Cindy Sanyu yatangaje ko abana be batari bazi ko ari icyamamare nubwo ari umwe mu bahanzi b’abagore bakomeye muri Uganda.
Mu kiganiro yagiranye na NTV Uganda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Cindy yasobanuye ko abana be bamufata nk’umubyeyi nk’abandi, batigeze bamenya ko ari “King Herself” uzwi ku rubyiniro mu gihugu hose no hanze yacyo.
Cindy yagize ati: “Ubu Elena ntabwo azi ko nitwa Cinderella, kuko avuga ko ari we ‘Princess Cinderella (umwamikazi Cinderella)’. Gus ntiyarazi ko ari ryo zina ryanjye, azi ko nitwa ‘mummy’, kandi na Josiah ni uko.”
Uyu muhanzi yongeyeho ko abana be rimwe na rimwe bareba amashusho y’indirimbo ze ariko ntibasobanukirwe ko ari we ntibabyiteho, ahubwo bakavuga ngo dore “mummy” igihe bamubonye kuri ecran.
Yibutse kandi uko umukobwa we w’imyaka itatu, Elena, aherutse kumubaza izina rye, mu gihe mukuru we Amani yamenye ko nyina ari icyamamare abibwiwe n’inshuti ze zo ku ishuri.
Ati: “Umunsi umwe yaje ambaza niba ndi umubyinnyi. Sinshaka ko abana banjye bamenya ko ndi cyamamare kuko bishobora ku babangamira mubuzima bwabo bwa buri munsi. Amani yamenye ibyo afite imyaka umunani, kandi ni inshuti ze zabimubwiye kuko zashakaga kunyifuriza Umunsi mwiza.”
Cindy yasoje avuga ko yifuza ko abana be bakurira mu buzima busanzwe, batababagamiye cyagwa kubabona mu isura y’abana bafite umubyeyi w’icyamamare.








