• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Friday, January 16, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Alyn Sano muri Kenya: Umuziki w’u Rwanda uhagaragarariwe neza n’umuntu ubikunda kandi ubishaka cyane.

admin by admin
October 26, 2024
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Umwe mu bakobwa bakunzwe kandi bahagaze neza mu muziki nyarwanda Aline Sano Shingiro uzwi nka Alyn Sano, avuga kimwe mu byo abakunzi be bakwiye kwitega mu minsi ya vuba, ari ibihangano yafatanyijemo n’abahanzi bo muri Kenya, igihugu aheruka kugiriramo uruzinduko.

Uyu muhanzi asanga urugendo yagiriye muri icyo gihugu, rwaratumye umuziki we waguka mu gihe gito.

Ni urugendo avuga ko rwari rugamije kumenyekanisha no kwagura umuziki we ndetse anahagararira umuziki nyarwanda neza.

Mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru, Alyn Sano yayitangarije ko urwo rugendo rwamugendekeye neza kandi Abanyarwanda bakwiye kwitegamo ibyiza byinshi.

Yagize ati: “Ni urugendo rwanshimishije kandi rwagenze neza cyane, kuko nazengurutse ibitangazamakuru bitandukanye menyekanisha imiziki yanjye, nkora izindi ndirimbo, mbese umuziki wanjye waragutse mu minsi mike cyane namazeyo.”

Akomeza agira ati: “Abanyarwanda bakwitega ubufatanye bwanjye n’abahanzi bo muri Kenya, ariko nanone bakanizera ko umuziki w’u Rwanda uhagaragarariwe neza n’umuntu ubikunda kandi ubishaka cyane, ibindi bazagenda babibona gahoro gahoro, gusa icyo kwitega cyo ni cyiza kandi kitari gito.”

Agaruka ku gikorwa cyo gutanga ubufasha bw’ibiribwa ku bantu batishoboye yifatanyije nabo mu birori by’isabukuru ye y’amavuko, Alyn Sano avuga ko byamushimishije kandi ko bishobotse byaba igikorwa ngarukamwaka.

Uyu muhanzi yanakomoje ku ndirimbo ye nshya yise Taam sana, avuga ko igitekerezo yagishingiye ku bantu bakunda ariko batabasha kubwira abakunzi babo uko biyumva.

Agira ati: “Ni indirimbo y’urukundo, nayikoreye abakunzi b’ibihangano byanjye, kuko akenshi ubutumwa bwo mu ndirimbo zanjye akenshi mba ntivugaho kuko hari igihe umuntu aba afite umuntu akunda, ariko atagira imitoma, akaba yakwifashisha indirimbo Taam sana agatambutsa ubutumwa bwe.”

Si ubwa mbere Alyn Sano agiye muri Kenya, kuko yaherukagayo tariki 22 Nyakanga 2023, aho yari yagiye kuhafatira amwe mu mashusho ya zimwe mu ndirimbo ze ziri kuri Alubumu ye yise Rumuri.

Share2Tweet1Send
Previous Post

Rutsiro: Barishimira imirongoti yitezweho kongera umusaruro.

Next Post

RTDA: Call for Consultancy Proposals for International Road Assessment Survey

admin

admin

IZINDI NKURU WASOMA

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
31 minutes ago

Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bazwi ku rwego mpuzamahanga, Todd Galberth na Naomi Raine, batangaje ko u Rwanda...

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

by Alex RUKUNDO
22 hours ago

Abakunzi b’imyidagaduro n’urwenya baritegura ijoro ridasanzwe kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mutarama 2026, ubwo hateganyijwe igitaramo cya Gen Z...

Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo

Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo

by MUNYANKINDI Alphonse
1 day ago

Hari filime nshya iri gutegurwa igamije gusubiza mu ndorerwamo y’amateka imwe mu nkuru zibabaje ariko zinagaragaza ubutwari bukomeye bwabereye i...

Next Post
RTDA: Call for Consultancy Proposals for International Road Assessment Survey

RTDA: Call for Consultancy Proposals for International Road Assessment Survey

Tuyimenye: Postpartum Depression, indwara ituma umubyeyi ahurwa umwana we

Tuyimenye: Postpartum Depression, indwara ituma umubyeyi ahurwa umwana we

AMAFOTO: Rodrigo Hernández Cascante  yegukanye Ballon d’Or ya 2024

AMAFOTO: Rodrigo Hernández Cascante yegukanye Ballon d’Or ya 2024

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda
Imyidagaduro

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026
Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy
Imyidagaduro

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026
Uganda: William Nyombi Thembo yatangaje ko internet izasubiraho nyuma y’amatora
Umutekano

Uganda: William Nyombi Thembo yatangaje ko internet izasubiraho nyuma y’amatora

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026
Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo
Amateka

Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo

by MUNYANKINDI Alphonse
January 15, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.