• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Tuesday, October 14, 2025
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Ubutabera

Bishop Gafaranga yasabiwe gufungwa imyaka 5

Peacemaker PUNDIT by Peacemaker PUNDIT
September 17, 2025
Reading Time: 4 mins read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Urubanza rwabaye ku wa 15 Nzeri 2025 Ubushinjacyaha bwasabiye Bishop Gafaranga gufungwa imyaka 5 n’ihazabu ya 300.000 Frw

Ku wa 15 Nzeri 2025 rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishije mu muhezo urubanza rwa Habiyaremye Zacharie alias Bishop Gafaranga wunganiwe na Me Mbarushimana Veneranda. Ni mu gihe Ubushanjacyaha bwari buhagarariwe na Mukeshimana Helene. Urubanza rutangiye, inteko iburanisha yasomye imyirondoro y’umuburanyi, nawe yemera ko ari we noneho abazwa niba hari icyo avuga mbere y’iburanisha.

Bishop Gafaranga yagize ati” Ndasaba ko uru rubanza rwaburanishirizwa mu muhezo kuko ni ikibazo cy’umuryango”

Inteko iburanisha yari igizwe n’umucamanza Rugamba Obed n’umwanditsi Ishimwe Nadine. Ubushinjacyaha bwabajijwe niba hari icyo bubivugaho busobanura ko ‘mu nyungu z’umuryango yabihabwa kubera ibyo yumva yavugiramo akabivuga mubwisanzure. Urukiko rwabisuzuma mubushishozi’

Urukiko rwafashe icyemezo cyo gushyira urubanza mu muhezo noneho abari aho barasohoka, icyakora hasigara Murava Annette, kugirango nihagira icyo urukiko ruza gukenera ibyo rumubaza aza kubisobanura.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ibyo Bishop Gafaranga akurikiranyweho

ubushinjacyaha bukurikiranye ho Habiyaremye ibyaha 2 guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe,gukubita no gukomeretsa ku bushake ibyo byaha akaba yarabirezwe n’uwo bashyingiranywe Murava Annette avuga ko umugabo we amuhoza ku nkeke akamukorera ibikorwa bimubuza umudendezo, akamukoresha imibonanompuzabitsina ku gahato, akamubwira amagambo mabi ko ari ikigoryi ntacyo amaze ko ntakintu yakuye iwabo.

Ku wa 29/04/2025 akaba yaramukubise ivi munda aramuniga kugeza ubwo ata ubwenge abanyerondo nibo batabaye Murava bamugira inama yo kwiyambaza inzego z’ubutabera.

 Ibimenyetso dushingiraho ni kuba aregwa na Murava ko amuhoza ku nkeke amutuka amucyurira buri munsi kugeza ubwo byamuteye ihungabana rikaba ryaremejwe na muganga w’imitekerereze igaragaza ko Murava afite ihungabana rikomeye.

Abatangabuhamya barimo Rwaka uvuga ko ahora yakira buri teka ikibazo cy’uyu muryango.

 Umutangabuhamya Mazimpaka Jean Baptiste ndetse na Munyandinda Philibert umubyeyi wa Murava uvuga ko nyuma y’ubukwe umwana we Murava yatangiye kurwaragurika yajya kwa muganga bakabura indwara ndetse ko Gafaranga yabahamagaye ababwira ko umugore amunaniye.

 Icyemezo cy’uko bashyingiranwe, ndetse na raporo y’inzego z’ibanze igaragaza ko Gafaranga ahohotera umugore we. Ku bijyanye n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bifite impamvu nkomezacyaha byakorewe uwo bashyingiranywe. Ibimenyetso dushingiraho ni imvugo za Murava uvuga ko Gafaranga yashatse kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato undi aranga nibwo gafaranga yamwatse telephone aramukubita ata ubwenge agaruye ubwenge ajya gutabaza irondo.

Hari abatangabuhamya Rwaka na Jean Baptiste raporo y’inzego z’ibanze ndetse na raporo ya muganga igaragaza ko Murava afite ibimenyetso mu ijosi bigaragaza ko yaba yarakubiswe ndetse ko yari afite ububabare mu nda  ku buryo azamara iminsi 5 adakora. Hari imvugo za Gafaranga wemera ko yamusunitse ku gitanda akamwaka na telephone.

