Nyuma yo gukatirwa mu ntangiriro za Ukwakira 2025, hamenyekanye igihe umuraperi Sean “Diddy” Combs azavira muri gereza.
Amakuru mashya aturuka mu Kigo gishinzwe imfungwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agaragaza ko Diddy azafungurwa ku wa 8 Gicurasi 2028, itariki iri mbere y’igihe benshi bari biteze.
Uyu mugabo w’imyaka 55, uzwi cyane mu ruhando rwa Hip Hop, yakatiwe igifungo cy’imyaka isaga ine (amezi 50) ku byaha bifitanye isano n’ubusambanyi, nyuma y’urubanza rwasize akuweho ibyaha by’ubugizi bwa nabi n’ibyo gucuruza abantu byari byaramuvuzweho cyane. Iyo abihamwa, yari gukatirwa igifungo cya burundu.
Itariki nshya y’ifungurwa rye ishobora gusobanurwa no kuba hari igihe yari amaze afunze mbere yo gukatirwa, kuba akomeje gahunda z’isanamitima, cyangwa se kuba ashobora kujyanwa mu kigo cyakira abafungwa bari mu nzira yo gusubira mu buzima busanzwe (halfway house).
Nubwo bimeze bityo, abamwunganira mu mategeko bamaze gutanga ubujurire bushingiye ku ngano y’igihano yahawe ndetse n’ibyaha yahamijwe. Ibyo bivuze ko iyo tariki ishobora kongera guhinduka bitewe n’uko ubujurire buzagenda.
Hari kandi amakuru yavugaga ko ashobora guhabwa imbabazi na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump. Gusa ibiro bya White House byabihakanye bivuga ko muri iki gihe nta biganiro kuri iyo ngingo biri kuba.







