Alien Skin yasabye bagenzi be bakora umuziki kongera kwibanda ku bikorwa by’ubuhanzi bwabo nyuma y’uko amatora rusange ya 2026 n’ibikorwa byo kwiyamamaza bya politiki bisojwe.
Ku itariki ya 15 Mutarama, muri Uganda hakozwe amatora y’Umukuru w’igihugu n’Abadepite. Nyuam y’ibihe byari byibanzwe ibikorwa bya politike byinshi, Alien Skin, wagaragaye mu bikorwa byo kwamamaza ishyaka riri ku butegetsi, National Resistance Movement(NRM), yabuze ko ari igihe cyo kugaruka mubikorwa byabo by’ubuhanzi.
Ati; “Noneho dore amatora n’inama n’ibindi bikorwa bya politike birarangiye, abahanzi bo muri Uganda, ni cyo gihe cyoguhana n’ukuri. Mu gihe bamwe muri mwe mwirukiraga politiki, ubu ni rero ni ngombwa ko dukomeza gukora umuziki.”
Yakomeje agira ati: “Niba Wahisemo kwinjira muri politike, ni amahitamo yawe. Ariko nutayihitamo, ubwonyine n’igihe cyogukora umuziki.”
Ibi Alien Skin abivuze bishigiye ku mateka ye arimo impinduka nyinshi kandi zagiye zitavugaho rumwe na bamwe mu banyapolitike. Kuva yamenyekana mu muziki, muri politike yakomeje kuvugwa cyane no ku mbuga nkoranyambuga.
Mu ntagiriro, abantu benshi batekerezaga ko uyu muhanzi yashaga kwiyunga n’ishaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, National Unity Platform (NUP), cyane cyane kubera nkomokoye.
Nyuma y’aho, yinjiye muri Democratic Front, umutwe wa politiki ufitanye isano na Mathias Mpuuga, aho yamaze igihe gito akora nk’umukagurambaga (mobilizer). Icyakora, ubwo bufatanye ntibwatinze kurangira.
Ibyaje gukurikiraho n’uko, Alien Skin yaje kwinjira muri NRM, aho yagize uruhare rugaragara mu bikorwa byo kwimamaza mu gihe cy’amatora aheruka kurangira ejo. Inkuru ye igaragaza uko umuhanzi ashobora kunyura mu nzira zitandukanye za politiki, ariko none akaba asaba bagenzi be gusubira ku ntego nyamukuru: umuziki.







