• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Monday, December 1, 2025
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Burna Boy akomeje kuvugisha benshi nyuma yo guhagarika igitaramo i Denver

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
November 24, 2025
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Umuhanzi wo muri Nijeriya, Burna Boy, yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo guhagarika igitaramo cye cya No Sign of Weakness ubwo yari mu Mujyi wa Denver, muri Leta ya Colorado.

Ibi byabereye ahitwa Red Rocks Amphitheatre, aho Burna Boy yahagaritse kuririmba ubwo yari abonye umusore n’umukobwa bicaye mu myanya y’imbere bitewe n’uko umukobwa yari asinziriye. Mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, uwo mukobwa yasaga n’uwasinziriye, bituma Burna Boy yikoma uwo musore bari kumwe.

Burna Boy yagize ati: “Musohoke… sinaririmba indi ndirimbo mutaragenda.”

Abari muri icyo gitaramo bahise basakuriza rimwe banagaragaza amarangamutima atandukanye—hari abatunguwe, abasetse ndetse n’abamurakariye bikomeye. Nyuma y’akanya gato abashinzwe umutekano bahise bafata uwo musore n’uwo mukobwa barabasohora.

Iyi nkuru yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga byihuse ndetse ivugwaho cyane ku ma radiyo n’amateleviziyo. Hari abavuze ko Burna Boy ahora ashaka ko abafana be bagaragaza ibyishimo mu bitaramo bye kandi bakabyina. Ibindi binyamakuru byo byavuze ko icyo Burna Boy yakoze ari ugusebya umufana.

Burna Boy ati: “Simbashaka abakunzi banjye baza mu gitaramo ngo bakonje. Oya, mbashaka ko bishima cyane kugira ngo nanjye nshyiremo imbaraga zanjye ngo mbashimishe. Birababaza iyo ushimisha abantu ariko ntibishime.”

Hari n’abibajije impamvu atabanje kureba ko uwo mukobwa atari afite ikibazo cy’uburwayi cyangwa atari mu bihe bikomeye.

Burna Boy, mu kiganiro yatambukije ku mbuga nkoranyambaga ze, avuga ko adateze guhindura imvugo ye. Yavuze ko adakeneye buri wese ngo abe umufana, ahubwo ko akeneye umufana ushobora “gushyigikira ibikorwa bye mu buryo bufatika.”

Yagize ati: “Mbese nabasabye ko mwaba abafana banjye mudashoboye? Oya, muri iki gihe ndashaka abafana bafite ubushobozi.”

Nyuma y’ibi, uyu mukobwa wagaragaye mu mashusho asinzira yasobanuye ko yari mu bihe bikomeye by’agahinda. Amakuru avuga ko yari aherutse kubura se w’umwana we, bityo gusinzira byashoboraga guterwa n’ihungabana, uburwayi bw’umutwe no kunanirwa k’umubiri.

Uru ruzinduko rwo kwamamaza album nshya ya Burna Boy yashyizwe hanze ku ya 11 Nyakanga 2025. Gukorera igitaramo muri Red Rocks, kitabiriwe n’abatari bake, byamugize umuhanzi wa mbere muri Ngeria.

Uru ruzinduko ruzakomereza muri Amerika na Kanada. Amatariki akurikiraho azajya mu bihugu nka Ositaraliya, Ubudage, Ubwongereza, Copenhagen, Helsinki, Brussels n’ahandi hatandukanye mu Burayi.

Share2Tweet1Send
Previous Post

Mikie Wine yatangaje ko afite impano y’umwuka wera

Next Post

Undi nawe yatawe muri yombi akekwaho gukwirakwiza amashusho ya Yampano

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Nyuma yo kunyurwa Richard Nick Ngendahayo yatanze itariki nshya yo kongera gutaramira abanyarwanda

Nyuma yo kunyurwa Richard Nick Ngendahayo yatanze itariki nshya yo kongera gutaramira abanyarwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
4 hours ago

Umuhanzi zo kuramya no guhimbaza Imana Richard Nick Ngendahayo nyuma yo gukora igitaramo kikitabirwa n’abantu benshi ndetse umubare w’abihana ukiyongera...

Inzozi za Richard Nick Ngendahayo: Uko Kwifuza Kuba Umunyamakuru Byahindutse Urugendo rw’Ubutumwa mu Ndirimbo z’Iyobokamana

Inzozi za Richard Nick Ngendahayo: Uko Kwifuza Kuba Umunyamakuru Byahindutse Urugendo rw’Ubutumwa mu Ndirimbo z’Iyobokamana

by MUNYANKINDI Alphonse
5 hours ago

Richard Nick Ngendahayo ni umwe mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uzwi cyane mu Rwanda no hanze yarwo....

Amateka ya Gaby Kamanzi umuhanzi udasanzwe muri Gospel Industry

Amateka ya Gaby Kamanzi umuhanzi udasanzwe muri Gospel Industry

by MUNYANKINDI Alphonse
6 hours ago

Irene Ingabire Kamanzi ni umuhanzi wa menyekanye hano mu Rwanda cyane mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uzwi kw'izina ry'ubuhanzi...

Next Post
Undi nawe yatawe muri yombi akekwaho gukwirakwiza amashusho ya Yampano

Undi nawe yatawe muri yombi akekwaho gukwirakwiza amashusho ya Yampano

Ariel Wayz yasubukuye imikoranire na Universal Music Group

Ariel Wayz yasubukuye imikoranire na Universal Music Group

Nkeneye abajyanama bazima, Gisa cy’Inganzo

Nkeneye abajyanama bazima, Gisa cy'Inganzo

Nyuma yo kunyurwa Richard Nick Ngendahayo yatanze itariki nshya yo kongera gutaramira abanyarwanda
Imyidagaduro

Nyuma yo kunyurwa Richard Nick Ngendahayo yatanze itariki nshya yo kongera gutaramira abanyarwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
December 1, 2025
Inzozi za Richard Nick Ngendahayo: Uko Kwifuza Kuba Umunyamakuru Byahindutse Urugendo rw’Ubutumwa mu Ndirimbo z’Iyobokamana
Amateka

Inzozi za Richard Nick Ngendahayo: Uko Kwifuza Kuba Umunyamakuru Byahindutse Urugendo rw’Ubutumwa mu Ndirimbo z’Iyobokamana

by MUNYANKINDI Alphonse
December 1, 2025
Amateka ya Gaby Kamanzi umuhanzi udasanzwe muri Gospel Industry
Amateka

Amateka ya Gaby Kamanzi umuhanzi udasanzwe muri Gospel Industry

by MUNYANKINDI Alphonse
December 1, 2025
Jose Chameleone ategerejwe mu majyaruguru ya Uganda
Imyidagaduro

Jose Chameleone ategerejwe mu majyaruguru ya Uganda

by Alex RUKUNDO
November 30, 2025

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.