Umwongereza Gary Neville wakiniye Manchester United igihe kirekire, ubu yamaze guhabwa inshingano zo kuba Ambasaderi wa Manchester United nyuma y’uko izo nshingano zambuwe Sir Alex Ferguson wari uzimazeho imyaka 10.
Ikibazo cy'umubyigano w'imodoka mu Mujyi wa Kigali gikunze kugaragara mu mihanda iva muri gare mpuzamahanga ya Nyabugogo yerekeza mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali no mu ntara n'ahandi hantu hatandukanye hahurira imodoka ziva cyangwa zigana mu byerekezo bitandukanye.
Muri Uganda, abantu 16 bo mu ishyaka National Unity Platform (NUP) ry'umuhanzi Bobi Wine, uza imbere mu yitavuga rumwe n’ubugetesi bashinjwe n’icyaha cyo guhemuka no gutunga ibirwanisho batabifiye uburenganzira.
Kuva tariki 31 Kanama kugeza tariki 19 Ukwakira 2024, abakunzi b’umuziki hirya no hino mu Gihugu bari mu buryohe bw’ibi bitaramo bitegurwa na Sosiyete ya East African Promoters n’abafatanyabikorwa bayo barimo MTN Rwanda na Primus kuri iyi nshuro...
Kugirira impungenge Trump na Kamala Harris, kuba mu gihirahiro biri mu mpamvu ziza imbere zitumye Abanyamerika barenga miliyoni 7 bataramenya uwo bazatora mu matora abura ibyumweru bibiri gusa ngo abe.
Umuraperi Kenny Rulisa uzwi nka Kenny K-Shot yatangaje ko yifashishije abahanzi 7 kuri Album ye nshya yise “Intare 2” mu rwego rwo gushimangira uburyo atigeze acika intege mu rugendo rwe rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga.
Nyuma y'igihe bivugwa ko icyamamarekazi muri sinema, Angelina Jolie, ari mu rukundo n'umuraperi Akala wo mu Bwongereza, ubu noneho umubano wabo ukomeje gufata indi ntera.
Mu mpera z’icyumweru gishize, umusizi Kibasumba Confiance yakoze igitaramo cye cya mbere yari yiteguriye cyabereye muri Space Urwintore gishimangira ko ari umusizi wo guhangwa ijisho mu minsi iri imbere.
Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi na One Knoxville SC yo muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika,Nshuti Innocent arifuzwa n'amakipe akina muri shampiyona z'icyiciro cya mbere yo mu bihugu bine bitandukanye.
Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.