• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Friday, April 3, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Uganda: Alien Skin yasabye abahanzi kugaruka ku muziki nyuma y’amatora

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
January 19, 2026
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp
Umuhanzi ukomeye muri Uganda, Alien Skin, yasabye bagenzi be bo mu ruganda rw’umuziki gusubira gushyira imbaraga mu muziki, nyuma y’uko amatora rusange n’ibihe byo kwiyamamaza byasojwe.

Uyu muhanzi yavuze ko igihe cya politiki kirangiye, bityo ko ubu ari umwanya wo kongera kwibanda ku bihangano no gusubiza umuziki ku murongo nyawo.

Ku wa 15 Mutarama, Abanya-Uganda bitabiriye amatora y’Umukuru w’Igihugu n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni ni we watangajwe nk’uwatsinze aya matora, nyuma yo kubona amajwi menshi kurusha abandi.

Alien Skin arasaba abahanzi bagenzi be kuva muri politi kuko bayihombeyemo bakagaruka mu muziki

Mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, nta muhanzi n’umwe washoboye kubona umwanya, ibintu byabaye nk’igihombo ku bahitamo kwinjira muri politiki.

Aganira ku byavuye mu matora, Alien Skin yavuze ko nta mpamvu ikiriho yo gukomeza kwitwaza politiki mu bisobanuro by’uko umuziki wagenze muri icyo gihe.

Yagize ati: “Ubu amatora n’imyiyamamazo byarangiye. Abahanzi bo muri Uganda, igihe kirageze cyo guhangana n’ukuri.”

Alien Skin yavuze ko hari igihe kinini kiri imbere mbere y’uko politiki yongera gusubira ku murongo, bityo ko abahanzi bakwiye kubyaza umusaruro icyo gihe.

Yagize ati: “Hari ikiruhuko kirekire cya politiki. Niba wahisemo kwinjira muri politiki, ni amahitamo yawe. Ariko ubu nta rwitwazo rukiriho. Reka umuziki uvuge.”

Uyu muhanzi yanavuze ko igihe kiri imbere ari amahirwe ku bahanzi yo kongera kubaka umubano n’abafana babo, gukora indirimbo nshya no kongera gusohoka ku rubyiniro.

Yashimangiye ko abahanzi bagomba gusubira ku byabubakiye izina, aho gushaka impamvu zituruka ku bindi byemezo byabo.

Mu myaka yashize, umubare w’abahanzi binjiye muri politiki muri Uganda wariyongereye, bamwe bagahagararira imyanya itandukanye.

Icyakora, ibisubizo by’amatora byagaragaje ko kuba umuhanzi bidahita bisobanura ko ushobora gutsinda mu matora.

Ubutumwa bwafashwe nk’ubwibutsa urugendo rw’umuziki

Ubutumwa bwa Alien Skin bwakiriwe mu buryo butandukanye ku mbuga nkoranyambaga, bamwe babufata nk’ubwibutsa abahanzi inshingano zabo mu ruganda rw’imyidagaduro.

Abandi babonye ari amagambo akakaye asaba ko abahanzi basubira ku byo bazi neza, aho gukomeza kwivanga mu bintu bitabareba mu buryo butaziguye.

Mu gihe Uganda yinjira mu kindi gihe cya politiki kitarimo amatora, amaso y’abakunzi b’umuziki ahanzwe ku bahanzi, harebwa niba koko bazongera gushyira imbere umuziki n’ibihangano.

Abasesenguzi b’imyidagaduro bavuga ko ibi bishobora kuba intangiriro y’igihe gishya ku muziki wa Uganda, wibanda ku ireme n’udushya.

Share2Tweet1Send
Previous Post

Ibiryo urya bishobora kugena impumuro y’umubiri wawe

Next Post

Imikufi ihenze ya Burna Boy yabanje kumubera inzitizi mbere yo gutaramira muri Marroc

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Tuma Basa yasezeye kuri YouTube nyuma y’imyaka 8 ayikorera

Tuma Basa yasezeye kuri YouTube nyuma y’imyaka 8 ayikorera

by Alex RUKUNDO
9 hours ago

Umunyarwanda Tuma Basa yasezeye kuri YouTube yagezemo mu 2018 ayobora igice cya ‘Urban Music’ ubu akaba akuriye icya ‘Black Music...

Abahanzikazi bo muri Uganda bakomeje kwitotombera ihohoterwa bakorerwa n’abafana

Abahanzikazi bo muri Uganda bakomeje kwitotombera ihohoterwa bakorerwa n’abafana

by Alex RUKUNDO
10 hours ago

Agahinda k’abahanzikazi bo muri Uganda bakomeje kwitotombera ihohoterwa bakorerwa n’abafana mu bitaramo bitandukanye, kongeye kuzamurwa n’umufana wasomeye Winnie Nwangi mu...

Diddy yagabanirijweho amazi abiri y’igifungo

Diddy yagabanirijweho amazi abiri y’igifungo

by Alex RUKUNDO
11 hours ago

Nyuma y’ibyumweru bike umuraperi w’Umunyamerika Sean Combs, uzwi ku mazina nka “Diddy” yagabanyirijweho amezi abiri ku gifungo yari yakatiwe, itariki...

Next Post
Imikufi ihenze ya Burna Boy yabanje kumubera inzitizi mbere yo gutaramira muri Marroc

Imikufi ihenze ya Burna Boy yabanje kumubera inzitizi mbere yo gutaramira muri Marroc

Muhanga: Bakekwaho gutema abanyerondo bafashwe, inzego z’umutekano zirakomeza iperereza

Muhanga: Bakekwaho gutema abanyerondo bafashwe, inzego z’umutekano zirakomeza iperereza

Algeria: Biravugwa ko umutekano wa IShowSpeed uri mukaga

Algeria: Biravugwa ko umutekano wa IShowSpeed uri mukaga

“Mubavuga nabi, bahisemo gukoresha TikTok live nk’ijwi ry’abahanzi” – Eddy Kenzo
Uncategorized

“Mubavuga nabi, bahisemo gukoresha TikTok live nk’ijwi ry’abahanzi” – Eddy Kenzo

by Alex RUKUNDO
April 3, 2026
Tuma Basa yasezeye kuri YouTube nyuma y’imyaka 8 ayikorera
Imyidagaduro

Tuma Basa yasezeye kuri YouTube nyuma y’imyaka 8 ayikorera

by Alex RUKUNDO
April 3, 2026
Abahanzikazi bo muri Uganda bakomeje kwitotombera ihohoterwa bakorerwa n’abafana
Imyidagaduro

Abahanzikazi bo muri Uganda bakomeje kwitotombera ihohoterwa bakorerwa n’abafana

by Alex RUKUNDO
April 3, 2026
Diddy yagabanirijweho amazi abiri y’igifungo
Imyidagaduro

Diddy yagabanirijweho amazi abiri y’igifungo

by Alex RUKUNDO
April 3, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.