Kuri uyu wa Gatanu, tariki 28 Ugushyingo 2025, Urugaga Nyarwanda rw’Abafite Virusi itera Sida (RRP+ Rwanda), ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), mu nama nyungurana bitekerezo mu rugamba rwo kurwanya ikwirakwizwa ry’ubwandu bushya bwa VIH binyuze mu gufata imiti neza, nk’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ribigaragaza.
Gufata imiti neza: Inzira y’ubuzima bwiza n’ubwirinzi ku bwandu bushya
- Viral load igera ku rwego rutagaragara (Undetectable)
Gufata imiti ya VIH neza bituma umubare w’agakoko ugabanuka cyane, ukagera ku rwego rutagaragara. Ibi bituma umuntu ufite VIH adashobora kwanduza uwo bari mu mibonano mpuzabitsina. - Ubuzima buraramba kandi bukaguma ku rwego rwiza
Umubiri w’ufata imiti buri munsi ku gihe ugira ubudahangarwa bwiza, bigatuma aramba kandi akabaho nk’utanduye. - Kugabanya indwara zituruka kuri VIH
Gufata imiti neza birinda indwara nka:
– Igituntu
– Indwara zifata ubwonko n’imitsi
– Indwara z’umutima - Kubungabunga imiti ikomeza gukora neza (No drug resistance)
Iyo imiti ifatwa neza, agakoko ka VIH ntibabona umwanya wo kwihinduranya, bityo imiti ikakomeza kugira imbaraga. - Imibereho myiza n’imbaraga mu buzima bwa buri munsi
Abafata imiti neza baba bafite imbaraga zo gukora, bagakomeza imibereho myiza kandi bagakoresha ingendo nke kwa muganga.
Gasana Michel wo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) yatangaje ko u Rwanda rwageze ku ntego mpuzamahanga za 95 aho 95% by’abafite VIH bari ku miti kandi bayifata neza ku rwego rutuma bagera kuri viral suppression.
Yongeyeho ko imiti ihari bihagije kandi serivisi zose za VIH ziboneka hafi mu mavuriro ya leta ndetse n’ayigenga. Abageze ku rwego rwo kugabanya virusi bashobora guhabwa imiti y’amezi atandatu, bikagabanya ingendo mu mavuriro.
Yasoje ahamya ko nta serivisi n’imwe itangwa ku buryo bw’ivangura, ndetse ko nta muntu ucirwa urubanza kubera kugira VIH.
Yashinzwe mu 2003, ubwo intumwa z’amashyirahamwe 175,intego yayo ni ugufasha abafite ubwandu bwa virusi itera Sida cyangwa abahuye n’ingaruka zayo kugira ubuzima bwiza, bakagira uburenganzira, serivisi nziza, ubuvuzi, no kuba bafashwa mu mibereho yabo.
karungi Doreen










