Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko iyo adatanga umusanzu mu biganiro by’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ibyo biganiro bitari kubaho, ahubwo ibintu byari kurushaho kuba bibi cyane.
Trump yabivuze ku wa 28 Nyakanga 2025, ubwo yari mu ruzinduko muri Ecosse, aho yahuye n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko amaze kugira uruhare mu guhagarika intambara zigera kuri esheshatu hirya no hino ku isi, kandi ko n’iyo hagati y’u Rwanda na Congo yagize uruhare rukomeye kugira ngo ibiganiro bibeho.
Yagize ati: “Iyo ntagira uruhare, nta n’umwe wari gutekereza kuganira. Ahubwo ibintu byari gukomeza kuba bibi cyane, ndetse abajyaga muri kariya gace bari mu kaga gakomeye.”
Trump yavuze ko igihugu cye gikomeje gukorana n’u Rwanda na RDC, ahanini kubera ko ibyo bihugu bifite inyungu mu mubano w’ubucuruzi na Amerika.
Ati: “Barankunda, barifuza gukorana natwe mu bucuruzi, barashaka ko tugura umutungo kamere bafite, kandi baradukeneye.”
Yavuze ko nyuma yo gusobanukirwa uburemere bw’ikibazo, yahisemo kuvugana n’abayobozi b’u Rwanda na Congo kugira ngo bashake umuti urambye.
Ati: “Nari nsanzwe mbazi, mpita mbahamagara mbabwira nti, ‘Duhaguruke dukemure iki kibazo, sinshaka ko gikomeza gufata indi ntera.’”

Trump yemeje ko ateganya kwakira Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Perezida Félix Tshisekedi wa RDC muri Amerika mu minsi ya vuba, kugira ngo baganire ku gukomeza urugendo rw’amahoro.
Ati: “Amahoro yamaze gutangirana. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uwa RDC baraje hano, none na ba Perezida bateganya kuza.”
Ku wa 27 Kamena 2025, u Rwanda na RDC basinyiye amasezerano y’amahoro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agamije gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.
Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, wari uhagarariye u Rwanda, yavuze ko ayo masezerano agomba kubanzirizwa no gukemura ikibazo cy’umutwe wa FDLR, ushinjwa guhungabanya umutekano mu Karere.
Aya masezerano yemeje ko RDC izafata iya mbere mu kurandura FDLR, naho u Rwanda rukaba rwemeye kugabanya ingamba z’ubwirinzi rwari rwarashyizeho ku mipaka.
Mu masezerano yasinyiwe i Washington, impande zombi zanashyigikiye ibiganiro biri kubera i Doha muri Qatar hagati ya Leta ya Congo n’impuzamashyaka AFC irimo n’umutwe wa M23.
Niba byose byubahirijwe nk’uko biteganyijwe, Perezida Kagame na Tshisekedi barateganya guhurira i Washington kugira ngo bashyire umukono ku masezerano ya nyuma agamije amahoro arambye mu Burasirazuba bwa Congo.