Uko Bishop Gafaranga yireguye

Nkuko nabisobanuye guhera muri RIB mu bushinjacyaha no mu rukiko mu bushinjacyaha namaze amasaha ane nisobanura nyuma nibwo umushinjacyaha yambwiye ngo umuriro wagiye ariko hari ibaruwa umugore wawe yanditse atanga imbabazi, ngo ikirego cyanjye singombwa gukomeza kugikurikirana ngo ninongera kuvuga mvuge bike by’ingenzi mu minota 20.

Naramwizeye nkoresha iyo minota kuko numvaga nta rubanza ruhari. Ndasaba imbabazi umugore wanjye kuko ntabashije kurinda amarangamutima y’umugore wanjye ariko imvugo bagiye bakoresha ntabwo nigeze nemeranya nabo.

Ibikorwa bavuga bituruka kukuba bugesera mpamaze imyaka 5 ariko madamu wanjye ntabwo yigeze abyishimira ansaba ko twakwimukira I Kigali kuko hamwica, kubera ikibazo cy’ubushobozi ntabwo nigeze mbimukorera.

Amagambo bavuga ko namubwiye ntabwo nigeze nyamubwira. Imbabazi namusabye ni uko tutigeze duhuza mu buryo bw’imivugire ku bijyanye nuko yashakaga ko twimukira I Kigali ibyo nibyo byateje kutumvikana ariko ntabwo byageze kukuba namwita indaya, kuba tutarumvikanye kuri ibyo nibyo byateye kuba navuga nabi hakavamo n’imvugo z’itari nziza.Hari aho tutavuganye neza ariko ntabwo nigeze mwita indaya.

Urukiko rwabajije Bishop Gafaranga ku byo kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato urabivugaho iki?

Umunsi bavuga ko nashatse ko dukora imibonano mpuzabitsina ku gahato, kuri uwo munsi narimvuye mu kazi naramuhamagaye yari ari guteka musaba ko yaza tukaganira kuri butumire nari nahawe n’inshuti yanjye insaba kujya kuba muri Amerika ariko njye mubwira ko umudamu wanjye ariwe uhakunda ariwe yaha ubwo butumire kuko haje kuba ikibazo cy’amafaranga ibihumbi maganabiri na mirongo itandatu (260,000 Frw) badusabaga kuri ubwo butumire.

Umugore yayatanze atambwiye dusa n’abatabyumvikanyeho kubera ko nari naramuguriye telefone y’ibihumbi 800,000frw.

 Narimfite ikibazo cy’amafaranga namwatse iyo telefoni n’indi yari afite ndayimwaka kuko yari ari gukora amakosa ntabwo yabyishimiye dusa n’abayirwaniye ndayimushikuza nibwo namusunitse ku buriri ndabisabira imbabazi n’umugore nabimusabiye imbabazi. Umugore n’iwe wasohotse mbere njye nsohoka nyuma mfata imodoka njya mu mugi nibwo ibi byakurikiyeho. Njye n’umudamu wanjye twagiye tugira ibibazo tukimara gushakana narimfite amafaranga 100.000.000frw ariko tumaze kubana barayanyambuye nibwo natangiye guhuzagurika mu rugo, mu cyumweru cya mbere tumaze kubana nibwo natangiye imanza itangazamakuru riratwataka, kubera n’amadeni nashatse kugurisha inzu dufite mbimusabye ntiyabinyemerera byaje gutuma ijya gutezwa cyamunara ariko imiryango ibijyamo ideni ririshyurwa.Ibyo bibazo byabaye atwite ariko ibyo bibazo byose abaganga babihereyeho babishinja njyewe.

Bishop Gafaranga yabajijwe ku batangabuhamya

Umutangabuhamya niwe mukuru w’umudugudu twari dufitanye ikibazo avuga ko azanyumvisha.

 Ntanarimwe yigeze yinjira mu rugo rwanjye, ndetse nta na raporo agaragaza z’inshuro yadusuye ajye gukemura ikibazo cy’urugo rwanjye. Hari aho avuga ko ikibazo dufitanye ngo ni icya CHANO kandi sibyo chano yari iya Murava kuko yari ayifite na mbere y’ukwo tubana ariko murava yari yarayanditse kuri mama we tumaze kubana ayizana mu mazina y’umuryango.

Ikibazo mfitanye na mudugudu yari afite akabari kuko twari inshuti yansabye ko ntazashyira akabari mu mazu yanjye kandi nawe afite akabari najyaga no kumuteza imbere, nyuma haje umukobwa asaba gukodesha ayo mazu yanjye amasezerano ayakorana n’umugore nibwo uwo mukobwa yashyizemo akabari nibwo njye na mudugudu twahereye tutumvikana.

