Uruganda rukora ibisasu runini kurusha izindi i Burayi, MBDA, rurashinjwa kugurisha ibice by’ingenzi by’ibisasu byoherejwe ari ibihumbi muri Israel, aho byakoreshejwe mu bitero byahitanye abana n’abasivile b’Abanya-Palestine.
Ikinyamakuru The Guardian ku bufatanye n’ibindi bitangazamakuru byigenga Disclose na Follow the Money, byakoze iperereza aho byerekanye uruhare rwa MBDA mu gukora amabobe ya GBU-39 – igisasu gikorwa na Boeing – akayobora icyo gisasu kugera aho cyarashwe.
Ayo mabobe korerwa muri MBDA Inc. ( Alabama, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika), ariko amafaranga yinjizwa anyura muri MBDA UK (yo mu Bwongereza), inyungu ikazasaranganywa n’itsinda ryose rifite icyicaro mu Bufaransa.
MBDA yatangaje ko yubahiriza amategeko y’ubucuruzi bw’intwaro aho ikorera, nubwo igaragazwa nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi muri uru rugamba. Umwaka ushize, yatanze dividende ingana na £350 miliyoni ku bashoramari bayo: BAE Systems (Ubwongereza), Airbus (Ubufaransa), na Leonardo (Ubutaliyani).
Nubwo u Bwongereza bwahagaritse zimwe mu mpushya zohereza intwaro muri Israel muri Nzeri 2024 kubera ” guhonyora amategeko mpuzamahanga y’ubutabazi,” MBDA Inc., Ikorera muri Amerika, ntigengwa n’izo ngamba.
Iperereza ryemeje ko GBU-39 yakoreshejwe mu bitero 24 byahitanye abasivile, birimo abana 100, abagera kuri 500 bagapfa. Igitero kimwe cyabaye ku ya 26 Gicurasi 2024, aho igisasu cyagabwe ku ishuri Fahmi al-Jarjawi muri Gaza City, gihitana abantu 36, harimo abana 18.
Mu mashusho yafashwe n’umuturage, hagaragaye Hanine al-Wadie, umukobwa w’imyaka itanu, ashakisha inzira yanyuramo kugirango arokoke. Ariko yari afite ibikomere n’ihungabana; ababyeyi be n’umuvandimwe umwe barapfuye.
Amategeko mpuzamahanga y’ubutabazi abuza kwibasira ibikorwaremezo by’abasivile nk’amashuri. Amnesty International yemeje ko ibitero byagabwe nta tangazo ryatazwe, bikaba bishobora gufatwa nk’ibyaha by’intambara.
Ingabo za Isael zavuze ko ibyo bitero byari bigamije gusenya ibirindiro bya Hamas, kandi ko zafashe “ingamba nyinshi” zo kurinda abasivile, zirimo no gukoresha ibisasu byo ku rwego rwo hejuru. Ariko abatangabuhamya bagaragaje ko nta tangazo ryatazwe mbere y’ibi bitero.
Ibipimo byagaragaje ko GBU-39 ari byo byakoreshejwe, bigaragazwa n’amababa ya “Diamond Back” yanditseho amagambo “NO LIFT ON WINGS.” Ibi bisasu byari byoherejwe bitewe inkunga na gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Guhera ku wa 7 Ukwakira 2023, byibura 4,800 byoherejwe, mu gihe muri Gashyantare 2024 hongeweho 2,166.
GBU-39 ni igisasu gifite uburemere buto (munsi ya 250lb), cyakoreshejwe aho bakeneye kurasa ahantu hadakomeye, ariko mu nzu ifunze, gitera ingaruka zikomeye. Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagiteguye ngo gisimbure ibisasu binini byarashwe muri Gaza mu ntangiriro y’intambara.
Iperereza ryagaragaje ko ibitero 16 muri 24 byagabwe ku mashuri yahungiyemo abasivile, ibindi bigabwa ku mahema, imiryango y’abaturage, n’urusengero.
Raporo ya ONU yo mu kwezi gushize yagaragaje ko “intambara muri Gaza igamije inyungu.” Francesca Albanese, intumwa yihariye ya ONU, yavuze ko ibigaragara “ari igice gito cyane cy’ukuri”, kandi ko bizakomeza igihe cyose “ibigo by’abikorera bitabazwa ibyo bikora.”
Sam Perlo-Freeman, wo muri Campaign Against the Arms Trade, yagize ati: “MBDA iri kungukira mu guha Israel intwaro. Turasaba Leta y’u Bwongereza gukora ibishoboka byose igahagarika Jenoside.”
Nubwo MBDA UK itanga raporo y’ubucuruzi, MBDA Inc. yo muri Amerika ntitangaza ibyinjizwa. Raporo ya 2023 yagaragaje ko MBDA UK yatanze amafaranga arenga 40% y’inyungu rusange. MBDA yose yinjije £4.2bn mu 2024.
MBDA ntiyigeze itangaza niba yatekereje kugurisha ibikorwa byayo byo muri Amerika cyangwa guhagarika gutanga ibice byoherezwa muri Israel. Yasubije The Guardian iti: “Ibikorwa bishobora kugira aho bihurira n’ibyemewe n’amategeko birabujijwe.”
BAE Systems na Airbus bavuze ko nta cyo bongera ku bisobanuro bya MBDA. Leonardo yavuze ko “yakomeje gukurikiza amategeko yose ajyanye no kohereza intwaro.” Mu gihe Boeing yasubije ivuga ko ibyo byose byoherejwe bijyanye n’amategeko ya Amerika kandi ko “ishyigikiye uburenganzira bwa Israel bwo kwirwanaho.”