Mu kiganiro yanyujije kuri TikTok Live, muhanzi w’icyamamare muri Uganda Bruno K yatangi igikorwa cyo gukusanya inkunga (Fundraiser), aho yaguriye amapikipiki (moto) abiri Sharif Mukama, umumotari (boda boda) wari wibwe moto yo mu bwoko bwa Bajaj Boxer n’abagize ba nabi.
Ku wa Gatanu nijoro, hagaragaye amashusho ya Sharif Mukama arira asaba ubufasha, ayo mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga. Muri ayo mashusho yasobanuye uko moto ye yibwe n’abagabo vitwaje imipaga (Imihoro) mu gace ka Boston, gaherereye muri Makindye.
Yagize ati: “Tugeze ku kibuga cy’umupira cya Boston, umugenzi yavuye kuri moto ahagarara imbere yanjye. Nari nkiri kubara amafaranga ngo mugarurire, mbona undi mugabo inyuma afite umupanga yiteguye kuntema. Nahise nsimbuka moto, barayitwara.”
Mukama yakomeje asobanura ko buri munsi yishyura amashiringi 12,000 ya Uganda shebuja, mu rego rwo kuzayegukana burundu igihe azaba amaze kwishyura amashiringi yose. Yanasabye inzego z’umutekano kumufasha gushakisha moto ye yibwe.
Nyuma yo gusakaza amashusho, ku mbuga nkoranyambaga hatagiye gutagwa ibitekerezo bitandukanye byo gukusanya inkunga, Bruno K, nk’umuntu usanzwe afasha abantu binyuze mu bikorwa kuri internet yahise atagiza igikorwa cyo gukusanya inkunga.
Mu kiganiro cyaciye kuri TikTok Live cyitwa Ekiboozi, hakusanyijwe amashiringi asaga miliyoni 12 za Uganda zatanzwe n’abagiraneza. Ku wa Gatanu mu gitondo, haguzwe amapikipiki abiri mashya.
Bruno K yatangaje ko imwe muri azo mapikipiki yahawe shebuja wa Mukama isimbura iyari yibwe, indi ihabwa Sharif Mukama ubwe kugira ngo akomeze akazi ke no kwita ku muryango we.
Bruno K yashimiye Abanya-Uganda umutima mwiza n’ubugiraneza bakomeje kugaragaza, mu gihe Sharif Mukama na we atabashije guhisha amarangamutima ye. Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje gusaba polisi gutangira iperereza no gufata abo bagizi ba nabi.
Bruno K, mu butumwa yanyujije kuri X (twitter) yagize ati: “Abanya-Uganda ni abantu bagira Ubuntu kandi mu by’ukuri ni beza pe!!. Ejo hashize, baritanze bakusanya miliyoni 12 z’amashiringi ya Uganda kuri TikTok live yafashishijwe umumotari wari wibwe moto. Icyabahiro n’icyimana. Haguzwe amapikipiki abari. Imwe yahawe shebuja wa Mukama indi ihabwa nyiri kwibwa Sharif Mukama. Imana ibahe umugisha mwese mwagize uruhare muri iki gikorwa cy’ubugiraneza.
Bruno K, si ubwa mbere agaragara mu bikorwa by’ubugiraneza cyane ko no mu mwaka ushize yagaragaye mu gikorwa cyo gushaka inkunga y’uburyo umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no gimbaza Imana Gogo, nyakwigera uko yashyingurwa mu Rwanda, igikorwa cyakabaye cyarakozwe n’abanyarwanda ndetse n’abakurikiranaga ibikorwa by’uyu nyakwigenera, aha Bruno K, yakoze igikorwa gikomeye kitazibagirana mu Rwanda.







