• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Thursday, September 11, 2025
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Amateka

Amateka ya Nyirarumaga wabaye umusizi wa mbere w’ Umunyarwandakazi

Impinga Media by Impinga Media
November 11, 2024
Reading Time: 2 mins read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Amateka avuga uyu mugore mu buryo burambuye ni make. Padiri Alexis Kagame mu gitabo yise “Un Abregé de l’Ethno-Histoire du Rwanda” niwe wenyine wamwanditseho mu buryo bwafashije abandi banyamateka kumuvuga.

Padiri Bernardin Muzungu nawe mu gitabo yise “l’Historiographie Rwandaise de la Poetesse Nyirarumaga” yavuze ko amateka y’uyu musizikazi yayanditse ayakuye kwa Mgr Alexis Kagame mu gitabo tuvuze haruguru.

Nyirarumaga yabaye umusizi wa mbere w’ Umunyarwandakazi. Yabayeho ku ngoma ya Ruganzu Ndoli ahagana mu mwaka wa 1510. Benshi bamwitirira gutangiza ubusizi n’intebe y’abasizi mu Rwanda.

Nyirarumaga yabayeho ku ngoma ya Ruganzu Ndoli, amazina ye yari Nyirarumaga Nyiraruganzu, yari umugabekazi.

Yabaye umugabekazi w’ingoboka wa Ruganzu Ndoli bitewe n’uko nyina yari yaraguye i Rubi rw’inyundo. Ubu busizi yabutangiye yirinda ko amateka yabaye mu Rwanda yazima no kwirinda ko amateka y’umwami n’abo mu muryango we n’ibigwi bye byazima.

Kimwe mu bisigo bye bya mbere yakise, « Umunsi ameza imiryango ».Iki gisigo gifatwa nk’icyambere mu mateka y’u Rwanda yagihimbye agamije ko amateka y’u rwanda atongera kwibagirana nkuko byabayeho ku ngoma zamubanjirije.

Uretse ibi bikorwa, yashinze « intebe y’abasizi », agamije ko bajya bigisha ibyerekeranye n’ubusizi i Rwanda, bakagaruka ku mateka y’u Rwanda.

Ibisigo bya Nyirarumaga bihera ku ngoma zabanjirije iya Ruganzu. Agenda azikurikiranya uko zagiye zibaho.

Ijambo intebe y’abasizi ryahimwe na Nyirarumaga

Iri jambo ryazanywe bwa mbere na Nyirarumaga.Umusizi yafatwaga nk’umuntu ukomeye mu Rwanda rwo hambere kuko ahanini abasizi bamenyaga amabanga y’i bwami cyane. Ibyo byatumaga i Bwami hatabura umusizi ku buryo bahasimburanaga byibura hakaba hari nka babiri.

Mu guharanira ko aya mateka yazahoraho yashyizeho iyi ntebe y’abasizi, yanakoze uburyo byakwigishwa.

Intebe y’abasizi yari igizwe n’abasizi benshi bakanigisha amateka n’ubusizi abana b’Abanyarwanda. Icyo gihe habagaho imitwe y’abasizi. Abo basizi bamenyaga byinshi ku mateka y’u Rwanda, kandi bakamenya no kuyavuga mu mvugo nziza itomoye bakayashyira mu mivugo iboneye.

Musenyeri Alegisi Kagame wacyanditse, avuga ko umusizi wa nyuma wari ukizi neza yari Nyirimigabo ya Marara ya Munana, waguye mu gitero cy’i Bunyabungo ku ngoma ya Rwabugili mu I881.

Cyandikishijwe n’umuhungu we Nyagatoma. Undi wari ukizi yari Karera ka Bamenya, wabaye Umutware w’ Intebe y’Abasizi w’imperuka, wo ku ngoma ya Yuhi V Musinga. Abo basizi bombi ntibari bacyibuka imikarago yerekeye ingoma z’Abami batatu b’imbere ya Ndoli, ari bo : Kigeli I Mukobanya, Yuhi II Gahima na Ndahiro Cyamatare.

