• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Thursday, September 11, 2025
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Inkuru Nyamukuru

Imibereho y’abangavu baterwa inda mu Rwanda ikomeje kuba aka ya mvugo ya ‘Izicwa nande”

Impinga Media by Impinga Media
November 16, 2024
Reading Time: 2 mins read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Mpuzamahanga uharanira Amahoro arambye (Interpeace) ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) bwagaragaje ko abangavu 84,16% batahawe ubufasha nyuma yo kubyara, bwaba ubwa serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe n’ubw’imibereho isanzwe.

Ubwiyongere bw’inda ziterwa abangavu mu Rwanda n’ibibazo bahura na byo bikomeje kwiyongera umunsi ku wundi ku buryo ikemurwa ryabyo rikomeje kuba aka ya mvugo ya ‘Izicwa nande”

Turebeye ku mibare, ku wa 5 Ugushyingo 2024, Minisiriri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko mu mezi 12 ashize mu mavuriro yo mu gihugu bakiriye abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 18 batwite bari bagiye gusuzumisha inda bagera ku 8000.

Ni ikibazo kimaze imyaka kuko nko mu 2017, abangavu batewe inda zitateganyijwe bari 17.331, bagera ku 23.622 mu 2019 mu gihe mu 2020, uyu mubare wageze kuri 19.701, bigeze mu 2021 baba ibihumbi 23.534 naho mu 2023 ugera kuri 19.406.

Igiteye inkeke ni uko n’iyo bamaze kubyara, n’ubufasha baba bagomba guhabwa batabubona uko bikwiriye, icyari umuriro kikongerwamo lisansi, ha handi bagerageza kwiyahura n’ibindi bibi.

Nshobora kuvuga ibijyanye no kwiyahura ukagira ngo ni amashyengo ariko wabyemezwa n’umwe mu bagize uruhare muri ubwo bushakashatsi wagize ati “Nafashe urwembe njya mu cyumba cyanjye nikeba umutsi, mama yinjiye mu cyumba yitonganya asanga naguye hasi mvirirana.”

Uwo ni umwe muri ba bandi 84,16% ubushakashatsi bwerekanye ko batigeze basaba ubufasha bujyanye n’ubuzima bwo mu mutwe n’ibindi nkenerwa, n’ubu bakaba bahanganye n’ubuzima.

Ni ubushakashatsi bwakorewe ku bangavu 1174 barimo 587 babyaye n’abandi nka bo batarabyara, bari hagati y’imyaka 10 na 19, hagamijwe kureba ibituma abana baterwa inda n’ingaruka bibagiraho.

Ni abo mu turere twa Nyagatare, Musanze, Rubavu, Gisagara na Gasabo nk’uturere dukunze kugira imibare minini y’abatewe inda bakiri bato.

Uretse abatewe inda, habonywe ko mu mwaka ushize abangavu batatewe inda 87,90% na bwo batigeze baka ubufasha bujyanye n’imitekerereze cyangwa no kwita ku mibereho yabo ya buri munsi.

Ni ibibazo biteye inkeke cyane kuko muri ubwo bushakashatsi byagaragaye ko abatewe inda bagize ibibazo byo mu mutwe bitandukanye, ababyeyi bagatangira gusubiranamo ku bwo kwitana bamwana ku kutita ku mwana n’ibindi.

Bituma umubano umwana yari afitanye n’ababyeyi be, ucika agahezwa, bikurura amakimbirane mu miryango, umwana agatangira kwigunga, ibiba bigomba gukurikiranwa cyane.

Nk’ubu muri ubwo bushakashatsi habonywe ko 15,33% by’abana batewe inda barameneshejwe, abandi barenga 71,21% ababyeyi babo babuka inabi mu buryo bukomeye, bibishya ubuzima bwabo umunsi ku wundi, ha handi bamwe baba bashaka kwiyahura.

