Céline Dion ni umwe mu bahanzi bakomeye ku isi uheruka gutanga ubutumwa bwo gusezera no kwifatanya mu kababaro nyuma y’urupfu rwa Ozzy Osbourne, icyamamare cy’ibihe byose mu njyana ya heavy metal. Uyu muhanzikazi w’Umukanadakazi yashimagije Osbourne nk’“umuntu utinya ubuzima” kandi “urenze ibisanzwe.”
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Céline yagize ati:“ Byarambabaje cyane kumva inkuru y’urupfu rwa Ozzy Osbourne. Twakoranye igihe kinini dukorana ku nzu itunganya umuziki, nubwo twari mu njyana zitandukanye cyane.
Nahoraga nishimira umutima we wuzuye urukundo, uburyo yihariye mu bihangano bye, cyane cyane mu ndirimbo nka Mama, I’m Coming Home. Yari umuntu w’umwimerere, udafite ubwoba bwo kuba uwo ari we, wuzuye ubuzima, ariko kandi wicisha bugufi, wita ku bandi kandi ukunda gutanga.”
Ozzy Osbourne yitabye Imana ku wa 22 Nyakanga afite imyaka 76. Umuryango we watangaje ko yapfiriye mu rugo ari kumwe n’abantu. Urupfu rwe mbere y’imyaka yari amaze ahanganye n’indwara zitandukanye, zirimo na Parkinson yamenyekanye mu 2020.
Imihango yo kumusezeraho bwa nyuma yabereye i Birmingham ku wa 30 Nyakanga. Abantu ibihumbi bateraniye mu muhanda wa Broad Street bamuherekeza, aho itsinda ry’abacuranga umuziki gakondo (brass band) ryacuranze indirimbo ze zakunzwe nka Iron Man na Crazy Train. Umugore wa Ozzy, Sharon, n’abana babo Jack, Kelly na Aimee bari mu modoka yamujyanye mu irimbi.
Igitaramo cya nyuma Ozzy yakoreye mu ruhame cyabaye ku wa 5 Nyakanga i Birmingham. Cyari cyiswe Back to the Beginning, cyari cyateguwe nk’uburyo bwo gusezera ku ruhando rw’umuziki, kikanibutsa ibihe bye n’itsinda Black Sabbath yahoze aririmbamo.
Amasusho y’iki gitaramo azatuganywa na Mercury Studios mu 2026, aho inyungu zizavamo zizashyikirizwa imiryango irwanya indwara ya Parkinson n’ibitaro by’abana byo mu mujyi wa Birmingham.
Nyuma y’urupfu rwe, ubutumwa bwo kumwunamiya bwatanzwe n’ibyamamare bitandukanye mu muziki. harimo abo baririmbanye muri Black Sabbath nka Tony Iommi, Geezer Butler na Bill Ward, ndetse n’abandi bahanzi bazwi barimo Elton John, Billie Joe Armstrong, Alice Cooper, Zakk Wylde, Coldplay, Tobias Forge (wa Ghost), Yungblud, Pat Boone, na Adam Sandler.
Abafana na bo bagaragaje agahinda gakomeye. Bamwe batangiye gusaba ko ikibuga cy’indege cya Birmingham cyangwa igice kimwe cya Download Festival cyahabwa izina rya Ozzy Osbourne. Petition imwe yasinywe n’abarenga 52,000 mu cyumweru kimwe.









