Mu gihe Shampiyona y’u Rwanda igeze aharyoshye, ikibazo cy’amatara yo kuri Kigali Pelé Stadium cyongeye kuzamura impaka, giteza impinduka zitunguranye mu ngengabihe y’imikino iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru.
Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Karangwa Jules, yatangaje ko hari imikino imwe n’imwe izimurwa ikava ku masaha ya nimugoroba ikajyanwa ku manywa, mu rwego rwo kwirinda kongera guhagarika imikino kubera ikibazo cy’urumuri rudahagije.
Iki kibazo cyongeye kugaragara ku mukino wahuje AS Kigali na Police FC ku wa 8 Gashyantare 2025, aho amatara yongeye kuba ikibazo n’ubwo hari hashyizweho Générateur nshya yari yitezweho gukemura burundu iki kibazo.
Karangwa Jules yavuze ko iki kibazo kibateye impungenge nk’abategura shampiyona. Ati: “Imikino yo muri iki cyumweru iri ku mugoroba turayihindura, hanyuma nitumenya umwanzuro tuzafata ibindi byemezo.
Ni ikintu twese kiduteye impugenge kuko ntawifuza kongera kubona dusubiza imikino Saa Sita kandi na Saa Cyenda tuba tubona ari ikibazo.”
Impinduka zatangiye gushyirwa mu bikorwa aho umukino w’Umunsi wa 20 wa Shampiyona uzahuza Police FC na Rayon Sports wahinduwe, ukazakinwa Saa Cyenda aho kuba Saa Kumi n’Ebyiri nk’uko byari biteganyijwe mbere.
Si uwo gusa, kuko n’umukino utegerejwe na benshi uzahuza APR FC na Kiyovu Sports ku wa 14 Gashyantare 2025 ushobora kwimurirwa kuri Stade Amahoro. Byitezwe ko wakinwa nyuma y’umukino wa CAF Champions League uzahuza Al Hilal na FC Saint-Éloi Lupopo Saa Cyenda.
Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwagaragaje ko budashaka ko iyi mikino ibiri ikomeye yahurirana, kuko buri umwe ufite uburemere n’inyungu ku bafana.
Karangwa yavuze ko batangiye ibiganiro na APR FC kugira ngo bashake igisubizo cyiza kitazabangamira abafana n’amarushanwa.
Ati: “Umukino wa CAF ntacyo twawuhinduraho ariko turi kuganira na APR izakira ngo dushake ikindi gihe. Ntidushaka ko uhurirana n’uwa Al Hilal na Lupopo kuko hari abifuza kureba iyo mikino yombi.”
Iki kibazo cy’amatara gikomeje kuba ihurizo rikomeye ku mikino ibera kuri Kigali Pelé Stadium, mu gihe abafana bifuza kureba imikino ku masaha ya nimugoroba, ari na yo asanzwe atuma haboneka umubare munini w’abitabira.

Mu gihe hatarafatwa umwanzuro wa burundu, amaso y’abakunzi b’umupira w’amaguru ahanzwe ku buyobozi bwa shampiyona n’abarebwa n’iki kibazo, bareba uko kizakemurwa mu buryo burambye kugira ngo imikino isoze umwaka w’imikino itarangwamo impinduka z’urudaca.










