Umuyobozi wa Big Talent Entertainment, Eddy Kenzo, aratangaza ko icyemezo gikomeye yafashe mu mwuga we w’umuziki: aho yanze gusinya amasezerano yatanzwe n’ama label akomeye ku isi, arimo Sony Music, Warner Music, Disney, na Universal Music Group.
Kenzo avuga ko buri label yaje imwereka ko nasinya amasezerano azamwinjiriza amafaranga menshi, aho Warner Music yigeze kumubwira ko izajya imuhemba umushahara ungan na Miliyoni imwe ya Madorari (USD 1M). Ariko n’ubwo ayo mafaranga yari menshi, Kenzo, yahisemo kwigenga, icyemezo kigora benshi mu bahanzi.”
Kenzo kandi yasobanuye icyamuteye gufata icyo cyemezo, ati: ” hari ibyo nagiye mbona ku isoko mpuzamahanga ry’umuziki.” Yongeyeho ko nubwo ama label akomeye ashyira imbere kugeza ibikorwa by’umuhanzi ku isoko mpuzamahanga no kumutera inkunga, yanavuze ko benshi mu bahanzi bakorana nta bwigea baba bafite.
Yunzemo ati:”N’ubwo amasezerano yaba yararangiye, inshingano z’umuhanzi akenshi ziguma kwinjiriza label kugeza igihe imaze kugarura amafaranga yose ibayaragushoyemo, ndetse n’inyungu yayo.”

Kenzo yagize ati: “Iyo urebye bamwe mu bahanzi basinye mu ma label, basa nk’abafungiwe bimwe mu bikorwa bakabaye bakora. Ku giti cyanjye, Warner Music, yaranyandikiye isaba gukorana nayo ibworako izajya impemba Miliyoni imwe ya Madorari (USD 1M). Sony Music, Disney, na Universal nabo banyohereje amasezerano binyuze kuri email.
Ati: “Iyo mba narasinye, bakabye barampa amafaranga, nanjye nkagurisha urutonde rw’indirimbo zanjye imyaka icumi cyangwa uko amasezerano yabo avuga, bimeze nk’inguzanyo. Ibihangano by’umuhanzi biba bigomba gukurwamo amafarangayabo n’inyungu yabo mbere y’uko usubirana ubwigenge bwawe. N’ubwo amasezerano yaba yararangiye, ku ruhande rwabo aba agikora kugeza ubwo bageze ku ntego yabo.”
Kenzo yanavuze ku muhanzi wo muri Nigeria, Tekno Miles, wahoze ari icyamamare ku mugabane w’Afurika ariko ibikorwa bye bikagenda bizima nyuma yo kugirana amasezerano na label nka Unviversel. ayamagambo yayakoresheje nk’urugero rufatika rw’ukuntu amasezerano shobora guhungabanya ibikorwa by’umuhanzi aho kumufasha kuzamuka.






