperi ufite inkomoko muri Maroc akaba anafite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu byumweru bishize yumvise iyi ndirimbo iri kuri alubumu Juvie ya Baraka, amaze kuyumva avuga ko yayikunze cyane.
Abinyujije ku rubuga X yahoze yitwa(Twitter), French Montana—witwa Karim Kharbouch amazina yiswe n’ababyiyibe, yatangaje ko igice cye (verse) cy’iyi ndirimbo mu buryo bwa remix cyamaze gutunganywa.
Mu gitotndo cyo ku wa gatandatu yanditsi agira ati: “Nageze muri Moroccoooo, igice naririmbye muri y’iyi ndirimbo kirarangiye.” Mbere y’ibi kandi, French Montana yari asanzwe afitanye imikoranire y’umushinga yu muzika n’itsinda Triplets Ghetto Kids.
Aya makuru yaje atera ibyishimo byinshi abakunzi b’umuziki muri Uganda, aho benshi bashimira Joshua Baraka ku bwo guhora ahagararira abakunzi be ndetsen’igihugu muri rusage ku rwego mpuzamahanga.
Joshua Baraka yari muri Maroc mu ntangiriro z’iki cyumweru, aho yataramiye mu muhango wo gufungura ku mugaragaro (pre-opening ceremony) irushanwa rya AFCON 2025, anareba n’umukino wahuje ikipe ya Uganda Cranes na Tunisia.
Twese dutegerezanyije amatsiko menshi kumva ibyo aba bahanzi bombi bari gutegura!







