Mu gihe abatuye Isi bakomeza kwiyongera ariko ubutaka bwo guhingaho budahinduka, isi iri gushakisha ibisubizo byatuma abantu bihaza mu biribwa. Mu byo kwitabwaho harimo no kuvugurura uburyo bw’ubuhinzi hifashishijwe ikoranabuhanga, rikaba ririmo kongerera ibihingwa ubushobozi bwo kwihanganira indwara n’imihindagurikire y’ikirere, bikaba byatanga umusaruro mwinshi kandi ufite ubuziranenge ku isoko. Ibi bikorwa binyuze mu bihingwa byahinduriwe uturemangingo (GMO – Genetically Modified Organism).
Ni muri urwo rwego kuwa 3 Kamena 2025, umushinga wa OFAB (Open Forum on Agricultural Biotechnology in Africa) watangije amahugurwa y’iminsi itandatu, yitabiriwe n’abahinzi, abanyamakuru n’abandi bafatanyabikorwa mu rwego rwo kuzamura ubumenyi ku buhinzi bushingiye kuri siyansi, cyane cyane ibihingwa byongewe ubushobozi (biotech crops).
Ndizeye Guillaume, umuhinzi wo mu Karere ka Kirehe usanzwe ahinga urutoki, avoka n’inyanya, yavuze ko nyuma yo gusobanukirwa n’ubuhinzi bw’ibirayi byongewe ubushobozi, yiteguye gutangira kubyitabira.

Ati:“ Icyo nishimiye ni uko ibi birayi bitanga umusaruro mwinshi kandi bitagoranye. Nta miti myinshi bisaba, bityo umuhinzi agasagurira amasoko akanagira inyungu.”
Abashakashatsi mu by’ubuhinzi bavuga ko ibi birayi byahinduwe bitanga umusaruro wa toni 40 kuri hegitari, ugereranyije na toni 20 z’ibisanzwe, bikaba byikuba kabiri. Ibi nibyo byatumye Nyandwi Alexis, umusesenguzi w’ibijyanye n’ubuhinzi ku mbuga nkoranyambaga, yemeza ko ari ikoranabuhanga ry’igihe rikwiye kwitabwaho.

“Hari abacyeka ko iri koranabuhanga rishobora kuba rifite ingaruka mbi, nyamara ni uburyo bwa siyansi bwizewe kandi buhamye, bukwiye gutanga igisubizo ku buzima bw’umuturage n’ubw’igihugu.”
Pacifique Nshimiyimana, uyobora ihuriro ry’Abaharanira Siyansi mu iterambere (Alliance for Science Rwanda), yavuze ko iri koranabuhanga rizagabanya imvune abahinzi bajyaga bahura na zo.
Yagize ati:“Abahinzi b’ibirayi, cyane cyane abo mu Majyaruguru, bakoreshaga amafaranga menshi ku miti ndetse no ku bakozi. Umubyizi w’umuhinzi ubu uri hagati ya 1000 na 1500 Frw ku munsi. Kugabanya ibyo byose ni inyungu nini.”

Yongeraho ko hari n’igihe umuti watindaga gutera, indwara zikibasira ibirayi bikiri mu murima bigatera igihombo gikabije. Abo bahinzi bazungukira cyane mu gukoresha imbuto nshya ifite ubushobozi bwo kwihanganira izo ndwara.
Nshimiyimana agaragaza ko gukoresha imiti myinshi mu bihingwa byangizaga ibinyabuzima by’ingenzi mu bidukikije nko mu butaka ndetse n’inzuki.
Yagize ati:“Abavumvu benshi, cyane cyane abo mu Majyaruguru, bagiye batangaza ko inzuki zabo zipfa kubera imiti yaterwaga mu bihingwa. Iyi mbuto izagabanya ibyo bibazo.”

Dr Nduwumuremyi Athanase, umushakashatsi muri RAB akaba ahagarariye umushinga wa OFAB mu Rwanda, yavuze ko ubu buryo bumaze imyaka ine bukurikiranwa, kandi ko mu gihe kitarenze imyaka ibiri imbuto yemewe izaba igeze ku bahinzi.
Yagize ati:“Hari inzira binyuramo, ntabwo ari ugutanga imbuto uko byifujwe gusa. Tuzabigerageza hamwe n’abahinzi bake babishoboye, kugira ngo tuzabashe gutubura imbuto zikwirakwizwa hose.”
Nubwo u Rwanda rutarageraho ku kigero cy’imyaka 10 rwiyemeje muri Maputo cyo gushyira 10% by’ingengo y’imari mu buhinzi, hari intambwe iri guterwa. Ibikorwa byo kongerera ubushobozi ibihingwa bikunze kuribwa cyane nk’imyumbati, ibigori n’ibirayi, ni bimwe mu bigaragaza ko igihugu kiri kwishakamo ibisubizo birambye.
Umwanditsi: Alex RKUNDO