Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR, Rev Ndayizeye Isaïe yahinyuje ibyavuzwe ko yanze gusezeranya umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine n’umugabo we Idrissa Jean Luc Ouédraogo, ashimangira ko ibyavuzwe mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ari ibinyoma.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Ukuboza 2025, mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarutse ku rugendo rw’imyaka 85 ishize Itorero ADEPR rimaze ribonye izuba, ibikorwa by’ivugabutumwa n’isanamitimana byakozwe muri uyu mwaka uri kugana ku musozo, amabwiriza mashya bashyizeho ku baririmbyi n’ibindi.
Muri iki kiganiro, Pasiteri Ndayizeye Isaïe yabajijwe ku makuru yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ajyanye n’uko Ishimwe Vestine uririmbana na Dorcas atemerewe guhamya isezerano rye n’umukunzi we mu Itorero rya ADEPR.
Ibi yabibajijwe nyuma yi gihe gito cyinga n’amezi ane Vestine asezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we.Ni mu birori byabereye mu busitani bwa Intore Conference Arena i Rusororo, aho basezeranyijwe na Pasiteri Jackson Mugisha wa Spirit Revival Temple.
Ibi byose byabaye byatunguye benshi kandi ntibyavugaho rumwe kobona Ishimwe Vestine dasezeraniye mu itorero rya ADPR, kabizwi ko Ishimwe Vestine n’abo mu muryango we barakuriye muri iri torero mu rurembo rwa Muhoza.
Mu gusubiza iki kibazo, Pasiteri Ndayizeye Isaïe yavuze ko ibyatangajwe ari ibinyoma, kuko ADEPR itigeze yima ikaze Vestine ku ruhimbi, ndetse ko nawe yatunguwe mu minsi ishize ubwo yabonaga uwiyita Pasiteri agaruka kuri iyi ngingo.

Pasiteri Ndayizeye Isaïe yashimangiye ko atarahura na Vestine Ishimwe imbona nkubone, ndetse ko atigeze amwakira mu biro bye. Ati: “Ibyo ni ibinyoma! Nigeze kumva umuntu wiyita umupasiteri abigarukaho mbega akora inkuru yose, ibyo yavuze byose yarambeshyeye. Vestine nta n’ubwo ndahura nawe, mvuze ngo yaje mu biro byanjye […]”
Yavuze ko kandi ADEPR itigeze yanga gusezeranya abantu, kuko ishyigikiye ibaho ry’umuryango. Akomeza agira ati: “Uretse ko nta n’ubwo twanga gusezeranya abantu, tubagira inama, tukabaganiriza, dukunda urubyiruko ndetse dukunda umuryango.”
Yavuze ko ku mbuga nkoranyambaga hakozwe ibiganiro byinshi bigamije kumvikanisha ko Ishimwe Vestine yasubijwe inyuma n’itorero rya ADEPR, ariko ngo igihe kirageze ko bashungura ibyo babona ndetse n’ibitangazwa, bakamenya ukuri.
Ati: “Umuntu wese wabivuze muri ubwo buryo rero muzabanze mushake murebe ko hari n’ikindi kintu kizima ajya avuga. Mbega nimubona umuntu wagiye ku karubanda agakora inkuru y’ikinyoma kandi rwose ashishikaye muzabanze murebe ko hari n’izindi yakoze, murebe ko hari n’izindi nzima ajya avuga […]”
Yibukije abanyamakuru gushyira imbaraga cyane mu gukora no gutangaza inkuru nziza zifasha sosiyete, kuko hari ibihimbano byinshi abantu bizera kandi atari ukuri.
Ati: “[…] Ntimukajye mutinda ku bantu batagira ibintu bizima, ahubwo mujye muhitamo kuvaga ibintu bizima. Kuko hari igihe usanga n’abantu bakurikira izo nkuru z’ibinyoma, kuko namwe mutafashe umwanya wo kubwira abantu ibibubaka. Dukeneye gufasha umuryango nyarwanda kubona inkuru nziza zivugwa.”







