Umuraperi wubatse izina ku rwego mpuzamahanga, Eminem, yatunguranye mu gikorwa cyo kwamamaza Visi Perezida Kamala Harris, aho yavugiye ijambo rimushyigikira ndetse asaba abafana be n'abanyamerika muri rusange kuzatora uyu mukandida w'Abademokarate.
Umuhanzikazi Tyla ugezweho muri iyi minsi wo muri Afrika y'Epfo, wasabye guhatana mu bihembo bya 'Grammy Awards 2025', yamaze kuvanwa mu cyiciro yasabye guhatanamo ashyirwa mu gishya kirimo abahanzi mpuzamahanga bakomeye.
Mbere y'uko umunsi nyirizina w'inama ya CHOGM igera, Perezida Kagame uri muri Samoa yitabiriye Inama itegurwa n’Umuryango Mpuzamahanga uzwi nka SMI (Sustainable Markets Initiative), uharanira guteza imbere ishoramari rirengera ibidukikije.
Umuhanzi Afrique Joe yatangaje ko yageze ku mwanzuro wo gushyira hanze Album ye ya mbere “N2STAY” ni nyuma y’igihe cyari gishize ayiteguje abafana be n’abakunzi b’umuziki ariko amaso agahera mu kirekire.
Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Itsinda ryahoze rigizwe n'abasore bane b'abaririmbyi b'abahanga rya 'One Direction,' ni rimwe mu matsinda y'umuziki yamamaye ku Isi, ndetse n'ubu nubwo rimaze igihe ritandukanye ndetse n'umwe mu bari barigize akaba aherutse kwitaba Imana, ibihangano byabo birakoreshwa cyane ndetse...
Umuhanzikazi Celine Uwase uzwi mu ndirimbo "Umugambi" yongeye gukora mu nganzo yibutsa abantu kugarukira Imana bakava mu nzira y'irimbukiro. Ni mu ndirimbo y'amashusho "Garukira Aho" yatunganyijwe na Eliel Filmz, ikaba yakiranywe urugwiro n'abakunzi b'umuziki wa Gospel.
Umuhanzi Nsengimana Justin wo mu karere ka Ngororero mu Burengerazuba bw’u Rwanda, wamenyekanye nka Justin w’i Kingogo uzwi cyane mu ndirimbo zigaruka ku burere mboneragihugu yashyize hanze amashusho y'indirimbo "Turi Intare".
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi yatangaje ko amaze igihe ari gukora kuri Album ye ya kane izaba iriho indirimbo nka ‘Warandamiye’ yashyize hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ukwakira 2024.
Umutwe w'Abadepite watoye abadepite batatu bazahagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika (PAP) barimo Bitunguramye Diogene, Wibabara Jennifer na Tumukunde Aimée Marie Ange.