Musinga na nyina umugabekazi Kanjogera. Nyirarumaga nawe akaba yari umugabekazi ku gihe cya Ruganzu Ndoli

Iki gisigo kirimo mateka ki ?

Interuro y’iki gisigo ivuga ngo « Umunsi ameza imiryango yose », uwo muntu uvugwa ni Nyamususa. Yabaye umugore wa Gihanga, wahanze ingoma nyiginya. Yabyaye abana batatu, baragwa ibihugu bitatu : Kanyarwanda aragwa u Rwanda, Kanyabugesera aragwa u Bugesera, Kanyendorwa aragwa i Ndorwa.

Nyamususa, wari umukobwa wa Jeni rya Rurenge, yabaye uwa mbere mu Bagabekazi b’Abasinga 9 kuri 12 ba mbere b’ingoma nyiginya. Ng’uko uko Nyamususa « yamejeje imiryango yose ».

Nyirarumaga agamije ho ni uguha ingoma nyiginya « umuzi » ufashe ku butaka bw’u Rwanda. Amateka ya Gihanga atangirira ku mugani w’ « Ibimanuka ». Nyamususa, Umubyara-bami b’Abanyiginya, kuba akomoka ku Basinga b’Abasangwa-butaka, byahaye ingoma nyiginya amateka atari imigani. Bikaba binumvikanye ko ibyo Bimanuka, mu mvugo itajimije, byamanutse mu gihugu cyo haruguru y’u Rwanda. Si na bo bambere baturutse ruguru iyo.

« Umunsi ameza imiryango yose », cyanditswe na Alexis Kagame giteye gitya:

Umunsi ameza imiryango yose ava i Nsiriri
Mwa Bama-mu-ndeka ba Kibyara-Buhatsi,
Uwari kwitwa Nyiramugondo,
Ye Mugondo woroswaga Rugora
Ku mugomba- byuma,

I Bogora- ngoma, Mugondo wa Rubavu.
Urya ni wo munsi ihamagara ba So ba mbere,
Rugira rwo ku ruzi rwa Nyirarubuga
Ijya kubereka imigisha.
Ngo: haguruka mujye kwubaka Kiyebe.

Mugendera- Gitumba na Nyagitarama
cya Mutambyi,
Aho twahanye imigisha.
Urya ni wo munsi aranda imbuto ajya Buranda,
Buranga bwa Bwojo,
Uwari kwitwa Nyirarubanda.

Ye Rubanda rwabandanaga mu rubavu rwa Rubibi,
Rubanguka ati: rubanda rwanjye.
II
Ni wo munsi izina ry’Ubusindiridasiba,
I Tsinduka-sindwe rya Nyiragisare,
No kuri ubu bugingo.

Sindabona ababatiye,
Ngeze-kurya ya Mugaga,
Yashakiraga Mugaya-ngwe urumira.
Bahinga aho badasaturiwe,
Abami b’i Saduka-mirwa,

Ryarênga bagacyuka,
Bacyuye imigisha bénda.
Ruganzu I Bwimba
Bahera aho bararima bareza
Ararima Murimura-birwa
Wa Nda-imwe ya Ndarasanye,
Nyiri ukwima kare i Karika.
Uwimiiraga Ruhiga

III
Ngo itokora ubuhatsi bw’ i Bugera
Ngo butagenda.
Mutêtêza-nshako wa Shimwe
na Shinga-ngari,
Ateze Ngira-nzima i Muranzi.

Ati: ubujyeeri bwo mu Bwimpeke
Butarahurwa mu Bwiriri.
Cyilima I Rugwe
Bahera aho bararima bareza
Ararima Mucaniira-ngezi wa Ngenzi,
Ya Biraro bya Barambya-urugendo.
Arakubura amashyo arimwo Rushya,

Mishyo ya Myezi arayishyikira.
Dore isambu bahingaga i Cubi
N’i Kaba-none rya Miraro
Na n’ubu Bavu akizubatsemwo.

