Icyamamare cyo muri Nigeria akaba n’Umuyobozi w’inzu itunganya umuziki ya Mavin Records, Don Jazzy, yongeye kwibazwaho cyane nyuma y’ikiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, cyateje impaka n’ibiganiro byinshi mu ruganda rw’imyidagaduro.
Don Jazzy, azwiho kuba yitonda, gutekereza kure mu bucuruzi no kugira uruhare rukomeye mu iterambere rya Afrobeats, Don kandi yagarutse ku by’ingenzi bigize uruganda rw’umuziki, uko abahanzi batezwa imbere n’icyerekezo cy’umuziki nyafurika mu bihe biri imbere.
Iki kiganiro kiri gukwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga cyagaragaje ingamba ziri inyuma y’intsinzi y’abahanzi ba Mavin Records barimo Rema, Ayra Starr, Ladipoe, Crayon na Boy Spyce.
Don Jazzy yasobanuye ko kugira ngo umuhanzi wo muri Afurika agere ku rwego mpuzamahanga bisaba kwitanga gukomeye, amafaranga menshi n’igenamigambi rirambye.
Yavuze ko guteza imbere umuhanzi cyangwa gushyira indirimbo ku masoko mpuzamahanga bisaba ibishoro byinshi, imikoranire ihamye n’ubufatanye bushingiye ku migambi y’igihe kirekire. Nubwo atatangaje umubare nyawo w’amafaranga ashorwa.
Don Jazzy yagaragaje ko abafana benshi babona gusa intsinzi, ntibamenye uko urugendo rwakonzwe ari rurerure n’ishoramari riba ryarashowemo. Ibi, nk’uko yabigarutseho, ni na byo bituma abahanzi bake ari bo bagera ku rwego mpuzamahanga, cyane ko iyo ntsinzi iharanirwa itagerwaho ku bw’impanuka.
Don Jazzy yanashimangiye akamaro ko kurera no guteza imbere impano z’abahanzi bakiri bato. Yavuze ko kuvumbura impano, kuyifasha kuyizera no kunoza umuziki wayo ari inzira isaba igihe no kwitonda, ariko akenshi idahabwa agaciro gakwiye.
Yongeyeho ko abahanzi benshi badaha agaciro imyitwarire iboneye, ubushobozi bwo gucunga amarangamutima n’abandi, ndetse n’igenamigambi miremire ikenewe kugira ngo umwuga urambe.
Yasobanuye ko Mavin Records idashora imari mu gutunganya indirimbo gusa, ahubwo inashora mu kubaka izina ry’umuhanzi, inkuru imuvugaho, uko yitwara ku isoko n’uko abasha kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga.
Ku bijyanye na Afrobeats, Don Jazzy yavuze ko nubwo ubu ari imwe mu njyana zifite ikomeye ku isi, ikiri mu rugendo rwo gukura ikagera kure.
Yashishikarije abahanzi nyafurika gukomeza kwiga, kugerageza udushya no gukorana n’abandi ku rwego mpuzamahanga, kugira ngo iyi njyana irusheho gutera imbere. Yashimye urubyiruko ruhanga udushya mu muziki, ariko ashimangira ko umuco ugomba kuguma ku mizi yawo kandi ukemera impinduka.
Mu gusoza, Don Jazzy yangeneye ubutumwa butera imbaraga urubyiruko rw’Abanyafurika rufite inzozi mu buhanzi no mu yindi myuga. Yarusabye gukomeza gukora rudacika intege mu byo rukora, kwemera gukorana n’abandi no kudatinya gutangira buhoro bite n’ybyshobozi bitemo, agaragaza ko buri wese afite igihe cye cyo kugera ku ntsinzi.
Iki kiganiro cya Don Jazzy kirenze kuba inkuru yakunzwe ku mbuga nkoranyambaga. Ni isomo ku bakora umuziki n’abawukunda, rigaragaza ko intsinzi ishingira ku mpano, n’icyerekezo.







