Umuhanzikazi Cindy Sanyu yatangaje impamvu atajya agaragara mu bitaramo cyangwa mu bikorwa bya politiki, mu gihe igihugu cyitegura amatora rusange ateganyijwe mu 2026, bitandukanye n’uko bamwe mu bahanzi babikora.
Cindu yavuze ko atigeze ategura na rimwe kuririmba mu bikorwa bya politiki, nubwo kuririmba muri ibi bikorwa biba birimo amafaranga kandi menshi.
Yasobanuye ko abafana be bari impande zitandukanye harimo na abo muri politike; hari abayoboka uruhande rumwe, abandi bakajya ku rundi, mu gihe hari na abahisemo kudashyigikira uruhande urwo ari rwo rwose. Rero ku bwe, avuga ko kwitabira ibikorwa bya politiki ashobora gutenguha bamwe mu bafana be, bityo akaba yarahisemo kutagira igikorwa na kimwe yitabira kijyanye na politiki.
Yagize ati: “Mfite abafana mu mpande zombi, ndetse n’abandi batari ku ruhande na rumwe. Abafana banjye bafite agaciro kanini kuri njye kurusha amafaranga ayo ari yo yose ashobora guhabwa mu mubikorwa bya politiki. Rero si shobora gutanguha abafana bajye tumaranye ahafi imyak 20 mu rugendo rwa umuziki.”
Cindy yakomeje ashimangira ko izina nk’ikirango cye (brand)yubatse mu myaka 20 ishize abikesha gukora cyane, impano n’ubwitange ndetse n’abafana, bifite agaciro gakomeye kuri we kurusha byose.
Ati: “Izina ryanjye n’izina rikomeye kandi rifite agaciriro kanini. Hari abantu bamfataho icyitegererezo mu myaka 20 ishize, kandi sinifuza na rimwe kubatenguha.”
Yanagarutse ku buryo politiki ishobora guhindura imyumvire n’imitekerereze y’abantu, agaragaza ko akenshi uko umuntu abona ibintu biterwa n’aho ahagaze.
Yongeyeho ati: “Politiki ishobora guhindura uko utekereza, kuko buri wese abona ko ari we uri mu kuri, bitewe n’aho yicaye.”







