Nyuma y’imyaka myinshi afatwa n’abafana nk’umwami wa Afrobeat, nyakwigendera Fela Anikulapo Kuti agiye guhabwa igihembo gikomeye cya Grammy y’ubuzima bwose, nubwo yapfuye.
Uyu muhanzi w’ikirangirire ukomoka muri Nigeria yapfuye mu 1997 afite imyaka 58. Ni nyuma y’imyaka hafi 30, abahanga mu muziki ku rwego mpuzamahanga bamwemereye nk’icyamamare cyahinduye amateka y’umuziki ku isi.

Umuhungu we, umucuranzi Seun Kuti, yavuze ko iki gihembo ari intsinzi ikomeye ku muryango n’abakunzi ba Fela.
Yagize ati: “Fela yari amaze igihe mu mitima y’abantu. Kuba Grammys noneho ibyemeye, ni intsinzi ebyiri.”
Seun Kuti yavuze ko iki gihembo kigaragaza ukuri k’ubuzima n’umurage se yasigiye isi binyuze mu muziki we.
Inshuti ya Fela Kuti n’umuyobozi we wa muzika w’igihe kirekire, Rikki Stein, yavuze ko nubwo byatinze, ari byiza ko Grammys yemeye agaciro ka Fela.
Yagize ati: “Afurika ntiyahoraga iha agaciro impano zayo. Ariko ubu ibintu birimo guhinduka.”
Iki gihembo kije mu gihe injyana ya Afrobeats imaze kwigarurira isi. Mu 2024, Grammys yashyizeho icyiciro cya Best African Performance, kigaragaza izamuka ry’umuziki wo muri Afurika.
Fela Kuti azaba ari we Munyafurika wa mbere uhawe Grammy y’ubuzima bwose, igihembo cyatangiye gutangwa mu 1963.
Uyu mwaka kandi, abandi bahanzi bazahabwa iki gihembo barimo Carlos Santana, Chaka Khan uzwi nka Queen of Funk, na Paul Simon.
Umuryango wa Fela Kuti, inshuti n’abahanzi bagenzi be bazitabira ibirori bya Grammys kugira ngo bahabwe iki gihembo mu izina rye, bashimangira ko umurage we ugikomeje kubaho.







