Mu gihe Abanya-Uganda bari mu gikorwa cyo gutora umukuru w’igihugu, amatora rusange yabaye urubuga rw’impaka n’impungenge zikomeye ku miterere ya demokarasi n’ikoranabuhanga mu gihugu, nyuma y’uko internet ihagaritswe mu gihugu hose. Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho, Robert Kyagulanyi wamamaye nka Bobi Wine, yatangaje ko ibyo byabaye ari ikimenyetso kigaragara ko igihugu kiri gusubira inyuma mu miyoborere ya politiki.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa X, Bobi Wine yavuze ko ihagarikwa rya internet ragereranywa nko guhisha amakuru atandukanye, barimo nk’ibikorwa byo kwiba amajwi mu myanya itandukanye, anagaragaraza impingenge ku ruhare rw’inzego z’umutekano mu guhungabanya umutekano w’igikorwa cy’amatora.
Yanatangaje ko hari abayobozi babarizwa mu ishyaka rye bafashwe bagafugwa, barimo n’uyobora Akarere k’Iburengerazuba, mu gihe abahagarariye amashyaka ku rwego rw’amatora bamwe bashimuswe abandi bagaterwa bwoba. Yavuze ko ibi byose byabaye mu gihe abaturage batabashaga kubona amakuru cyangwa gutanga ibitekerezo kubera ihagarikwa rya internet.
Uyu munyapolitiki kandi yagarutse ku kibazo cy’imashini za BVVK zagombaga kwemeza umwirondoro w’abatora, avuga ko zagiye zanga gukora mu bice byinshi by’igihugu, bituma ahabaho igikorwa cy’uburiganya mu matora no gutuma icyizere cy’abaturage kirushaho kuyoyoka.
Mu bundi butumwa bwakurikiyeho, Bobi Wine yashinjije ingabo za Leta na polisi gukoresha imbaraga n’igitugu mu guhagarika no gutoteza abayobozi n’abahagarariye ishyaka rye, avuga ko hari abayobozi benshi bari kwibasirwa no gufatwa bagafugwa muri ibi bihe by’amatora.
Yagaragaje ko ibiri kubera mu gihugu bidakwiye kwihanganirwa, asaba Abanya-Uganda kwamagana ubutegetsi, yavuze ko bushingiye ku maraso, ndetse anasaba amahanga kudaha ubuyobozi buriho ubuzimagatozi cyangwa icyubahiro mu gihe cyose ayo matora yaba atubahirije amahame ya demokarasi.
Yasoje ahamagarira Abanya-Uganda guhaguruka bakarwanira uburenganzira bwabo mu mahoro, anasaba amahanga gukomeza gukurikirana hafi uko amatora agenda muri Uganda.










