Nyuma y’imyaka irindwi amaze akora umuziki, Amalon yavuze ko agiye gushyira hanze album ye ya mbere, ateganya gusohora bitarenze Mutarama 2026.
Iyi album Amalon ahamya ko amaze igihe akoraho yabwiye IGIHE ko indirimbo zose ziyigize yamaze kuzitunganya ku buryo igisigaye ari ukuyishyira hanze.
Ati “Buriya natangiye gusohora album yanjye ya mbere nyuma y’imyaka myinshi nkora indirimbo n’ibindi bisanzwe, N’Imana niyo ndirimbo ya mbere yagize amahirwe yo gusohoka mbere.”
Amalon ahamya ko imyaka irindwi ari myinshi ku buryo yumvaga ko akeneye kuyikora, ati “Imyaka irindwi ni myinshi ku buryo numva nkeneye album, hari barumuna banjye bazisohoye nanjye rero ni uko.”
Album ya mbere ya Amalon izaba yitwa MVP (Most Valuable Player) ikazaba igizwe n’indirimbo 12.
Ubwo yayikomozagaho, yavuze ko yayise gutyo kuko we yifata nk’indwanyi kandi itsinda.
Amalon yavuze ko vuba cyane asohora indirimbo ya kabiri kuri iyi album ye nshya.
Uyu muhanzi ubwo yari abajijwe impamvu yari amaze igihe asa n’ucecetse, yavuze ko yari akisuganya nyuma yo gutandukana na 1K Entertainment ya DJ Pius bakoranaga.
Amalon yatangiye umuziki mu 2018 ubwo yasohoraga indirimbo ya mbere yise ‘Yambi’ igahita iba ikimenyabose, nyuma aza gukurikizaho izindi nka ‘Derila’ na Byakubaho.






