Noel Mutangoma na Bosco Nshuti bahuje imbaraga bashyira indirimbo yabo shya bise ‘Isezerano’, ihamagarira abakirisito kwitabira kuva no kubaha ijambo ry’Imana ndetse no kwishimira kubana nayo mu bihe byiza byuzuye imbabazi.
Mutangoma avuga ko iyi ndirimbo yibutsa abantu babana n’Imana muri ibi bihe bahawe amahirwe akomeye yo kubaho mu isezerano rishya, ndetse no kuzabana n’intwari zo mu bihe bya kera. Yongeye ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo bwubakiye mu kuri ku ngoma y’imbabazi ari impno ikomeye ku bizera bose.
Akomeza avuga ko yatumiye Bosco Nshuti mu rwego rwo kuganira kuri iyi ndirimbo cyane ko basangiye impano yo kwandika indirimbo, ndetse n’imyemerere n’indangagaciro z’iyobokamana. Mutangoma afata Bosco nk’umuranyi w’intangarugero mu murimo w’Imana.
Mutangoma yatangiye urugendo rwogukora indirimbo mu 2022, akaba afite imyaka 29 y’amavuko. Ni umugabo wubatse, akaba yarashinze “Reign Optical”. Kugeza ubu amaze gusohora indirimbo eshanu, zose zifite ubutumwa bwo kugaragaza ururkundo n’imbabazi z’Imana.
Ku ruhande rwa Bosco amaze imyaka myinshi akora umuziki wo kuranya no guhimbaza Imana, indirimbo ze zikunzwe n’abatari bake kubera ubutumwa bwiza buba bukubiye muri ibibihangano bye. Nyuma yo gukundwa n’abataribake, mu mwaka wa 2015, yagiye asohora album zitandukanye ndetse agenda akora ibitaramo bitandukanye.
Iyi ndirimbo ‘Isezerano’, aba bahanzi bombi bahurijemo imbaraga ifite ubutumwa bukubiye mu ijambo ry’Imana ndetse ikangurira abantu kumenya agaciro k’ijambo ryayo.




