ku wa 23 Kanama 2025 hari kuzaba Music in Space, igitaramo cyari kuzabera muri Camp Kigali

Igitaramo cyarimo abahanzi; The Ben, Kenny Sol, Bushali, Ariel Wayz n’abo hanze y’u Rwanda cyahagaritswe kibura iminsi ibiri bitewe n’uburwayi bwa Bjorn ugitegura.
Itangazo ryashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Music in Space rigenewe abanyamakuru basobanuye ko umuyobozi wayo Bjorn yabazwe umutima ku buryo abaganga bamubujije kugira igikorwa ry’imyidagaduro yitabira atarakira neza.
Iryo tangazo rikomeza rimenyesha abaguze itike bose ko zifite agaciro ku buryo nta mpungenge bakwiriye kugira.
Abasaga 3000 bari baraguze itike ariko bidatinze bazamenyeshwa umunsi wo gusubukura igitaramo.
Ni igitaramo cyari kuzabera muri parkingi ya Camp Kigali ku wa 23 Kanama 2025.
Bjorn warwaye yari kuzacuranga guitar, akerekana filimi mbarankuru yo ku rusobe rw’ibinyabuzima. Ni nawe nyiri gutegura Music in Space ku buryo bigoye ko igitaramo cyaba adahari.









