Kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Ukuboza 2025, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije urubanza rw’ubujurire rw’abantu bane bakekwaho kugira uruhare mu gusakaza amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano, urubanza rugaragaza uburyo ubutabera buri gushyira imbaraga mu gukurikirana ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga.
Abajuriye ni Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man, Ishimwe François Xavier na Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta, bose basaba ko bakurikiranwa badafunze, nyuma yo gufungwa by’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.
Mu isesengura ry’urukiko, buri wese yasobanuye impamvu afunzwe n’impamvu asanga yakurikiranwa ari hanze, mu gihe Ubushinjacyaha bwo bwagaragaje impungenge z’uko kurekurwa kwabo gushobora kubangamira iperereza rikomeje gukorwa.
Ku ruhande rwa Djihad, urukiko rwavuze ko yafunzwe hashingiwe ku mashusho yafatiwe ku mbuga nkoranyambaga (screenshots) yagaragaje ko yasangije abamukurikira ibyo bivugwa ko ari amashusho ya Yampano, ndetse no kuba yaragaragaye mu bikorwa byo kwifashisha umuyoboro wa YouTube agaruka ku izina ry’uyu muhanzi. Djihad we n’abamwunganira bahakanye ibyo bimenyetso, bavuga ko nta gihamya yemeza ko ayo mashusho yari aya Yampano, banashimangira ko yitabiye inzego zose zamutumye.
Ku birebana na Pazzo Man, urukiko rwagarutse ku raporo y’ikoranabuhanga igaragaza itumanaho rye n’abandi bantu bagize uruhare mu ikwirakwizwa ry’ayo mashusho. Pazzo Man yemeye ko yari afite uburenganzira kuri email ya Yampano, ariko asobanura ko yagerageje gutanga amakuru ku nzego z’ubugenzacyaha kuva inkuru ikimenyekana. Abamwunganira bagaragaje ko raporo yashingiweho ubushinjacyaha itarasobanuriwe mu Kinyarwanda, bityo hakaba hariho kutumvikana kw’imvugo byatumye akomeza gufungwa.
Ku ruhande rwa Kwizera Nestor alias Pappy Nesta, urukiko rwagaragaje ko yafunzwe kubera gusaba ayo mashusho agamije kuyasangiza abandi. Nestor yireguye avuga ko yabitewe n’amatsiko, ko atari azwi ku mbuga nkoranyambaga kandi ko atigeze ayasangiza abantu benshi. Abamwunganira banagarutse ku kudahuza kw’icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze cyarekuye uwamusabye ayo mashusho ariko we akaguma afunze.
Ku wa kane, Ishimwe François Xavier, urukiko rwavuze ko telefoni yakoreshejwe mu gukwirakwiza ayo mashusho ari iye, ari na yo mpamvu yafunzwe. Yisobanuriye asaba ko yakurikiranwa ari hanze, agaragaza ko aho atuye hazwi kandi atazatoroka ubutabera.
Ubushinjacyaha bwashimangiye ko, hashingiwe ku bimenyetso bifatika by’ikoranabuhanga, kurekura aba bantu uko ari bane byatuma iperereza rihungabana, cyane ko bamwe muri bo bagaragara nk’abagize uruhare rugaragara mu gusakaza ayo mashusho.
Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rwasabye abaregwa kongera gutanga ibisobanuro bya nyuma, rucira urubanza igihe cyo gusomwa ry’icyemezo ku ifungwa cyangwa ifungurwa ry’agateganyo, kizatangazwa tariki ya 05 Mutarama 2025 saa kumi z’Igicamunsi.







