• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Monday, December 1, 2025
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Alyn Sano muri Kenya: Umuziki w’u Rwanda uhagaragarariwe neza n’umuntu ubikunda kandi ubishaka cyane.

admin by admin
October 26, 2024
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Umwe mu bakobwa bakunzwe kandi bahagaze neza mu muziki nyarwanda Aline Sano Shingiro uzwi nka Alyn Sano, avuga kimwe mu byo abakunzi be bakwiye kwitega mu minsi ya vuba, ari ibihangano yafatanyijemo n’abahanzi bo muri Kenya, igihugu aheruka kugiriramo uruzinduko.

Uyu muhanzi asanga urugendo yagiriye muri icyo gihugu, rwaratumye umuziki we waguka mu gihe gito.

Ni urugendo avuga ko rwari rugamije kumenyekanisha no kwagura umuziki we ndetse anahagararira umuziki nyarwanda neza.

Mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru, Alyn Sano yayitangarije ko urwo rugendo rwamugendekeye neza kandi Abanyarwanda bakwiye kwitegamo ibyiza byinshi.

Yagize ati: “Ni urugendo rwanshimishije kandi rwagenze neza cyane, kuko nazengurutse ibitangazamakuru bitandukanye menyekanisha imiziki yanjye, nkora izindi ndirimbo, mbese umuziki wanjye waragutse mu minsi mike cyane namazeyo.”

Akomeza agira ati: “Abanyarwanda bakwitega ubufatanye bwanjye n’abahanzi bo muri Kenya, ariko nanone bakanizera ko umuziki w’u Rwanda uhagaragarariwe neza n’umuntu ubikunda kandi ubishaka cyane, ibindi bazagenda babibona gahoro gahoro, gusa icyo kwitega cyo ni cyiza kandi kitari gito.”

Agaruka ku gikorwa cyo gutanga ubufasha bw’ibiribwa ku bantu batishoboye yifatanyije nabo mu birori by’isabukuru ye y’amavuko, Alyn Sano avuga ko byamushimishije kandi ko bishobotse byaba igikorwa ngarukamwaka.

Uyu muhanzi yanakomoje ku ndirimbo ye nshya yise Taam sana, avuga ko igitekerezo yagishingiye ku bantu bakunda ariko batabasha kubwira abakunzi babo uko biyumva.

Agira ati: “Ni indirimbo y’urukundo, nayikoreye abakunzi b’ibihangano byanjye, kuko akenshi ubutumwa bwo mu ndirimbo zanjye akenshi mba ntivugaho kuko hari igihe umuntu aba afite umuntu akunda, ariko atagira imitoma, akaba yakwifashisha indirimbo Taam sana agatambutsa ubutumwa bwe.”

Si ubwa mbere Alyn Sano agiye muri Kenya, kuko yaherukagayo tariki 22 Nyakanga 2023, aho yari yagiye kuhafatira amwe mu mashusho ya zimwe mu ndirimbo ze ziri kuri Alubumu ye yise Rumuri.

Share2Tweet1Send
Previous Post

Rutsiro: Barishimira imirongoti yitezweho kongera umusaruro.

Next Post

RTDA: Call for Consultancy Proposals for International Road Assessment Survey

admin

admin

IZINDI NKURU WASOMA

Nyuma yo kunyurwa Richard Nick Ngendahayo yatanze itariki nshya yo kongera gutaramira abanyarwanda

Nyuma yo kunyurwa Richard Nick Ngendahayo yatanze itariki nshya yo kongera gutaramira abanyarwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
6 hours ago

Umuhanzi zo kuramya no guhimbaza Imana Richard Nick Ngendahayo nyuma yo gukora igitaramo kikitabirwa n’abantu benshi ndetse umubare w’abihana ukiyongera...

Inzozi za Richard Nick Ngendahayo: Uko Kwifuza Kuba Umunyamakuru Byahindutse Urugendo rw’Ubutumwa mu Ndirimbo z’Iyobokamana

Inzozi za Richard Nick Ngendahayo: Uko Kwifuza Kuba Umunyamakuru Byahindutse Urugendo rw’Ubutumwa mu Ndirimbo z’Iyobokamana

by MUNYANKINDI Alphonse
7 hours ago

Richard Nick Ngendahayo ni umwe mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uzwi cyane mu Rwanda no hanze yarwo....

Amateka ya Gaby Kamanzi umuhanzi udasanzwe muri Gospel Industry

Amateka ya Gaby Kamanzi umuhanzi udasanzwe muri Gospel Industry

by MUNYANKINDI Alphonse
8 hours ago

Irene Ingabire Kamanzi ni umuhanzi wa menyekanye hano mu Rwanda cyane mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uzwi kw'izina ry'ubuhanzi...

Next Post
RTDA: Call for Consultancy Proposals for International Road Assessment Survey

RTDA: Call for Consultancy Proposals for International Road Assessment Survey

Tuyimenye: Postpartum Depression, indwara ituma umubyeyi ahurwa umwana we

Tuyimenye: Postpartum Depression, indwara ituma umubyeyi ahurwa umwana we

AMAFOTO: Rodrigo Hernández Cascante  yegukanye Ballon d’Or ya 2024

AMAFOTO: Rodrigo Hernández Cascante yegukanye Ballon d’Or ya 2024

Nyuma yo kunyurwa Richard Nick Ngendahayo yatanze itariki nshya yo kongera gutaramira abanyarwanda
Imyidagaduro

Nyuma yo kunyurwa Richard Nick Ngendahayo yatanze itariki nshya yo kongera gutaramira abanyarwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
December 1, 2025
Inzozi za Richard Nick Ngendahayo: Uko Kwifuza Kuba Umunyamakuru Byahindutse Urugendo rw’Ubutumwa mu Ndirimbo z’Iyobokamana
Amateka

Inzozi za Richard Nick Ngendahayo: Uko Kwifuza Kuba Umunyamakuru Byahindutse Urugendo rw’Ubutumwa mu Ndirimbo z’Iyobokamana

by MUNYANKINDI Alphonse
December 1, 2025
Amateka ya Gaby Kamanzi umuhanzi udasanzwe muri Gospel Industry
Amateka

Amateka ya Gaby Kamanzi umuhanzi udasanzwe muri Gospel Industry

by MUNYANKINDI Alphonse
December 1, 2025
Jose Chameleone ategerejwe mu majyaruguru ya Uganda
Imyidagaduro

Jose Chameleone ategerejwe mu majyaruguru ya Uganda

by Alex RUKUNDO
November 30, 2025

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.