Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro zemerera ba Ambasaderi 11 guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, barimo uwa Ghana ugize icyicaro mu Rwanda ku nshuro ya mbere, n’abandi batatu bashya bahagarariye ibihugu byabo bwa mbere mu Rwanda.
Car Free Day ni igikorwa cyatangijwe mu Rwanda mu rwego rwo guteza imbere ubuzima bwiza, guhanga umuco w’imyidagaduro no kurwanya indwara zituruka ku bukeya bw’imyitozo ngororamubiri.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yafashe icyemezo cyo kugumisha urwunguko rwayo rusanzwe kuri 6.5%. Uyu mwanzuro witezweho gufasha mu isesengura ry’imiterere y’ubukungu, cyane cyane uko umusaruro ukomoka ku buhinzi uzaba uhagaze nyuma y’ingaruka z’itinda ry’imvura mu bice by’Uburasirazuba,...
Mu ibaruwa Umuyobozi Mukuru wa Africa CDC, Dr. Jean Kaseya, yandikiye Minisitiri w’Ubuzima muri Amerika, Xavier Becerra n’Umuyobozi Mukuru wa US CDC, Dr. Mandy Cohen, yagaragaje ko hashize iminsi 18 mu Rwanda nta muntu wandura Marburg, ndetse ko...
U Rwanda rwashyizeho gahunda nyinshi zigamije kwimakaza ikoranabuhanga mu burezi, zifasha abanyeshuri kumenya no gukoresha ikoranabuhanga kuva bakiri bato kugeza bageze mu rwego rw’umwuga.
Abarenga 84% ntibahawe ubufasha: Imibereho y’abangavu baterwa inda mu Rwanda.
Abanyamuryango ba Rotary Club Kigali Mont Jali bizihije isabukuru y’imyaka 25 bakora ibikorwa bitandukanye bihindura imibereho n’ubuzima bw’Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye, banahiga kuzakora imishinga itatu irimo uwo gufasha abana barwaye Autism no guha ibikoresho urubyiruko ruva mu magororero...
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko bwataye muri yombi umusirikare witwa Sergeant Minani Gervais w’imyaka 39 y’amavuko, akaba akurikiranyweho kurasira abantu batanu mu Kabari.RDF yatangaje ko yababajwe n’umusirikare warashe abaturage mu kabari mu Karere ka Nyamasheke mu...
Polisi y’u Rwanda yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru Abapolisi 154 barimo ba Komiseri barindwi, Abofisiye bakuru 15, ba Ofisiye bato 22, abapolisi bato 96. Mu itangazo Polisi yanyujije ku rubuga rwa X ku mugoroba wo kuri iki cyumweru yavuze...
Ikigo Sinc-Today Ltd cyashinzwe hagamijwe guhindura urwego rw’imitegurire y’inama n’ibirori hifashishijwe urubuga rwayo ruhuriza hamwe serivisi zikenerwa muri uru rwego kuva ku matike ukagera ku gutegura inama n’ibindi, ni cyo cyatsindiye irushanwa rya Hanga Pitchfest 2024, cyegukana miliyoni...