Abo mu nzego zitandukanye zifite aho zihuriye no kurengera abana bigiye hamwe icyafasha mu kugabanya inda ziterwa abangavu

Abangavu babyaye 63% bahuye n’agahinda gakabije mu gihe 53,49% bagize ibibazo by’umuhangayiko uterwa n’uko ababyeyi b’abo bana bagaragaje umujinya w’umuranduranzuzi nyuma yo kumenya ko abana babo batwite.

Uko guhezwa no kujujubywa byatumye abana benshi bibaraho ibyaha, imibare ikagaragaza ko 41,23% bashijwe kugira uruhare mu byababayeho, bituma 37,31% na bo bishinja ibyaha.

Izo ngaruka zijyanye n’ubukungu, byatumaga bamwe bahitamo gushaka kwiyahura, gukuramo inda mu buryo bwa magendu n’ibindi.

Umuyobozi w’Agashami gashinzwe kuvura indwara zo mu mutwe muri RBC, Dr. Iyamuremye Jean Damascène ati “Ibibazo byo mu mutwe ubwabyo bikubuza gushaka serivisi. Ufite agahinda gakabije ntaba ashaka umuha ubufasha kuko aba azi ko ari kugirirwa nabi. Tugomba kubafasha cyane kugana inzego z’ubuzima kuko bo ubwabo ntibabyishoboza.”

Umuyobozi wa Interpeace mu Rwanda, Frank Kayitare, yagaragaje ko mu byo babonye bituma abangavu baterwa inda harimo n’ubumenyi buke ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, aho abarenga 78,5% bagaragaje ko nta makuru ahagije bari bafite kuri iyo ngingo.

Umuyobozi wa Interpeace mu Rwanda, Frank Kayitare, yerekanye ko ubumenyi buri hafi ya ntabwo ku buzima bw’imyororokere biri mu byongera imibare y’abangavu baterwa inda.

Ati “Twasanze uburyo ababyeyi tureramo bigira uruhare na none mu kuzamura icyo kibazo. Ugasanga abatewe inda ni ba bandi baturuka mu miryango ababyeyi bibanda ku gitsure n’ibihano bikakaye aho gutanga ubujyanama.”

Mu bindi bigira uruhare mu gutuma abangavu baterwa inda ni ubukene mu miryango, amakimbirane mu miryango, gusambanywa ku gahato, imbuga nkoranyambaga nko kureba amashusho y’urukozasoni, no kwirengagiza uruhare rw’abatera inda mu kwirinda icyo kibazo.

Mu byagarutsweho cyane kandi harimo ingingo yo kuboneza urubyaro ku bangavu ari bwo buryo bwiza bwo kugabanya ibyo bibazo byose no kwirinda ingaruka zose ziterwa no gutera.

Impamvu ni uko mu bana baterwa inda babajijwe, 92,4% bagaragaje ko uburyo bwo kuboneza urubyaro bwagombaga kubafasha kwirinda guterwa inda, kutabugira bikaba byarazamuye umubare.

Kayitare ati “Bikorwe mu buryo bukumira. Imibare igaragaza ko umubare munini w’abapfa babyara ni abari munsi y’imyaka y’ubukure. Iyo tuvuga kuboneza urubyaro harimo no kurinda izo mpfu. None se tureke abo bana bakomeze bapfe cyangwa bahabwe uburyo n’itegeko ribemerere kuba bakwirinda.”

Dr Iyamuremye we yavuze ko uretse ibibazo byo mu mutwe, bagira n’ibindi bibazo byazana n’urupfu, akagaragaza ko ko kuboneza urubyaro byafasha mu guhangana n’izo ngaruka.

Ati “Minisiteri y’Ubuzima yatanze umushinga w’itegeko ryemerera abo bana b’imyaka 15 ko bakemererwa kuboneza urubyaro. Ni byiza ko dukumira kuko abo baba batwise imibiri yabo iba itarakura. Ni ukubikumira hakiri kare twirinda ibyo bibazo.”