IV
Mibambwe Sekarongoro Mutabazi
Bahera aho bararima bareza
Ararima i Nduga, Ndagara ya Mikiko
na Migezi,

Rwitirwa ko u Rwanda rwa Nsoro
ya Nyakivuna,
Ya Sambu izanywa abazima ba Ntarabana.
Aho mushyize ingabo n’abagabo,
Abagabe b’i Ngabe-imeze ya Kimenyi,
Bugacya tukikorana imiganda.

Mu rwego rwo gukomeza gusigasira uwo muco nyarwanda, Minisiteri y’Umuco na Siporo yashyizeho intebe y’inteko nyarwanda. Iyo ntebe ikazajya iteza imbere umuco gakondo w’igihugu.

Iyi nkuru yakozwe hifashishijwe imbuga za interineti zitandukanye

Sharinga kuri:

  • Click to share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Click to share on Facebook (Opens in new window) Facebook
  • Click to share on X (Opens in new window) X

Related

Share2Tweet1Send
Previous Post

Abapolisi 154 barimo ba komiseri barindwi bashyizwe mu kiruhuko

Next Post

Diego Forlan wamamaye muri ruhago,ubu akina tennis nk’uwabigize umwuga

Impinga Media

Impinga Media

IZINDI NKURU WASOMA

Umuhanga mu bisigaramatongo arifuza ko ibuye rya “meteorite” ryavuye kuri Mars ryagarurwa muri Niger

Umuhanga mu bisigaramatongo arifuza ko ibuye rya “meteorite” ryavuye kuri Mars ryagarurwa muri Niger

by Alex RUKUNDO
1 month ago

Umuhanga mu by'ubumenyi bw'ibisigaramatongo nti yabashije guhisha umujinya aterwa n’uko ibuye ridasanzwe rya meteorite ryavuye ku mubumbe wa Mars, ryavumbuwe...

Turashaka kwereka Perezida Kagame n’Inkotanyi ko tubakunda” — Mariya Yohana

Turashaka kwereka Perezida Kagame n’Inkotanyi ko tubakunda” — Mariya Yohana

by Alex RUKUNDO
3 months ago

Ku wa Gatatu, tariki ya 25 Kamena 2025, mu kiganiro n’itangazamakuru, Mariya Yohana yatangaje ko yateguye igitaramo kizaba ku wa...

Ibisasu hagati ya Israel na Iran byateje impungenge ku isoko rya peteroli

Ibisasu hagati ya Israel na Iran byateje impungenge ku isoko rya peteroli

by Alex RUKUNDO
3 months ago

Kuri uyu wa Gatanu, Iran yatangaje ko ititeguye kuganira ku hazaza h’inkunga yayo ya nikleyeri mu gihe ikiri mu ntambara...

Next Post
Diego Forlan wamamaye muri ruhago,ubu akina tennis nk’uwabigize umwuga

Diego Forlan wamamaye muri ruhago,ubu akina tennis nk’uwabigize umwuga

Gahuza miryango

Imvano yo Kuvugisha inani na rimwe: Imvugo yazanywe n'umwaduko wa Primyus ya Bralirwa.

Ndagisha inama: nkore iki ko Maze igihe ndyamana n’umugabo w’abandi kubireka byarananiye

Ndagisha inama: nkore iki ko Maze igihe ndyamana n'umugabo w'abandi kubireka byarananiye

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali
Imyidagaduro

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali

by Peacemaker PUNDIT
September 9, 2025
Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel
Imyidagaduro

Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel

by Peacemaker PUNDIT
September 9, 2025
Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025
Imyidagaduro

Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025

by Alex RUKUNDO
September 8, 2025
Bruno K yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gutabara umuryango wa Gogo
Imyidagaduro

Bruno K yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gutabara umuryango wa Gogo

by Alex RUKUNDO
September 8, 2025

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
     

    Loading Comments...