Ikindi hari amajwi y’umuntu wahamagaye yiyita ko ari perezida w’urukiko bahamagara madamu bamubwira ngo niyohereze 3.000.000frw bandekure madamu yagize amakenga ntiyayabaha kandi umukuru w’umudugudu yabikoze ari kumwe n’uwo mutekamutwe.

Ku bijyanye nukwo bavuga ngo naheje umugore wanjye mu mitungo dufitanye inzu ya 150.000.000frw dufitanye iduka ricuruza imyenda mu mugi, twaguze ikibanza ndetse namushatse mfite imitungo ariko nemeye gusezerana nawe ivangamutungo ndetse mu kwezi kwa Gatanu twaguze kibanza tucyandikwaho twembi .

Ndetse n’amasezerano y’ubukode bw’amazu niwe uyanditseho niwe wishyuza ubwo bukode n’amakonti yose turayafatanije keretse niba hari indi mitungo bagaragaza ko naba naramuhishe.

Bavuga ko kuwa 29 ngo nakubise umugore wanjye kandi nimureba raporo ya muganga nubundi yakozwe ku itariki 29 na isange nibwo yagiye kuri isange yasobanuye ko yagiye kuri isange ngo nibiba ngombwa baduhuze batuganirize ni muri urwo rwego yagiye kuri isange ngo batugire inama.

Twigeze no gutekereza ko twashaka umuntu uzjya atugira inama tugira imbogamizi z’uko turi abasitari.Icyaha nemera ni ukumusunika ariko yasohotse mbere yanjye.

Yisobanuye kuri raporo ya Muganga

Ubwo buribwe ntabwo umugore wanjye yigeze amenyesha ibyo bikomere ntabyo namuteje, bakabaye baramufotoye. Nemera ko ubushinjacyaha bukora iperereza, mu rugo mpafite abakobwa babiri bakuze bafite indangamuntu, ndetse n’abazamu babiri bari kubazwa bagatanga amakuru mu bibera mu nzu iwanjye ndetse harimo n’abavandimwe b’umugore babaga mu rugo, ndetse muri dosiye bavuga ko Murava yatabawe n’abanyerondo ariko ntabwo babajijwe.

Ahubwo mudugudu na mutekano nibo batanze ubuhamya. Ese mudugudu ko yazaga murugo nk’umuyobozi yabonye ayo makimbirane yategereje ko nica umugore wanjye ngo abone kuntangira raporo.

Bavuga ko icyaha nagikoze ku itariki 29/04 ariko nitabye kuri RIB tariki ya 07 najyanye na madamu kuri RIB umuyobozi wa RIB ambaza icyo ndigukora ngo icyaduteraga amakimbirane gikemuke,namubwiye ko njye numugore twemeje ko tugurisha igice kimwe cy’inzu tugakemura ibibazo dufite. Nubwo arinjye ufunzwe ariko umugore wanjye niwe byagizeho ingaruka cyane yari afite ibiro 70 none asigaranye ibiro 40 niwe unsura ku wa 3 no ku wa 5.

Me yunganiye Bishop Gafaranga

Icyo navuga ni inyandiko murava yanditse muri paragraph ya 2 Annet ari imbere ya noteri kuwa 10/05/2025 yavuze ko ibibazo yari afitanye n’umugabo we baricaye barabikemura ibi ndabihuza nuko ubushinjacyaha buvuga ko icyaha cyabaye ku itariki 29/04/2025 Gafaranga afatwa ku itariki 07/05 ariko icyo gihe murava yari ari mu rugo ntabwo yigeze yahukana ngo ajye iwabo yagumye mu rugo rwe ntazibana zidakomanya amahembe, ndetse n’umunsi yitabye RIB ikibazo cyabo cyari cyararangije gukemuka barakomeje kuremya umuryango niyo mpamvu yanamuherekeje kuri RIB.

Hari umutangabuhamya Munyandinda Philibert ni sebukwe wa Gafaranga, hari icyo Gafaranga yavuze ko iki kibazo cyagizwe kinini n’itangazamakuru, Munyandinda nimureba ubuhamya bwe hari aho yavuze ko Annet akimara gushakana na gafaranga yatangiye kurwaragurika ariko twabagaragarije video kuri Youtube aho Murava yivugiye ko akiri na muto yakundaga kurwaragurika.

