Mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki (9) ngo hatangire Imurikagurisha Mpuzamahanga i Kigali, abacuruzi, abashoramari, ndetse n’abaturage b’u Rwanda n’abaturutse impande zitandukanye z’ibihugu barimo gutegura uko bazaryitabira.
Iri murikagurisha rizabera ahasanzwe hakorerwa ibikorwa nk’ibi i Gikondo, ryateguwe na Rwanda Development Board (RDB) ku bufatanye na Private Sector Federation (PSF). Iri murikagurisha rizatangira ku wa 29 Nyakanga rigasozwa ku wa 17 Kanama 2025, rikaba ari kimwe mu bikorwa binini bihuriza hamwe ibihugu bitandukanye byo ku migabane yose, aho hamurikwa ibicuruzwa, udushya tw’ikoranabuhanga ndetse na serivisi, umuco,n’ibindi bitandukanye.
Mu myaka mike ishize, iri murikagurisha ryabaye umuyoboro ukomeye mu guteza imbere ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’amahanga. Ryitabirwa n’abantu basaga ibihumbi 300 buri mwaka, kandi rikaba ari amahirwe yihariye ku bashoramari bashaka kwagura amasoko cyangwa gutangiza ibikorwa bishya mu Rwanda.
Biteganyijwe ko abashoramari bo mu bihugu bitandukanye bazaryitabira, barimo abo muri Kenya, Bubiligi, Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Buhinde, Ubushinwa, Turikiya, u Budage, ndetse n’Uganda. Ibi bihugu bizaba bifite amahirwe yo kwereka anyarwanda n’akarere ibicuruzwa bigezweho n’ikoranabuhanga rihambaye.
Uretse ibihugu n’amashyirahamwe mpuzamahanga, abacuruzi b’Abanyarwanda nabo biteguye kumurika ibikorwa byabo. Abakora ubukorikori, ibiribwa n’ibinyobwa, imyenda, ikoranabuhanga, ibikoresho by’ubwubatsi n’abandi bazahabwa umwanya wo kwerekana ubushobozi bw’ibikorwa byabo.
Umwe mu bacuruzi bakorera mu Rwanda, Mukashyaka Odette, yavuze ko ari amahirwe adasanzwe yo kuganira n’abakiriya baturutse impande zitandukanye z’Isi. Yagize ati:” Buri mwaka nitabira iri murikagurisha. Abantu batugana baturutse hirya no hino mu bihugu bitandukanye, kandi hari igihe bagura cyangwa bakaduha amasoko y’igihe kirekire.”
Nicolas Jackson, umucuruzi ukomoka muri Amerika ukorera mu Rwanda, aganira n’Umusanzu News, yavuze ko yishimira cyane iri murikagurisha, kuko rimuha ubumenyi butandukanye. Yagize ati:” Nyiri iwacu nuvugaga ko mu Rwanda hagiye kuba imurikagurisha, nahitaga ntegura urugendo ngo mpagere nihere ijisho. Iki gikorwa kimpuza n’abantu batandukanye bafite ubumenyi butandukanye, bityo nkabigiraho byinshi.”
Yakomeje avuga ko iri murikagurisha rituma yunguka kurusha uko bisanzwe, anashimira ubuyobozi bw’u Rwanda ku mutekano usesuye w’abaryitabira n’ibikorwa byabo.
Iri murikagurisha rizibanda cyane ku guteza imbere ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga. Biteganyijwe ko hazagaragaramo udushya twinshi mu bijyanye n’imikoreshereze ya mudasobwa, robotike, ubuhinzi bugezweho, n’inganda zidahumanya ibidukikije.
RDB yatangaje ko gahunda yo kwakira abashyitsi n’abitabira iri murikagurisha ihagaze neza, kandi ko hateganyijwe ubufasha bwihariye ku bashaka guhuza ibikorwa byabo n’amasoko mpuzamahanga. PSF nayo yemeje ko hateguwe ibiganiro byihariye hagati y’abashoramari, inzego za Leta n’abikorera ku giti cyabo.







