Urukiko rwa Bioko muri Guinea Equatoriale ku wa Gatatu rwakatiye igifungo cy’imyaka umunani Baltasar Ebang Engonga, uwahoze ari umuyobozi ukomeye mu Ikigo gishinzwe iperereza ku bijyanye n’imari, nyuma yo guhamywa icyaha cyo kunyereza umutungo.
Uyu mugabo kandi yigeze kuvugwaho ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho y’urukozasoni yagiye hanze aryamanye n’abagore b’abayobozi bo muri ikigihugu.
Nk’uko byatangajwe na Hilario Mitogo, umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri Urukiko rw’Ikirenga, Engonga yakatiwe nyuma yo guhamwa no kunyereza amafaranga yavugwaga ko ari ay’urugendo rw’akazi, ariko akayakoresha ku nyungu ze bwite.
Engonga wari ufite izina ry’akabyiniriro “Bello”, n’abandi bayobozi batanu bakomeye, bose bashinjwaga kunyereza amafaranga abarirwa mu bihumbi byinshi by’amadolari muri iki gihugu gifite umutungo kamere wa peteroli.
Mu Ugushyingo, ubwo yari afunzwe akurikiranweho ibyaha ibirimo ku nyereza amafaranga, amashusho y’urukozasoni yafatiwe mu biro bye ndetse yanasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, bituma avugwa ku isi yose. Aya mashusho yateje urunturuntu u’udushya two kuri murandasi, harimo indirimbo, imbyino, ndetse n’ibyapa byamamazaga umuti w’urushinge w’ikinamico bise “Balthazariem”.
Urukiko rw’Intara rwahanishije Engonga igifungo cy’imyaka umunani ndetse n’ihazabu ya $220,000, nk’uko Mitogo yakomeje abibwira ibinyamakuru.