Muri ubwo bushakashatsi kandi abana batewe inda bagera kuri 32,71 bagaragaje ibimenyetso by’ikibazo cyo mu mutwe kizwi nka (Post-traumatic stress disorder:PTSD) mu gihe 30,15% mu gihe 17,38% bagize ikibazo cy’umuhangayiko.

Byagaragaye ko 60,4% batewe inda n’ababarusha imyaka kuva kuri itanu kumanura mu gihe 28,45% bazitewe n’abagabo babarusha imyaka itandatu kuzamura.

Hagaragaye ko abana batewe inda bangana 71,04% bari hagati y’imya 15 na 17 bari bafite ‘amaraso ashyushye’ hamwe bumva ko bashaka gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe ariko badafite ubumenyi buhagije ku buzima bw’imyororokere.

Mu gutangaza ibyavuye mu bushakashatsi ku byongera umubare w’abangavu baterwa inda, abo mu nzego zitandukanye baganiriye ku ngamba nshya zafatwa mu guhantura uwo mubare.
Umuyobozi w’Agashami gashinzwe kuvura indwara zo mu mutwe muri RBC, Dr. Iyamuremye Jean Damascène yerekanye inyungu ziri mu kwemerera abangavu kuboneza urubyaro mu kugabanya abaterwa inda.

Sharinga kuri:

  • Click to share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Click to share on Facebook (Opens in new window) Facebook
  • Click to share on X (Opens in new window) X

Related

Share2Tweet1Send
Previous Post

Imishinga 3 ya miliyoni 100Rwf igiye gutangizwa na Rotary Club Kigali Mont Jali

Next Post

U Rwanda rwatsinze Marburg, Minisiteri y’ubuzima ifunga ibitaro byavurirwagamo abayanduye.

Impinga Media

Impinga Media

IZINDI NKURU WASOMA

Lt Gen Innocent Kabandana yapfuye

Lt Gen Innocent Kabandana yapfuye

by Peacemaker PUNDIT
4 days ago

RDF yunamiye LT Gen Innocent Kabandana waguye mu bitaro bya Gisirikare biri I Kanombe. Ku wa 7 Nzeri 2025 Minisiteri...

ARDPE yashyize ku isoko ry’umurimo abanyeshuri 11 bize ubudozi

ARDPE yashyize ku isoko ry’umurimo abanyeshuri 11 bize ubudozi

by Alex RUKUNDO
1 week ago

Ku wa Gatandatu tariki ya 30 Kanama 2025, Umuryango ARDPE (Rwandan Association for Development and Environment Protection) washyize ku isoko...

Umusore w’imyaka 21 yishwe atewe icumu na bagenzi be

Umusore w’imyaka 21 yishwe atewe icumu na bagenzi be

by Alex RUKUNDO
4 weeks ago

Kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Kanama 2025, mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Nyagatare, Umurenge wa Tabagwe, Akagari ka...

Next Post
Minisitiri Nsanzimana Sabin yasobanuye ko ibikorwa byo gukurikirana uducurama mu buvumo butandukanye bikomeje

U Rwanda rwatsinze Marburg, Minisiteri y'ubuzima ifunga ibitaro byavurirwagamo abayanduye.

Loîc Ntwali yishwe n'abagizi ba nabi

Basabiwe gufungwa burundu, Abagabo bakurikiranweho kwica Loîc Ntwali wari ufite imyaka 12.

kLab

Ikoranabuhanga m'uburezi bw'u Rwanda: Intambwe igana ku Bukungu Bushingiye ku Bumenyi

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali
Imyidagaduro

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali

by Peacemaker PUNDIT
September 9, 2025
Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel
Imyidagaduro

Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel

by Peacemaker PUNDIT
September 9, 2025
Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025
Imyidagaduro

Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025

by Alex RUKUNDO
September 8, 2025
Bruno K yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gutabara umuryango wa Gogo
Imyidagaduro

Bruno K yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gutabara umuryango wa Gogo

by Alex RUKUNDO
September 8, 2025

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
     

    Loading Comments...