Kutonsa umwana bihagije ni kimwe mu bibazo bikomeje gutera imirire mibi mu bana bato, nk’uko byagarutsweho na Depite Uwababyeyi Jeannette, umwe mu bagize komisiyo y’imibereho y’abaturage mu nteko ishinga amategeko, asobanura ko konsa umwana kugeza nibura ku myaka ibiri bigira uruhare runini mu mikurire ye myiza, kandi bikamurinda indwara zitandukanye zirimo n’imirire mibi.
Ibi yabivuze nyuma yo gusura bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Rwimiyaga, Akagari ka Bugaragara bafite abana bari mu mirire mibi kubera kubacutsa imburagihe.
Bamwe muri abo babyeyi barimo Nyiramariza Annonciatta, w’imyaka 34, afite umwana w’imyaka ibiri uri mu mirire mibi. Uyu Nyiramariza afite abana barindwi, ariko avuga ko umwana wa Gatandatu yamuncukije imburagihe kuko yahise atwita undi, bituma atabasha kumwonsa neza.
Yagize ati: “Ibere narimukuyeho afite amezi icyenda, kuko nari ntwite undi mwana. Sinari ngishoboye kumwonsa neza, kandi icyo gihe ntabwo yari yiteguye guhagarika konka. Nyuma y’igihe gito ni bwo natangiye kubona agenda agira imirire mibi.”
Konsa umwana igihe gito, cyangwa kumwicira igihe cy’inyongera yo konsa, bishobora kumutera ibibazo by’imikurire n’imirire mibi.
Abaganga bemeza ko ubusanzwe umwana akwiye konsa byibura kugeza ku myaka ibiri, kuko ari bwo abasha gukura neza, ndetse akanubaka ubudahangarwa bw’umubiri we.
Undi mubyeyi, Nduwimana Bosco w’imyaka 43, afite abana 10, umukuru afite imyaka 17. Umuhererezi afite imyaka ine m’amezi 9.
Uyu mugabo avuga ko atigeze abasha guha abana be bose igihe gihagije cyo konka bitewe n’uko babyaraga kenshi, bigatuma umwana umwe atabasha kubona uburenganzira bwe bwo konka.
“Umwana dufite ubu, twamukurikije imburagihe, Nyina ntiyamwonsaga neza kuko yari atwite undi. Buri gihe byarangiraga umwana atitaweho neza.”

Yagize ati: “Umwana akwiriye konswa kugeza nibura ku myaka ibiri. Ni uburenganzira bwe. Iyo ababyeyi batabikoze, bibagiraho ingaruka nk’imirire mibi, uburwayi ndetse no kugwingira. Twifuza ko ababyeyi bamenya ko konsa umwana igihe gihagije ari kimwe mu by’ingenzi bibarinda ibibazo bikomeye mu mikurire.”
Raporo iheruka yo muri Mata 2025, igaragaza ko mu Karere ka Nyagatare, abana 140 bari mu mirire mibi.
Ni mu gihe imirire mibi n’igwigira biri ku ijanisha rya 33% ariko bakaba bafite gahunda yo kugera kuri 15% muri gahunda ya Leta y’imyaka itanu yo kwihutisha iterambere (NST2).
