Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yemeje ko mu mpeshyi ya 2025, igihugu cyahuye n’ikibazo gikomeye cy’ibura ry’amazi meza, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali n’ahandi hatandukanye mu gihugu. Uyu mwuka mubi ngo watewe n’ukugabanuka gukabije kw’amazi y’umugezi wa Nyabarongo, aho inganda zitunganya amazi nka Kanzenze na Nzove zisanzwe ziyakura.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr. Jimmy Gasore, yavuze ko ikibazo cyari gikomeye, kuko amazi yavuye mu mugezi wa Nyabarongo yari yaragabanutse bitewe n’impeshyi ikaze n’imihindagurikire y’ibihe. Yemeza ko Leta iri gutekereza ku ngamba z’igihe gito n’igihe kirekire zo kugikemura.
Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’Igihugu (RBA), Minisitiri Gasore yagize ati:“Twabonye ko ikibazo gikomeye dufite ari igabanyuka ry’amazi y’umugezi wa Nyabarongo. Inganda zacu zifite ubushobozi bwo gutunganya amazi menshi, ariko kubera ko amazi yagabanutse rwego rwo hejura, byateje icyuho mu itangwa ry’amazi hirya no hino.”
Yongeyeho ko amazi mu mugezi wa Nyabarongo agabanuka cyane mu gihe cy’impeshyi, kubera ko mbere aba yarifashishijwe n’abantu mu bikorwa bitandukanye nko kuhira ubusitani, isuku n’indi mirimo. Ariko muri uyu mwaka ngo igabanuka ry’amazi rirakabije cyane, bigira ingaruka ku nganda zitunganya amazi ndetse no ku baturage rusange.
Mu duce tumwe tw’igihugu, abaturage bagaragaje ko bamaze igihe batabona amazi meza. Bamwe bavuga ko ijerekani y’amazi igura amafaranga y’u Rwanda 400 cyangwa arenga, bitewe n’aho batuye. Mu byaro, hari aho abaturage bavuga ko banywa amazi yo mu bishanga kubera kubura andi meza, ibintu bishobora guteza ibibazo by’indwara ziterwa n’isuku nke.
Minisitiri Gasore yemeje ko Guverinoma iri gushaka ibisubizo birimo kongera ubushobozi bw’inganda zisanzwe, gushaka ahandi haturuka amazi no gutunganya imiyoboro mishya. Harimo no kureba uko amazi y’imvura yakwifashishwa mu gihe cy’Impeshyi, ndetse no gukomeza imishinga yo kubungabunga inkomoko z’amazi zirimo imigezi n’ibiyaga.
Ati:“Turi gutegura uburyo burambye bwo gukemura iki kibazo, ku buryo amazi atazongera kubura mu buryo nk’ubu, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali n’ahandi hifashisha nko kubayacuruza.”
Iki kibazo cyaje mu gihe Leta y’u Rwanda yiyemeje ko mu 2026, buri muturage azaba agezweho n’amazi meza nibura ku gipimo cya 100%. Ibi bisaba ishoramari rikomeye mu bikorwaremezo by’amazi, kubungabunga ibidukikije no gukangurira abaturage gukoresha amazi mu buryo batayangiza.









