Umuhanzi wo muri Nijeriya, Burna Boy, yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo guhagarika igitaramo cye cya No Sign of Weakness ubwo yari mu Mujyi wa Denver, muri Leta ya Colorado.
Ibi byabereye ahitwa Red Rocks Amphitheatre, aho Burna Boy yahagaritse kuririmba ubwo yari abonye umusore n’umukobwa bicaye mu myanya y’imbere bitewe n’uko umukobwa yari asinziriye. Mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, uwo mukobwa yasaga n’uwasinziriye, bituma Burna Boy yikoma uwo musore bari kumwe.
Burna Boy yagize ati: “Musohoke… sinaririmba indi ndirimbo mutaragenda.”
Abari muri icyo gitaramo bahise basakuriza rimwe banagaragaza amarangamutima atandukanye—hari abatunguwe, abasetse ndetse n’abamurakariye bikomeye. Nyuma y’akanya gato abashinzwe umutekano bahise bafata uwo musore n’uwo mukobwa barabasohora.
Iyi nkuru yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga byihuse ndetse ivugwaho cyane ku ma radiyo n’amateleviziyo. Hari abavuze ko Burna Boy ahora ashaka ko abafana be bagaragaza ibyishimo mu bitaramo bye kandi bakabyina. Ibindi binyamakuru byo byavuze ko icyo Burna Boy yakoze ari ugusebya umufana.
Burna Boy ati: “Simbashaka abakunzi banjye baza mu gitaramo ngo bakonje. Oya, mbashaka ko bishima cyane kugira ngo nanjye nshyiremo imbaraga zanjye ngo mbashimishe. Birababaza iyo ushimisha abantu ariko ntibishime.”
Hari n’abibajije impamvu atabanje kureba ko uwo mukobwa atari afite ikibazo cy’uburwayi cyangwa atari mu bihe bikomeye.
Burna Boy, mu kiganiro yatambukije ku mbuga nkoranyambaga ze, avuga ko adateze guhindura imvugo ye. Yavuze ko adakeneye buri wese ngo abe umufana, ahubwo ko akeneye umufana ushobora “gushyigikira ibikorwa bye mu buryo bufatika.”
Yagize ati: “Mbese nabasabye ko mwaba abafana banjye mudashoboye? Oya, muri iki gihe ndashaka abafana bafite ubushobozi.”
Nyuma y’ibi, uyu mukobwa wagaragaye mu mashusho asinzira yasobanuye ko yari mu bihe bikomeye by’agahinda. Amakuru avuga ko yari aherutse kubura se w’umwana we, bityo gusinzira byashoboraga guterwa n’ihungabana, uburwayi bw’umutwe no kunanirwa k’umubiri.
Uru ruzinduko rwo kwamamaza album nshya ya Burna Boy yashyizwe hanze ku ya 11 Nyakanga 2025. Gukorera igitaramo muri Red Rocks, kitabiriwe n’abatari bake, byamugize umuhanzi wa mbere muri Ngeria.
Uru ruzinduko ruzakomereza muri Amerika na Kanada. Amatariki akurikiraho azajya mu bihugu nka Ositaraliya, Ubudage, Ubwongereza, Copenhagen, Helsinki, Brussels n’ahandi hatandukanye mu Burayi.







