Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yihanganishije abatoza b’iyi kipe nyuma y’uko batishimiye ko batahawe imishahara yabo mu gihe abakinnyi bo bahembwe, by’umwihariko mu gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka.
Rayon Sports, ifite ubuyobozi bushya bw’inzibacyuho, yari yiyemeje gukemura ikibazo cy’ibirarane by’imishahara by’abakinnyi n’abakozi, by’umwihariko ayo kwezi kwa Ugushyingo n’Ukuboza 2025. Gusa, ikibazo cy’ubushobozi bw’amafaranga cyakomeje kuyitambamira, bituma intego zayo zitagerwaho uko byari biteganyijwe.
Amakuru aturuka mu buyobozi bw’iyi kipe agaragaza ko amafaranga yari kuri konti yayo, agera hafi kuri miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda, atari ahagije ngo ahembe abantu bose. Byatumye hafatwa icyemezo cyo kuyashakira mu bafatanyabikorwa ba Rayon Sports, icyakora bamwe muri bo ntibubahirije ibyo bari bemereye ikipe.

Nyuma yo gutegereza amafaranga atageze, ubuyobozi bwahisemo gufata umwanzuro wo gutanga ayo bwari bufite, buhemba abakinnyi gusa, mu gihe abatoza n’abandi bakozi basigaye bategereje. Ibi byatumye habaho kutishimira imyitwarire y’ubuyobozi ku ruhande rw’abatoza, cyane ko byabaye mu gihe cy’iminsi mikuru.
Mu butumwa yagejeje ku batoza, Perezida Murenzi Abdallah yasabye imbabazi ndetse abasaba kwihangana, abizeza ko ikibazo cyo kudahabwa imishahara kizakemuka vuba. Yavuze ko ubuyobozi bwari bwiringiye umufatanyabikorwa wagombaga gutanga inkunga, ariko bikarangira atabikoze.
Yagize ati: “Mfashe uyu mwanya ngo mbisegureho ko mutabonye ubutumwa bwa banki nk’abandi, bitewe n’uko ibihe bihagaze. Twiringiye umufatanyabikorwa wagombaga kuduha amafaranga yo guhemba bose, ariko byarangiye adutenguha.”
Yakomeje avuga ko icyakozwe ari ukugerageza kugoboka abakinnyi gusa, mu gihe abatoza n’abayobozi basabwe kwihangana mu gihe hakomeje gushakwa ibisubizo byihuse. Yongeyeho ko asobanukiwe n’ingorane zo kwinjira mu minsi mikuru nta mushahara, ariko agaragaza icyizere ko ikibazo kizakemuka burundu.
Ati: “Turabizi ko bigoye cyane kwinjira mu minsi mikuru mutarahawe imishahara yanyu, ariko ndabyizeye ko ibibazo turimo bizashira, tukibagirwa amatariki amaze kurenza iminsi 45 na 50.”

Mu gihe hakomeje gushakishwa uko abatoza n’abandi bakozi bahembwa, Rayon Sports iri no kureba uko yakongera ubushobozi bwayo mu isoko ry’abakinnyi, hagamijwe kongeramo abakinnyi bashya bazafasha ikipe mu mikino yo kwishyura ya shampiyona.
Kugeza ubu, Rayon Sports iri ku mwanya wa gatandatu ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 20. Iyi kipe iritegura gukina n’Etincelles FC mu mukino w’Umunsi wa 13 wa shampiyona, uteganyijwe ku wa 28 Ukuboza 2025, mu gihe hakomeje gushakishwa ibisubizo by’ibibazo by’imiyoborere n’imishahara.