 Izo mvugo z’itangazamakuru zishobora gutuma umubyeyi avuga n’ibitaribyo. izo mvugo yazivugiye ku Isimbi akiri umukobwa. Ikindi ni uko ku itariki 07 Annet yanjyanye n’umugabo we kuri RIB ndetse niwe wagarutse mu rugo agaruye imodoka, bigaragaza ko bari bararangije kwiyunga.

GAFARANGA ntabwo ajya kure y’ibyavuzwe kuko nubwo mbere yavugaga ko yabifataga nk’amakosa ariko aho amenyeye ko ari ibyaha asaba imbabazi, Kukijyanye no gukubita no gukomeretsa Murava ntabwo yahaye GAFARANGA telefone kuneza mugukirana n’undi umuntu ntabwo amenya aho afata niyo mpamvu yemera ko yamusunitse ku gitanda arabyemera akabisabira imbabazi.

Annet yaherekeje umugabo we ntabwo yari yiteze ko ari bufungwe. Annet kuva ibi byaba aracyari mu rugo ndetse niwe umusura aho afungiye ni Annet ubwe arahari ntabwo yigeze ahwema kujya mu kibazo cy’umugabo we ntabwo yigeze azihatirwa, nawe ari mu rukiko rubishatse rwamubaza kuri izo mbabazi.

Uyu mutangabumahya munyandinda hari aho avuga ngo twababaye hafi nk’abana bacu ndetse bari bagiye kubatereza cyamunara ndabishyurira, ese wasohora amafaranga ukajya kubashyigikira cyangwa wamukura muri urwo rugo rurimo amakimbirane ukamuha ayo mafaranga agatangira ubuzima, ntabwo duhakana ko ayo makimbirane yabayeho, nkabantu bari bari mu bibazo by’ubukene n’amadeni ni ibintu bibaho abashakanye ntabwo bavugana neza igihe cyose.

Kwa Annet ni abantu bifashije kurusha no kwa Gafaranga iyo babona ko abanye nabi n’umugore ntabwo bari kumugumishayo bari kumukurayo akava muri ayo makimbirane impamvu batamujyanye ni akari gaciyemo.

Hari historic twabahaye y’umuntu witwa Anne marie uwitonze ni nyina wa Annet yagiye aboherereza amafaranga yabahaye hafi 10.000.000frw ninayo yarangije inzu bubakaga ntabwo bari kubikora umwana wabo abayeho nabi mumakimbirane Ndashingira ku Ingingo ya 59 CP mu gace ka 3 na 4 ngashimangira agace ka 4 dusaba urukiko ko rwakwemeza ko kuba icyaha ubwacyo ubuhinjacyaha buvuga ko cyakorewe Annet ntangaruka zidasanzwe cyateje kuko nta tige afite nta bumuga afite.

Iyo kiza guteza ingaruka Annet aba ari iwabo ntabwo aba akiba kwa Gafaranga, ndetse ntabwo yari kumuherekeza kuri RIB ku itariki 07/05. Tugasaba ko urukiko rwabona ko hari impamvu nyoroshyacyaha.

Ubushinjacyaha bwasabiye ibihano Bishop Gafaranga

Itegeko ryarahindutse yakabaye asabirwa gufungwa imyaka 10 ariko itegeko ryarahindutse turasaba ko hashingiwe ku ngingo 11 y’itegeko rya 2023 yafungwa imyaka 3 n’ihazabu ya 300.000frw kuri icyo cyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Ku bijyanye nuko ababyeyi ba murava bagiye bafasha uyu muryango kwari nko kugura umwana wabo kuko umugabo yahoraga avuga ko ntakintu yazanye mu rugo ariko nubundi ntacyo byatanze uretse ihungabana.

Tugasanga iriya nyandiko yanditse ariko dushingiye kukuba afite ihungabana ndetse no gushyirwaho igitutu niyompamvu tutaretse ikirego, keretse ahagaze imbere y’urukiko akavuga ko yabeshye ariko anabivuze yagaragaza ahandi yakubitiwe, bikaba ari ugushyirwaho igitutu, ndetse nubwo bavugango yamuhaye imbabazi yamuhaye imbabazi z’iki mu gihe ibyo amurega atabyemera, ndetse n’abatangabuhamya bemeza iby’iryo hohoterwa. Bityo turasaba ko ibyaha byombi byamuhama agahanishwa igifungo cy’imyaka 2 ku cyaha cyo guhoza ku nkeke n’imyaka 3 n’ihazabu ya 300.000frw ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa agahanishwa igifungo cy’imyaka 5 n’ihazabu ya 300.000frw kuko ari impurirane mbonezabyaha.

