Mu rwego rwo gukomeza kugeza inyigisho za Kiliziya Gatolika ku rubyiruko cyane cyane urukoresha imbuga nkoranyambaga, Kiliziya Gatolika yahamagaje i Roma bamwe mu bapadiri bamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera imyitwarire ituma bakurikirwa cyane.
Abo bapadiri bamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram na TikTok, aho bamwe bise ‘Hot Priests’—ijambo rikoreshwa mu kuvuga abapadiri bafite uburanga cyangwa imibereho idasanzwe ibafasha kugirana umubano wihariye n’ababakurikira.
Muri bo harimo Padiri Giuseppe Fusari w’imyaka 58, ushimwa cyane n’urubyiruko n’abagore kubera imyitozo ngororamubiri akora ndetse n’ibimenyetso bya tatouage afite ku mubiri. Afite abamukurikira barenga ibihumbi 60 kuri Instagram.
Hari kandi Padiri Cosimo Schena w’imyaka 46, wamenyekanye kubera imiterere y’uburanga bwe n’urukundo afitiye imbwa ze, akunda kwifotozanya na zo. Uyu we akurikirwa n’abasaga ibihumbi 450 ku mbuga nkoranyambaga.
Undi ni Padiri Ambrogio Mazza w’imyaka 34, uzwi cyane kubera ubuhanga bwe mu gucuranga gitari n’imyambarire igezweho, aho akunzwe cyane n’urubyiruko rumukurikira ku mbuga nka TikTok na Instagram, aho afite abasaga ibihumbi 460 bamukurikira.
Aba bapadiri bahurijwe i Roma mu nama nyafurika yiswe “Ishingiro ry’Iyogezabutumwa” yatangiye kuri uyu wa Mbere, aho bazagira uruhare mu gusangiza urubyiruko inyigisho za Kiliziya hifashishijwe uburyo bugezweho bwo gutumanaho.
Kiliziya iteganya ko bazakomeza gukoreshwa mu iyogezabutumwa rishingiye ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko mu gufasha urubyiruko gusobanukirwa n’indangagaciro n’imyemerere ya gikirisitu mu buryo bubegereye kandi bubashishikaje.