Umuhanzi w’Umunya-Nigeria, David Adedeji Adeleke, wamamaye nka Davido, bivugwa ko ashobora kuba arimo gutegura igitaramo gikomeye muri Uganda.
Umwe mu bahanzi bafite izina rikunzwe cyane muri Afurika n’iburayi Davido, bivugwa ko ari umwe mu bahanzi batumiwe muri Uganda mu muhango wo ku zafungura sitade nshya ya Hoima City, ndetse bikaba bivugwa ko azataramira abitabiriye uwo muhango.
Nk’uko umunyamakuru ukora mu gisata k’imikino Peta Tabu abivuga, imyiteguro yo gufungura ku mugaragaro iyo sitade irarimbanyije.
Mu makuru aturuka muri Uganda, avuga ko hateganijwe umuhanzi ukomeye wo ku mugabane wa Afurika azataramira abitabiriye uwo muhango wo gufungura sitade ku mugaragaro.
Bitanganyijwe ko uwo muhango uzitabirwa n’abayobozi bakomeye bo muri Uganda harimo na Perezida Yoweri Kaguta Museveni. Abategura uwo muhango (ubutegetsi bwa Uganda) bari gutekereza kuzatumira umuhanzi mpuzamahanga n’ikipe y’igihugu izahura n’iya Uganda Cranes. Hari kandi amakuru avuga ko imikino ya basketball n’iyiruka (athletics) ishobora kongerwa mu imyidagaduro kuri uwo munsi.
Davido yashimangiye iby’iki gitaramo mu butumwa yanyujije kuri X ( twitter) avuga ko ategerezanyije amatsiko menshi kuri uwo munsi, ati; ” Sinjye uzabona uwo munsi ugeze nkimana n’abafana banjye muri Uganda dutaha sitade shya Hoima City,” kandi yahise anashyira amafoto y’iyi sitade kuri X ye agaragaza amarangamutima n’ibyishimo, bikaba byashimangiye amakuru avuga ko ashobora kugaruka muri Uganda.
Davido akaba ramaze gutaramira muri Uganda inshuro zisaga ebyiri, kandi niba agarutse muri iki gihugu, abakunzi be benshi bo muri iki gihugu bazamwakirana ibyishimo bikomeye.






