• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Monday, December 1, 2025
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Uncategorized

Céline Dion yunamiye Ozzy Osbourne, icyamamare mu njyana ya heavy metal

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
August 1, 2025
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Céline Dion ni umwe mu bahanzi bakomeye ku isi uheruka gutanga ubutumwa bwo gusezera no kwifatanya mu kababaro nyuma y’urupfu rwa Ozzy Osbourne, icyamamare cy’ibihe byose mu njyana ya heavy metal. Uyu muhanzikazi w’Umukanadakazi yashimagije Osbourne nk’“umuntu utinya ubuzima” kandi “urenze ibisanzwe.”

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Céline yagize ati:“ Byarambabaje cyane kumva inkuru y’urupfu rwa Ozzy Osbourne. Twakoranye igihe kinini dukorana ku nzu itunganya umuziki, nubwo twari mu njyana zitandukanye cyane.

Nahoraga nishimira umutima we wuzuye urukundo, uburyo yihariye mu bihangano bye, cyane cyane mu ndirimbo nka Mama, I’m Coming Home. Yari umuntu w’umwimerere, udafite ubwoba bwo kuba uwo ari we, wuzuye ubuzima, ariko kandi wicisha bugufi, wita ku bandi kandi ukunda gutanga.”

Ozzy Osbourne yitabye Imana ku wa 22 Nyakanga afite imyaka 76. Umuryango we watangaje ko yapfiriye mu rugo ari kumwe n’abantu. Urupfu rwe mbere y’imyaka yari amaze ahanganye n’indwara zitandukanye, zirimo na Parkinson yamenyekanye mu 2020.

Imihango yo kumusezeraho bwa nyuma yabereye i Birmingham ku wa 30 Nyakanga. Abantu ibihumbi bateraniye mu muhanda wa Broad Street bamuherekeza, aho itsinda ry’abacuranga umuziki gakondo (brass band) ryacuranze indirimbo ze zakunzwe nka Iron Man na Crazy Train. Umugore wa Ozzy, Sharon, n’abana babo Jack, Kelly na Aimee bari mu modoka yamujyanye mu irimbi. 

Igitaramo cya nyuma Ozzy yakoreye mu ruhame cyabaye ku wa 5 Nyakanga i Birmingham. Cyari cyiswe Back to the Beginning, cyari cyateguwe nk’uburyo bwo gusezera ku ruhando rw’umuziki, kikanibutsa ibihe bye n’itsinda Black Sabbath yahoze aririmbamo.

Amasusho y’iki gitaramo azatuganywa na Mercury Studios mu 2026, aho inyungu zizavamo zizashyikirizwa imiryango irwanya indwara ya Parkinson n’ibitaro by’abana byo mu mujyi wa Birmingham.

Nyuma y’urupfu rwe, ubutumwa bwo kumwunamiya bwatanzwe n’ibyamamare bitandukanye mu muziki. harimo abo baririmbanye muri Black Sabbath nka Tony Iommi, Geezer Butler na Bill Ward, ndetse n’abandi bahanzi bazwi barimo Elton John, Billie Joe Armstrong, Alice Cooper, Zakk Wylde, Coldplay, Tobias Forge (wa Ghost), Yungblud, Pat Boone, na Adam Sandler.

Abafana na bo bagaragaje agahinda gakomeye. Bamwe batangiye gusaba ko ikibuga cy’indege cya Birmingham cyangwa igice kimwe cya Download Festival cyahabwa izina rya Ozzy Osbourne. Petition imwe yasinywe n’abarenga 52,000 mu cyumweru kimwe.

Impinga

Share2Tweet1Send
Previous Post

Jelly Roll na Shaboozey bayoboye urutonde rw’abahanzi bazitabira iserukiramuco muri Australia

Next Post

Abunganira mu mategeko Sean “Diddy”  basabye urukiko gutesha agaciro icyaha aregwa 

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Inzozi za Richard Nick Ngendahayo: Uko Kwifuza Kuba Umunyamakuru Byahindutse Urugendo rw’Ubutumwa mu Ndirimbo z’Iyobokamana

Inzozi za Richard Nick Ngendahayo: Uko Kwifuza Kuba Umunyamakuru Byahindutse Urugendo rw’Ubutumwa mu Ndirimbo z’Iyobokamana

by MUNYANKINDI Alphonse
7 hours ago

Richard Nick Ngendahayo ni umwe mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uzwi cyane mu Rwanda no hanze yarwo....

Chris Evans Atangaje Impamvu Yaretse Guhatanira kuba depite

Chris Evans Atangaje Impamvu Yaretse Guhatanira kuba depite

by MUNYANKINDI Alphonse
2 days ago

Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Chris Evans Kaweesa, yongeye gutangaza impamvu yisubiyeho ku mugambi we wo kwinjira muri politiki no kwiyamamariza...

Bobi Wine yahamije ko we na Barbie batari inshuti ubwo bahuraga bwa mbere

Bobi Wine yahamije ko we na Barbie batari inshuti ubwo bahuraga bwa mbere

by MUNYANKINDI Alphonse
3 days ago

Umuyobozi w’ishyaka NUP, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, yatangaje uburyo urukundo rwe na Barbie Itungo Kyagulanyi rwatangiye mu buryo...

Next Post
Abunganira mu mategeko Sean “Diddy”  basabye urukiko gutesha agaciro icyaha aregwa 

Abunganira mu mategeko Sean “Diddy”  basabye urukiko gutesha agaciro icyaha aregwa 

U Burayi: Pasiporo ntizizongera guterwamo kashe

U Burayi: Pasiporo ntizizongera guterwamo kashe

Rutsiro: Umusore w’imyaka 35 afunzwe akekwaho kwica ateye icyuma mugenzi we

Rutsiro: Umusore w’imyaka 35 afunzwe akekwaho kwica ateye icyuma mugenzi we

Nyuma yo kunyurwa Richard Nick Ngendahayo yatanze itariki nshya yo kongera gutaramira abanyarwanda
Imyidagaduro

Nyuma yo kunyurwa Richard Nick Ngendahayo yatanze itariki nshya yo kongera gutaramira abanyarwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
December 1, 2025
Inzozi za Richard Nick Ngendahayo: Uko Kwifuza Kuba Umunyamakuru Byahindutse Urugendo rw’Ubutumwa mu Ndirimbo z’Iyobokamana
Amateka

Inzozi za Richard Nick Ngendahayo: Uko Kwifuza Kuba Umunyamakuru Byahindutse Urugendo rw’Ubutumwa mu Ndirimbo z’Iyobokamana

by MUNYANKINDI Alphonse
December 1, 2025
Amateka ya Gaby Kamanzi umuhanzi udasanzwe muri Gospel Industry
Amateka

Amateka ya Gaby Kamanzi umuhanzi udasanzwe muri Gospel Industry

by MUNYANKINDI Alphonse
December 1, 2025
Jose Chameleone ategerejwe mu majyaruguru ya Uganda
Imyidagaduro

Jose Chameleone ategerejwe mu majyaruguru ya Uganda

by Alex RUKUNDO
November 30, 2025

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.