Umunyanijeriya utuye mu Bwongereza yaje mu Rwanda muri gahunda zo kuganira n’abagize 1:55 AM mu rwego rwo gushaka uko yazamamaza ‘Pom Pom’ ya Bruce Melodie, Diamond Platnumz na Joel Brown.
Olajide,umunyamakuru w’umunyabigwi mu guteza imbere Afrobeats mu Burengerazuba bw’isi yageze mu Rwanda aho aje mu biganiro na 1:55 AM byo kwamamaza indirimbo ya Bruce Melody(Rwanda), Diamond Platnumz (Tanzania) na Joel Brown (Nigeria) ukirwana no kuzamuka.Ku wa 7 Kanama 2025 nibwo Adesope Olajide yageze mu Rwanda avuye mu Bwongereza.
Akigera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cy’i Kanombe yabwiye itangazamakuru ko asanzwe aziranye na Bruce Melodie dore ko bigeze guhurira mu bihembo bya Trace Awards.Yagize ati”Bruce Melodie ni umuhanzi w’umuhanga.
Turaziranye ariko ndizera ubu tuzarushaho kumenyana. Indirimbo yakoranye na Diamond Platnumz na Joel Brown nzakoresha imbaraga imenyekane mu Bwongereza “.
Uyu mugabo ni umwe mu bagira uruhare mu kwamamaza indirimbo z’abahanzi barimo;Wizkid, Burna Boy, Davido, Olamide, Asake n’abandi. Ubwo Bebe Cool yari mu Bwongereza kwamamaza album yise’Break the Chains’ yakiriwe na Adesope Olajide.
Ariko kandi muri Mata 2022 yakiriye Diamond Platnumz mu kiganiro ‘Afrobeat Podcast’ aho baganiriye ku rugendo rwe.