Ubutumwa bushya bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Somaliya, buzwi nka AUSSOM (African Union Support and Stabilisation Mission in Somalia), buri mu kaga ko guhagarikwa burundu kubera ikibazo gikomeye cy’amikoro. Itariki ya mbere Nyakanga yitezweho kuba umunsi ukomeye w’igenzura, uko amafaranga yagombaga gukoreshwa mu mikorere y’ubu butumwa ataragera no ku rwego rwa hafi rw’icyifuzo cyatanzwe.
Mu gihe ubuyobozi bwa AUSSOM busaba byibura miliyoni 166.5 z’amadolari y’Amerika kugira ngo bukore mu mwaka w’ingengo y’imari utangira ku ya 1 Nyakanga 2025, kugeza ubu hamaze kuboneka miliyoni 16.7 gusa, zingana na 18% by’ayakenewe. Muri ayo, harimo n’imyenda yasizwe n’ubutumwa AUSSOM yasimbuye bwa ATMIS, aho ibirarane byo kuva mu 2022 kugeza 2024 bigeze kuri miliyoni 93.9 z’amadolari. Ibyo birarane byiganjemo ay’ibihugu nka Uganda, Kenya, Uburundi na Ethiopia bagombaga guhabwa.
Abasesenguzi mu by’amahoro n’umutekano bavuga ko kubura kwa mikoro gukabije (funding cliff) gishobora gutuma ibikorwa bya AUSSOM bihagarara burundu, bikaba byatuma umutekano wa Somaliya wongeye gusubira inyuma, cyane cyane mu rugamba rukomeye rwo guhashya umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabaab.
AUSSOM ifite inshingano zirimo gufasha Leta ya Somaliya kubaka inzego z’umutekano, kurinda abasivili no kurwanya iterabwoba. Nyuma y’uko ubutumwa bwa ATMIS buvuyeho, abakozi b’ubu butumwa bushya bari bategerejwe kwinjira mu bikorwa bigamije gukomeza gahunda z’amahoro n’iterambere.
Ariko kubera ikibazo gikomeye cy’amikoro, ibikorwa byinshi biri guhagarara. Harimo:
- Ingendo za gisirikare zigamije guhashya Al-Shabaab ziratinda.
- Ibigo byita ku barwayi n’impunzi birafungwa.
Ubutumwa bwo gukumira ibi byaha birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina ntibukirimo gukorwa uko bikwiye.
Ubusanzwe, inkunga nyinshi zaturukaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Bwongereza. Ariko mu mezi make ashize, izo Leta zagabanyije inkunga zatangaga kubera impinduka mu bipimo by’umutekano n’imbogamizi z’ubutegetsi bwa Somaliya. USAID imaze guhagarika imishinga myinshi y’inkunga, harimo iyari igenewe abana b’imfubyi n’abafite ikibazo cy’imirire mibi, aho ibigo birenga 120 byari byarafunzwe kugeza muri Werurwe 2025.
Abakozi b’imiryango itanga ubutabazi baratabaza. Umwe mu bari mu bikorwa by’ubutabazi yagize ati:“ Abantu barimo gupfa, kandi bazakomeza gupfa niba hatagize igikorwa vuba.”
Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo ingengo y’imari nshya itangire, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wahamagariye abaterankunga gushyigikira AUSSOM, aho hasabwe byihutirwa miliyoni 190 z’amadolari kugira ngo ubu butumwa budahagarara.
Ikibazo gikomeye ni uko n’Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye (UN Security Council) yatinze kwemeza umwanzuro wa 2719, wari ugamije gushyigikira AUSSOM mu buryo bwo gusaranganya inshingano n’inkunga hagati ya AU na UN. Ibi biri mu byatumye amafaranga atagera ku butumwa nk’uko byari biteganyijwe.
Inama ya nyuma yo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mwanzuro no kureba ubushobozi bwa AUSSOM iteganyijwe hagati ya Kamena n’ukwezi kwa Nyakanga. Ariko uko iminsi igenda ishira, ni ko umutekano wa Somaliya ushobora kongera gusubira mu icuraburindi ry’iterabwoba n’ubusahuzi.
Umwanditsi: Alex RUKUNDO