• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Friday, January 16, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Audrey Eckert niwe wegukanye ikamba rya ‘Miss USA 2025’

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
October 27, 2025
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Nyuma y’ibibazo bitandukanye byagaragaye mu irushanwa rya Nyampinga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mezi yashize, Audrey Eckert, wo muri Leta ya Nebraska ni we wegukanye ikamba rya Miss USA 2025.

Uyu mukobwa w’imyaka 22, wize umutekano mu by’ikoranabuhanga muri Kaminuza ya Nebraska-Lincoln, yatsinze abakobwa 50 bari bahagarariye Leta zitandukanye. Ivy Harrington wo muri New Jersey yabaye Igisonga cya Mbere cye naho Chantéa McIntyre wo muri Oregon aba icya kabiri.

Ibi birori byabaye nyuma y’amezi 18 irushanwa rya Miss USA ririmo ibibazo bitandukanye byanagiye bituma abakobwa bamwe, bahitamo kuvanamo akabo bakegura igihe cyabo cyo kuritanga kitararangira.

Audrey Eckert yegukanye ikamba rya ‘Miss USA 2025’

Uwavugishije benshi ni Miss USA 2023 Noelia Voigt weguye abura amezi make ngo igihe cye kirangire, ashinja abateguraga irushanwa icyo gihe kutita ku bakobwa bahabwa amakamba no kubacecekesha.

Uretse uyu kandi UmaSofia Srivastava wabaye Miss Teen USA 2023 na we yeguye avuga ko ari ukubera ko ‘indangagaciro z’umuntu ku giti cye zidahuye neza n’icyerekezo cy’abategura irushanwa.’

Laylah Rose wari umuyobozi mukuru w’irushanwa rya Miss USA yahakanye ibyo abariteguraga bashinjwe.

Audrey Eckert yahigitse abandi bakobwa bari bahatanye

Audrey Eckert yambitswe ikamba rya Miss USA na Victoria Kjær Theilvig wabaye Miss Universe 2024, kuko Alma Cooper wo muri Michigan yasimbuye atigeze yitabira ibi birori.

Kuri ubu irushanwa ry’uyu mwaka ryabaye ubuyobozi bwa Miss USA bwaramaze guhindurwa, aho muri Nzeri 2025 umuherwe Thom Brodeur yahawe uburenganzira na Miss Universe Organization ibifitiye ububasha; bwo gutegura Miss USA na Miss Teen USA mu gihe cy’imyaka 10.

Share2Tweet1Send
Previous Post

Senderi International Hit yasusurukije abaturage ba Nyagatare

Next Post

Ni umuryango wamfashije kwegerana n’Imana- Sarah Sanyu 

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Papa Sava: Urugendo rw’imyaka irenga 30 mu buhanzi, kuva ku mafaranga 2000 Frw kugeza kuri filime ye ya mbere irangira

Papa Sava: Urugendo rw’imyaka irenga 30 mu buhanzi, kuva ku mafaranga 2000 Frw kugeza kuri filime ye ya mbere irangira

by MUNYANKINDI Alphonse
44 minutes ago

Mu gihe benshi bamumenyereye nk’umukinnyi wa filime ukunzwe cyane mu Rwanda, Niyitegeka Gratien, uzwi nka Papa Sava, amaze imyaka irenga...

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
2 hours ago

Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bazwi ku rwego mpuzamahanga, Todd Galberth na Naomi Raine, batangaje ko u Rwanda...

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

by Alex RUKUNDO
23 hours ago

Abakunzi b’imyidagaduro n’urwenya baritegura ijoro ridasanzwe kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mutarama 2026, ubwo hateganyijwe igitaramo cya Gen Z...

Next Post
Ni umuryango wamfashije kwegerana n’Imana- Sarah Sanyu 

Ni umuryango wamfashije kwegerana n'Imana- Sarah Sanyu 

Regina Daniels yavugishije benshi nyuma yo kugura inzu

Regina Daniels yavugishije benshi nyuma yo kugura inzu

Hamenyekanye igihe umuraperi Diddy azavira muri gereza

Hamenyekanye igihe umuraperi Diddy azavira muri gereza

Papa Sava: Urugendo rw’imyaka irenga 30 mu buhanzi, kuva ku mafaranga 2000 Frw kugeza kuri filime ye ya mbere irangira
Imyidagaduro

Papa Sava: Urugendo rw’imyaka irenga 30 mu buhanzi, kuva ku mafaranga 2000 Frw kugeza kuri filime ye ya mbere irangira

by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026
Menya imwe mu miti ishobora kugabanya ‘ingufu z’abagabo’ mu gihe cyo gutera akabariro
Ubuzima

Menya imwe mu miti ishobora kugabanya ‘ingufu z’abagabo’ mu gihe cyo gutera akabariro

by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026
RURA yashyize iherezo ku rujijo rw’imikoreshereze ya USSD codes zishingiye ku miyoboro ya telephone
Ikoranabuhanga

RURA yashyize iherezo ku rujijo rw’imikoreshereze ya USSD codes zishingiye ku miyoboro ya telephone

by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026
Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda
Imyidagaduro

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.