Umuhanzikazi w’icyamamare muri Uganda, Cindy Sanyu yasobanuye impamvu atakigaragara yambaye impeta y’ubukwe, asobanura ko bitavuze ko urugo rwe rufite ibibazo, ahubwo ko impeta ye yibwe n’umufana we.
Ibi byacecekesheje ibihuha bikomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, byavugaga ko umubano we n’umugabo we Prynce Joel Okuyo, bashakanye mu Ukuboza 2021, uri mu kaga.
Cindy yavuze ko akenshi abantu batekereza ko urugo rwe rufite ibibazo kubera ko atakigaragara yambaye impeta, ariko ukuri nyako gutandukanye n’ibi bihuha. Yagize ati: “Turi kumwe, tumeranye neza, nta kibazo dufitanye. Abantu bibwira ko tutari kumwe kuko ntambara impeta yanjye y’ubukwe. Ariko impamvu nyayo ni uko yibwe n’umwe mu bafana banjye. Sinigeze mbishyira ahagaragara kuko ntashakaga ko abafana banjye bumva ko tutabanye neza cyangwa ko ndi kure yabo.”
Uyu muhanzikazi, wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Onkoba, Mbikooye na Love You, yasobanuye ko iyibwa ry’impeta ryabaye mu gihe yari mu ruhame, ariko ntiyashatse kubishyira mu itangazamakuru kugira ngo atashakaga kubangamira umubano n’abafana be no kubungabunga urukundo rwe n’umugabo we.
Cindy yemeje ko urugo rwe n’umugabo we rukomeje gukomera, kandi nta cyahindutse mu mubano wabo kuva bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko. Yashimangiye ko ibihuha byose bivuga ko urugo rwe rwahungabanye cyangwa rufite ibibazo ari ibinyoma, kandi ko akomeje kubana n’umugabo we mu rukundo, icyubahiro n’amahoro.
Cindy Sanyu yashize umucyo ku byo kugaragara mu ruhame atambaye impeta yambitswe n’umugabo bamaranye imyaka ine