Bishop Gafaranga yaratakambye

Twagiye tubona imiryango ihagaze imbere yanyu muyihuza kugira ngo ibane neza ariko kurinjye uhagaze imbere yanyu nsaba imbabazi ngaragaza ubushake bwo gukomeza kwiyunga n’umuryango, ikindi bagaragaje raporo ya muganga igaragaza ko ameze neza nta hungabana afite nkaba nsaba kugabanyirizwa igihano no kugisubikirwa.

Mu nyandiko twagaragaje hari amagambo atarigeze avugwa n’umugore wanjye. Ndasaba ko nagabanyirizwa igihano kikaba cyanasubikwa.

Uwunganira Bishop Gafaranga yasabye isubika gihano

Hari contre expertise yakozwe n’umuganga w’indera Karayese yakozwe kuwa 12/06/2025 iyakozwe mbere na Isange yakozwe kuwa 29/04/2025 iyo raporo ya 12/06/2025 ivuga ko Murava ameze neza ndetse bamufashe n’ibizamini basanga ari muzima. Muganga yavuze ko urukiko rumukeneye yaza kuyisobanura.

Kubihano yasabiwe turasaba urukiko ko rwaca inkoni izamba agahabwa igihano gitoya,kuko Habiyaremye ntabwo yahakanye ko yakoreye icyaha umugore we.Ngasaba ko yasubikirwa igihano yahabwa hashingiye ku ngingo ya 64 Criminal procedure kuko yemeye guhinduka akaba intangarugero.

Urukiko rumaze kumva impande zombi rwapfundikiye urubanza noneho rushyira isomwa ryarwo ku wa 10 Ukwakira 2025 saa 11h00

Share2Tweet1Send
Previous Post

Mr Eazi ari mu Rwanda

Next Post

Kalisa Adolphe agiye kuburana

Peacemaker PUNDIT

Peacemaker PUNDIT

IZINDI NKURU WASOMA

Kalisa Adolphe agiye kuburana

Kalisa Adolphe wayoboye FERWAFA yahakanye ibyaha

by Peacemaker PUNDIT
3 weeks ago

Uwahoze ari umunyamabanga wa FERWAFA Kalisa Adolphe yahakanye ibyaha bibiri akurikiranyweho mu rubanza rw'ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo Ku wa 25 Nzeri...

Injira mu rubanza rwa Minisitiri Nsabimana Ernest na Muganga Chantal

Muganga Chantal yatsinzwe urubanza

by Peacemaker PUNDIT
3 weeks ago

Ku wa 24 Nzeri 2025 Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse Muganga Chantal kwishyura miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda nyuma yo...

Majoro Jean Claude Habineza yifuza ubuhuza

Majoro Jean Claude Habineza yifuza ubuhuza

by Peacemaker PUNDIT
3 weeks ago

Urubanza rwa Majoro Jean Claude Habineza ukurikiranyweho miliyoni 485 Frw ntirwabayeKu wa 22 Nzeri 2025 urukiko rwa Gisirikare ruherereye I...

Next Post
Kalisa Adolphe agiye kuburana

Kalisa Adolphe agiye kuburana

Kalisa Adolphe agiye kuburana

Urubanza rwa Kalisa Adople rwimuriwe ku wa 25 Nzeri 2025

Amasaha y’utubari yashyizwe saa kumi

Amasaha y'utubari yashyizwe saa kumi

Nkosinathi Emmanuel Nathi Mthethwa, wari Ambasaderi wa Afurika y’Epfo yitabye Imana
Biravugwa

Nkosinathi Emmanuel Nathi Mthethwa, wari Ambasaderi wa Afurika y’Epfo yitabye Imana

by Alex RUKUNDO
October 1, 2025
Butera Knowless yizihije isabukuru y’imyaka 34 y’amavuko
Imyidagaduro

Butera Knowless yizihije isabukuru y’imyaka 34 y’amavuko

by Alex RUKUNDO
October 1, 2025
i Kigali: Habaye inama ya EAFF yahurije abayobozi n’abahinzi
Akazi

i Kigali: Habaye inama ya EAFF yahurije abayobozi n’abahinzi

by Alex RUKUNDO
October 1, 2025
Kalisa Adolphe agiye kuburana
Ubutabera

Kalisa Adolphe wayoboye FERWAFA yahakanye ibyaha

by Peacemaker PUNDIT
September 25, 2025

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.