Imihindagurikire y’ikirere ikomeje kugaragaza ingaruka zikomeye mu Ntara y’Amajyepfo, aho mu Karere ka Gisagara habaye impanuka yatewe n’inkuba yahitanye ubuzima bw’umubyeyi w’imyaka 37, abandi bantu babiri bagakomereka bikabije.
Iyi nkuba yakubise mu ijoro ryo ku wa 7 rishyira ku wa 8 Mutarama 2026, mu gihe imvura nyinshi yagwaga mu bice bitandukanye by’iyo ntara. Uwapfuye yari atuye mu Murenge wa Nyanza, aho inkuba yamusanze aryamye mu nzu ye, ihita imuhitana, inangiza n’ibikoresho by’amashanyarazi.
Amakuru aturuka mu baturanyi agaragaza ko nyakwigendera yasize abana bane, bari baryamye mu kindi cyumba. Nyuma y’uko inkuba ikubise, umwana muto yatangiye kurira bitewe n’umwijima, bituma imfura ijya kureba nyina, ari na bwo basanze yamaze kwitaba Imana, bitera umutekano mucye mu baturanyi bahise batabazwa.
Uretse iyi mpanuka yibasiye uyu muryango, mu Murenge wa Muganza ho inkuba yakomerekeje abandi bantu babiri, bahita bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Mugombwa kugira ngo bitabweho n’abaganga, aho amakuru atangwa agaragaza ko bakiriho n’ubwo bagize ibikomere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara bwatangaje ko ibi byiyongera ku byago bikomeje kugaragara biterwa n’imihindagurikire y’ibihe, birimo inkuba, imyuzure n’inkangu. Bugaragaza ko mu myaka ishize, izi mpanuka zagize ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu n’ibikorwaremezo, bityo hakenewe ingamba zirambye zo gukumira no kugabanya ingaruka zabyo.
Mu rwego rwo gukomeza kwirinda, ubuyobozi burasaba abaturage kwitwararika cyane mu bihe by’imvura nyinshi, kwirinda kugama munsi y’ibiti, no gukoresha imirindankuba ahantu hahurira abantu benshi, mu gihe Leta ikomeje gushyira imbaraga mu gukwirakwiza ibikorwaremezo by’ubwirinzi.
Ibi byago byongeye kwibutsa ko u Rwanda rukomeje guhura n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, bisaba ubufatanye bw’inzego zose n’abaturage mu gukumira no guhangana n’ingaruka zayo, hagamijwe kurengera ubuzima bw’abantu n’imitungo yabo.










