Imodoka ya Jean Marie Vianney Bangirana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giti mu Karere ka Gicumbi, yafashwe n’inkongi y’umuriro ku mugoroba wo ku wa 4 Gashyantare 2025, irashya irakongoka.
Iyi mpanuka yabaye ubwo yari avuye mu Nteko z’Abaturage mu Kagari ka Tanda, agana ku biro by’Umurenge wa Giti. Iyo modoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux, izwi nka ‘Vigo’, yatangiye gushya abari bayirimo bahita bayivamo bwangu, bose ntacyo babaye.

Ngabitsinze Josue, umwe mu bari aho byabereye, yavuze ko bagerageje kuzimya inkongi ariko bikanga. Ati: “Abari bayirimo bakimara gusohoka, twagerageje gukoresha kizimyamoto yari mu modoka, ariko ntibyagira icyo bitanga.”
Gitifu Bangirana yavuze ko icyateye iyo mpanuka kitaramenyekana. Ati: “Navaga mu Kagari ka Tanda nerekeza ku Murenge wa Giti, ariko icyateye iyi mpanuka ntabwo kiramenyekana.”
Yongeyeho ko imodoka yangiritse burundu, ariko ategereje icyo ubwishingizi buzamumarira. Mbere yo kugura iyo modoka nshya, yari amaze igihe akoresha indi Toyota Hilux, ubwoko bw’imodoka azirikana nk’izifasha cyane mu kuzamuka imisozi.

Src: umuseke