Mu gihugu cya Ethiopia, abaganga bakoze igikorwa cyatangaje benshi nyuma yo kubasha gusubizaho akaboko k’umusore w’imyaka 20 kari kaciwe n’imashini, bakemeza ko ari bwo bwa mbere igikorwa nk’iki gikozwe neza muri iki gihugu.
Ibi byabereye ku bitaro byigenga bya Samaritan Surgical Center biherereye i Addis Ababa, aho umusore yakiriwe nyuma y’impanuka yagize akaboko ke kugacikira hejuru y’inkokora mu gihe yakoraga akazi ko gukata imbaho. Dr Anteneh Hailu, umuganga w’inzobere wabigizemo uruhare, yabwiye BBC ko ako kaboko kari katandukanye burundu n’umubiri.
Uyu musore yabanje kuzanwa mu bitaro ari we wenyine, nyuma umuryango we uza uzanye akaboko kacitse kagashyirwa muri barafu. Dr Anteneh yasobanuye ko iyo aka kaboko kadashyirwa mu rubura ako kanya, amahirwe yo kongera kugasubizaho yari kuba make cyane. Gushyirwa muri barafu bifasha kurinda imikaya n’imitsi kudapfa kubera kubura amaraso.

Bivugwa ko uwo musore yari yatakaje amaraso menshi, bituma abanza kwitabwaho byihuse kugira ngo ahagarikwe no kuva amaraso, anahabwe amaraso mashya mbere y’uko atangira kubagwa. Nyuma yo kumwitegura neza, abaganga bafashe icyemezo cyo kugerageza gusubizaho akaboko ke, nubwo ari igikorwa kigoye cyane.
Dr Anteneh yavuze ko gusubizaho urugingo rwacitse bisaba ubuhanga bwo hejuru n’ubufatanye bw’inzobere zitandukanye. Muri iki gikorwa, hakoreshejwe inzobere mu kubaga amagufa n’imikaya, inzobere mu kubaga byo gusana (plastic surgery), inzobere mu by’imitsi n’abandi bafatanyije mu kwemeza uko igikorwa kigomba gukorwa.

Kubaga kwakozwe mu byiciro bibiri bikomeye. Icyiciro cya mbere cyamaze amasaha atandatu, aho hibanzwe ku gusubiranya igufa n’imitsi minini itwara amaraso, kugira ngo akaboko kongere kubona amaraso no gufatirana n’umubiri. Icyiciro cya kabiri cyabaye nyuma y’ibyumweru bibiri, na cyo kimara hafi amasaha atandatu, hagamijwe kunoza ibisigaye birimo imikaya mito n’udutsi tw’imitsi.
Uyu muganga yasobanuye ko igufa ryacitse rishobora kongera gufatana iyo rihujwe neza, kimwe n’imitsi itwara amaraso ishobora kongera gukora, bigatuma igice cyari cyavuyeho gisubira mu buzima busanzwe buhoro buhoro.
Nyuma yo kubagwa, uyu musore yatangiye kwitabwaho binyuze mu myitozo yihariye izwi nka physiotherapy, igamije gufasha akaboko kongera gukora neza. Iyo myitozo yibanda ku gukoresha imikaya mito n’inini, harimo gufata ibintu bito, kwandika no gukora indi mirimo isanzwe y’ubuzima bwa buri munsi.
Dr Anteneh yavuze ko amahirwe ari menshi ko uyu musore azongera gukoresha akaboko ke nk’uko byari bimeze mbere y’impanuka, nubwo bisaba igihe n’umwete mu myitozo. Kugeza ubu, yavuze ko uyu murwayi ameze neza kandi yarasubiye mu kazi ke.
Abaganga bo muri Ethiopia bemeza ko nta makuru agaragaza ko igikorwa nk’iki cyo gusubizaho akaboko kacitse cyari cyarigeze gikorwa neza mbere muri iki gihugu. Ibi bifatwa nk’intambwe ikomeye mu iterambere ry’ubuvuzi bwa Ethiopia, cyane cyane mu rwego rwo kubaga rugoye.
Nubwo bimeze bityo, Dr Anteneh yagaragaje ko hakiri imbogamizi nyinshi mu rwego rw’ubuvuzi muri Ethiopia, zirimo kubura abaganga b’inzobere n’ibikoresho bigezweho. Yavuze ko nubwo ibibazo bihari, iki gikorwa cyerekana ko hari icyizere cy’uko ubuvuzi bwo muri iki gihugu bushobora gutera intambwe ikomeye mu bihe biri imbere.










