Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, umushinga wo gusubiranya Icyogogo cya Congo-Nil uri kugaragaza umusaruro ufatika, haba mu kurengera umutungo kamere, guteza imbere ubuzima bw’abaturage no kuzamura imibereho yabo.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba (RFA) cyatangaje ko uyu mushinga umaze kugerwaho ku kigero cya 20%, mu bikorwa bigamije gukumira isuri, kurinda amazi no kugarura urusobe rw’ibinyabuzima mu bice byangiritse.
Ibi byatangarijwe mu Karere ka Karongi ku wa 15 Mutarama 2026, ubwo abayobozi n’abafatanyabikorwa basuraga aho ibikorwa bigeze.
Uyu mushinga uzwi nka Congo-Nil Divide (CND) uri gushyirwa mu bikorwa mu turere 10 two mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, arimo Musanze, Nyabihu, Rubavu, Ngororero, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke, Rusizi, Nyamagabe na Nyaruguru.
Ureba ku ruhererekane rw’imisozi igabanya amazi atemba ajya mu ruzi rwa Nil n’urwa Congo, ahafite uruhare rukomeye mu mibereho y’igihugu n’akarere.
Mu bikorwa bikomeje gukorwa harimo gutera ibiti bya gakondo, guca amaterasi y’indinganire, kurinda inkombe z’imigezi, no kuvugurura inzuri zangiritse.
Ibi bikorwa bifite intego yo kugabanya isuri igenda yangiza ubutaka n’imigezi, bigatuma amazi yandura bikagira ingaruka ku buzima bw’abaturage.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi (RWB), Dr. Emmanuel Rukundo, yavuze ko amazi yanduye akomoka ku isuri aba intandaro y’indwara zitandukanye zirimo iziterwa n’umwanda n’ibinyabuzima byangiza ubuzima.
Yagaragaje ko iyo amazi atabungabunzwe neza, byongera igiciro cyo kuyatunganya no kuyaha abaturage, ndetse bikabangamira n’ingomero zitanga amashanyarazi.
Ati “Amazi meza ni ishingiro ry’ubuzima. Kuyarinda bisobanuye kurinda ubuzima bw’abaturage no kugabanya indwara ziterwa n’umwanda. Iyo isuri igabanutse, n’indwara zijyanye n’amazi mabi ziragabanuka.”
Ku ruhande rw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA), cyagaragaje ko uyu mushinga ujyanye n’intego z’igihugu zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
REMA ivuga ko gutera ibiti bya gakondo bifite ubushobozi bwo kuyungura umwuka mwinshi wa carbone, bikagira uruhare mu kugabanya ingaruka z’ubushyuhe bukabije ku buzima bw’abantu, zirimo indwara z’ubuhumekero n’iziterwa n’imihindagurikire y’ikirere.
REMA kandi yagaragaje ko kugarura urusobe rw’ibinyabuzima bifasha kubungabunga uburinganire bw’ibidukikije, bikagabanya kwiyongera kw’udukoko n’indwara zishobora kwibasira abantu n’amatungo.
Umuyobozi Mukuru wa RFA, Dr. Concorde Nsengumuremyi, yavuze ko mu bice by’icyogogo byibasiwe n’inkongi hagiye hamera cyane ibyatsi byitwa ibishihe byangiza cyane ibidukikije.
Yashimangiye ko uyu mushinga wibanda ku gusubiza aho byangiritse ibiti bya gakondo, kuko byihanganira indwara, bigahangana n’imihindagurikire y’ibihe kandi bikaba indiri y’ibindi binyabuzima bifasha urusobe rw’ubuzima.
Ati “Turateganya kuvugurura inzuri kuri hegitari 1000 no guca amaterasi kuri hegitari 1000 mu turere twa Karongi na Rutsiro. Ibi bizafasha kugabanya isuri, kongera umusaruro w’ubuhinzi no kurinda ubuzima bw’abaturage baturiye ibi bice.”
Uyu mushinga kandi ufite uruhare mu guteza imbere imibereho y’abaturage binyuze mu guhanga imirimo. Abaturage benshi barimo kubona akazi mu gutunganya ingemwe, gutera ibiti no guca amaterasi.
Jean Claude Ngendambizi, umwe mu bakozi b’uyu mushinga, yavuze ko amafaranga abona yamufashije kwishyura ubwisungane mu kwivuza no kwita ku mibereho y’umuryango we, bigatuma agira ubuzima bwiza n’umutekano mu mibereho.
Umushinga wa Congo-Nil Divide watangiye mu 2024, uzageza mu 2028 utwaye arenga miliyari 66Frw. Uteganya gusubiranya hegitari 1500 muri Pariki ya Nyungwe na hegitari 500 muri Pariki ya Gishwati-Mukura.
Abawuyobora bagaragaza icyizere ko uzarangira ku gihe, ugasiga utanze umusanzu ukomeye mu kurengera ibidukikije, guteza imbere ubuzima n’iterambere rirambye ry’igihugu.







