• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Saturday, March 7, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Hamenyekanye abahanzi Davido azazana i Kigali

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
October 21, 2025
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Umuhanzi Mpuzamahanga, David Adedeji Adeleke OON wamenye nka Davido, yavuze ko mu bahanzi bakoranye kuri Album ye ya Gatanu yise ‘5IVE’ harimo babiri azakorana n’abo urugendo, kandi bazataramana mu gitaramo cye cya Gatanu azaba akoreye i Kigali.

Kuva mu myaka 14 ishize ari mu muziki, Davido yaciriye inzira benshi mu bahanzi akabashyira mu bitaramo bye bikomeye, agamije kubereka sosiyete no kubafasha kumenyekana.

Uko kumenyekanisha abandi bahanzi ni kimwe mu byamufashije kumenyekana, kuko mu bihe bitandukanye umuririmbyi w’umunyamerika, Chris Brown, yagiye amwitwaza mu bitaramo bye bikomeye byo hirya no hino ku isi.

Davido ategerejwe i Kigali ku wa 5 Ukuboza 2025 mu gitaramo kizabera muri BK Arena. Iki gitaramo cyateguwe na Intore Entertainment ku nkunga ya Skol Malt.

Bruce Twagira uhagarariye Intore Entertainment, yabwiye InyaRwanda ko Davido yabemereye ko hari abahanzi babiri mu bo yakoranye nabo kuri Album ye azazana i Kigali.

Kugeza ubu, Kitoko Bibarwa ni we muhanzi w’umunyarwanda watangajwe uzaririmba muri iki gitaramo.

Kizaba igitaramo kidasanzwe kuri Kitoko, kuko hashize imyaka 12 adataramira Abanyarwanda imbere mu gihugu. Uretse ibyo, azaba akiri mu minsi micye ageze i Kigali, aho yiyemeje gutura by’iteka nyuma y’igihe kinini abarizwa mu Bwongereza.

Album ya Davido, 5IVE, irimo indirimbo 17 ziganjemo imiziki itandukanye, harimo Afrobeats, R&B, Reggaeton, na Dancehall.

Indirimbo yihariye muri iyi Album ni ‘Offa Me’, ikoranye na Victoria Monét, umuhanzi w’umunyamerika watsindiye igihembo cya Grammy.

Indirimbo y’umuziki yacuranzwe na Haitian DJ na Producer Michael Brun, ifite amashusho yagaragaje urusobe rw’imbyino n’imibyinire yihariye.

Mu bandi bahanzi bagize uruhare muri Album ya 5IVE, harimo Chris Brown, Becky G, Omah Lay, Odumodublvck, Shenseea, Tayc, Dadju, YG Marley, ndetse n’umuhanzi wo muri Afurika y’Epfo, Musa Keys, n’abandi benshi.

Davido yavuze ko iyi Album irusha izindi zose gukomeza kumwubakira izina ku rwego mpuzamahanga, igaragaza ubuhanga bwe, urugendo rwe mu muziki, n’aho ageze ubu nk’umuhanzi ndetse n’umuntu.

Mu rwego rwo kumenyekanisha 5IVE, Davido yagiye mu rugendo rwo kuyamamaza mu mijyi itanu, harimo Los Angeles, New York, Atlanta, Paris, na London, aho abakunzi be babonye uburyo bwo kumwumva hafi mu buryo bwihariye. Ndetse, ari kwitegura ibitaramo azakorera iwabo muri Nigeria.

Davido, umuhanzi mpuzamahanga w’icyamamare mu muziki wa Afrobeats, ategerejwe i Kigali ku wa 5 Ukuboza 2025 mu gitaramo cye cya gatanu kizabera muri BK Arena, aho azazana abahanzi babiri bo kuri Album ye nshya 5IVE

Share2Tweet1Send
Previous Post

Perezida wa UNMF, Eddy Kenzo, yashinje abantu bagoreka amagambo ye

Next Post

White House yateye utwatsi ku irekurwa rya P Diddy

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Eddy Kenzo yasobanuye impamvu atiyiriza mu kweze kwa Ramadhan

Eddy Kenzo yasobanuye impamvu atiyiriza mu kweze kwa Ramadhan

by Alex RUKUNDO
19 hours ago

Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje impamvu atari kwiyiriza nk’abandi bisilam mu kwezi gutagatifu kwa Ramadhan, avuga ko afite...

“Kuririmba mu gikuyu n’icyongereza n’ibintu byirikora sinjye ubihitamo” – Karelina

“Kuririmba mu gikuyu n’icyongereza n’ibintu byirikora sinjye ubihitamo” – Karelina

by Alex RUKUNDO
20 hours ago

Umuhanzi w’Umunya-Kenya Karelina ari kwiyubaka buhoro buhoro mu ruhando rw’umuziki, aho akoresha ururimi rw’Igikuyu n’Icyongereza mu buryo bugaragara nk’ubutateguwe, ahubwo...

“Black Card Sundays” igiye gutangira i Kampala

“Black Card Sundays” igiye gutangira i Kampala

by MUNYANKINDI Alphonse
24 hours ago

Urukundo rw’ibirori n’imyidagaduro muri Kampala rugiye kongererwa indi gahunda nshya yiswe “Black Card Sundays”, igiye gutangirira muri Vanquish Lounge, ahahoze...

Next Post
White House yateye utwatsi ku irekurwa rya P Diddy

White House yateye utwatsi ku irekurwa rya P Diddy

The Ben na Madebeats biyungiye mu Bwongereza

The Ben na Madebeats biyungiye mu Bwongereza

Udushya tudasanzwe mu iserukiramuco rya Oldies rigiye kugaruka

Udushya tudasanzwe mu iserukiramuco rya Oldies rigiye kugaruka

Eddy Kenzo yasobanuye impamvu atiyiriza mu kweze kwa Ramadhan
Imyidagaduro

Eddy Kenzo yasobanuye impamvu atiyiriza mu kweze kwa Ramadhan

by Alex RUKUNDO
March 6, 2026
“Kuririmba mu gikuyu n’icyongereza n’ibintu byirikora sinjye ubihitamo” – Karelina
Imyidagaduro

“Kuririmba mu gikuyu n’icyongereza n’ibintu byirikora sinjye ubihitamo” – Karelina

by Alex RUKUNDO
March 6, 2026
“Black Card Sundays” igiye gutangira i Kampala
Imyidagaduro

“Black Card Sundays” igiye gutangira i Kampala

by MUNYANKINDI Alphonse
March 6, 2026
Umunyarwanda yatorewe kuyobora Anglican ku isi
Iyobokamana

Umunyarwanda yatorewe kuyobora Anglican ku isi

by MUNYANKINDI Alphonse
March 6, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.