• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Friday, January 16, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Biravugwa

AUSSOM mu kaga ko guhagarara burundu kubera ikibazo cy’amikoro

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
June 30, 2025
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Ubutumwa bushya bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Somaliya, buzwi nka AUSSOM (African Union Support and Stabilisation Mission in Somalia), buri mu kaga ko guhagarikwa burundu kubera ikibazo gikomeye cy’amikoro. Itariki ya mbere Nyakanga yitezweho kuba umunsi ukomeye w’igenzura, uko amafaranga yagombaga gukoreshwa mu mikorere y’ubu butumwa ataragera no ku rwego rwa hafi rw’icyifuzo cyatanzwe.

Mu gihe ubuyobozi bwa AUSSOM busaba byibura miliyoni 166.5 z’amadolari y’Amerika kugira ngo bukore mu mwaka w’ingengo y’imari utangira ku ya 1 Nyakanga 2025, kugeza ubu hamaze kuboneka miliyoni 16.7 gusa, zingana na 18% by’ayakenewe. Muri ayo, harimo n’imyenda yasizwe n’ubutumwa AUSSOM yasimbuye bwa ATMIS, aho ibirarane byo kuva mu 2022 kugeza 2024 bigeze kuri miliyoni 93.9 z’amadolari. Ibyo birarane byiganjemo ay’ibihugu nka Uganda, Kenya, Uburundi na Ethiopia bagombaga guhabwa.

Abasesenguzi mu by’amahoro n’umutekano bavuga ko kubura kwa mikoro gukabije (funding cliff) gishobora gutuma ibikorwa bya AUSSOM bihagarara burundu, bikaba byatuma umutekano wa Somaliya wongeye gusubira inyuma, cyane cyane mu rugamba rukomeye rwo guhashya umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabaab.

AUSSOM ifite inshingano zirimo gufasha Leta ya Somaliya kubaka inzego z’umutekano, kurinda abasivili no kurwanya iterabwoba. Nyuma y’uko ubutumwa bwa ATMIS buvuyeho, abakozi b’ubu butumwa bushya bari bategerejwe kwinjira mu bikorwa bigamije gukomeza gahunda z’amahoro n’iterambere.

Ariko kubera ikibazo gikomeye cy’amikoro, ibikorwa byinshi biri guhagarara. Harimo:

  • Ingendo za gisirikare zigamije guhashya Al-Shabaab ziratinda.
  • Ibigo byita ku barwayi n’impunzi birafungwa.

Ubutumwa bwo gukumira ibi byaha birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina ntibukirimo gukorwa uko bikwiye.

Ubusanzwe, inkunga nyinshi zaturukaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Bwongereza. Ariko mu mezi make ashize, izo Leta zagabanyije inkunga zatangaga kubera impinduka mu bipimo by’umutekano n’imbogamizi z’ubutegetsi bwa Somaliya. USAID imaze guhagarika imishinga myinshi y’inkunga, harimo iyari igenewe abana b’imfubyi n’abafite ikibazo cy’imirire mibi, aho ibigo birenga 120 byari byarafunzwe kugeza muri Werurwe 2025.

Abakozi b’imiryango itanga ubutabazi baratabaza. Umwe mu bari mu bikorwa by’ubutabazi yagize ati:“ Abantu barimo gupfa, kandi bazakomeza gupfa niba hatagize igikorwa vuba.”

Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo ingengo y’imari nshya itangire, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wahamagariye abaterankunga gushyigikira AUSSOM, aho hasabwe byihutirwa miliyoni 190 z’amadolari kugira ngo ubu butumwa budahagarara.

Ikibazo gikomeye ni uko n’Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye (UN Security Council) yatinze kwemeza umwanzuro wa 2719, wari ugamije gushyigikira AUSSOM mu buryo bwo gusaranganya inshingano n’inkunga hagati ya AU na UN. Ibi biri mu byatumye amafaranga atagera ku butumwa nk’uko byari biteganyijwe.

Inama ya nyuma yo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mwanzuro no kureba ubushobozi bwa AUSSOM iteganyijwe hagati ya Kamena n’ukwezi kwa Nyakanga. Ariko uko iminsi igenda ishira, ni ko umutekano wa Somaliya ushobora kongera gusubira mu icuraburindi ry’iterabwoba n’ubusahuzi.

Impinga

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Share2Tweet1Send
Previous Post

Irani mu nzira igana ku gutunganya uranium ishobora kuvamo igisasu – IAEA iratanga impuruza

Next Post

Bob Vylan na Kneecap mu Majwi Akomeye Arwanya Israeli

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

CAF yongera kwibutsa abayobozi imyitwarire ikwiye mu mikino mpuzamahanga

CAF yongera kwibutsa abayobozi imyitwarire ikwiye mu mikino mpuzamahanga

by MUNYANKINDI Alphonse
1 day ago

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yafashe icyemezo gikomeye cyo guhana Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun (FECAFOOT), Samuel Eto’o,...

Umufaransa wiyitaga inzobere muri hypnose akurikiranyweho ihohotera rikabije rishingiye ku gitsina

Umufaransa wiyitaga inzobere muri hypnose akurikiranyweho ihohotera rikabije rishingiye ku gitsina

by MUNYANKINDI Alphonse
4 days ago

Mu majyepfo y’u Bufaransa, urukiko ruri kuburanisha umugabo w’Umunyafaransa ukekwaho ibyaha bikomeye birimo guha abagore ibiyobyabwenge, kubakoresha ihohotera rishingiye ku...

Ihohoterwa rikorerwa abagabo: igihe cyo kuvuga, gukumira no gusana imiryango

Ihohoterwa rikorerwa abagabo: igihe cyo kuvuga, gukumira no gusana imiryango

by MUNYANKINDI Alphonse
5 days ago

Mu Rwanda, inkuru y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakunze kugarukwaho cyane ku bagore n’abana. Gusa mu myaka ya vuba, hari indi...

Next Post
Bob Vylan na Kneecap mu Majwi Akomeye Arwanya Israeli

Bob Vylan na Kneecap mu Majwi Akomeye Arwanya Israeli

Rubavu: Imyemerere y’amadini ituma bamwe bagira isoni zo kugura agakingirizo

Rubavu: Imyemerere y’amadini ituma bamwe bagira isoni zo kugura agakingirizo

Abakorewe ihohoterwa bashobora gusigara iheruheru nyuma y’ihagarikwa ry’inkunga ya USAID

Abakorewe ihohoterwa bashobora gusigara iheruheru nyuma y’ihagarikwa ry’inkunga ya USAID

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda
Imyidagaduro

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026
Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy
Imyidagaduro

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026
Uganda: William Nyombi Thembo yatangaje ko internet izasubiraho nyuma y’amatora
Umutekano

Uganda: William Nyombi Thembo yatangaje ko internet izasubiraho nyuma y’amatora

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026
Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo
Amateka

Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo

by MUNYANKINDI Alphonse
January 15, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.