• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Saturday, March 7, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Ubukungu

Abanyarwanda 5 % nibo bonyine barya inyama mu Rwanda “ Mukantwari Christine

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
October 17, 2025
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Umuyobozi uyoboye agashami k’imirire mu muryango w’abibumbye ushinzwe ubuhinzi n’ibiribwa ku isi FAO Madame Christine Mukantwari aratangaza ko abanyarwanda 5% gusa aribo barya inyama mu gihe abandi 95% batabona inyama mu gihe gikwiye. Ibyo yabitangaje kuri uyu wa kane tariki ya 16 Ukwakira 2025 ubwo mu Rwanda no ku isi hose muri rusange hizihizwaga umunsi wahariwe ibiribwa ku isi.

Uyu munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti “ Dufatanyije mu kugira ibiribwa bihagije kugira ngo tugire ejo Heza.” Mu Rwanda ibiryo bihagije birahari nk’uko byemejwe na Minisitiri w’ubuhinzi mu Rwanda.

Nk’uko abisobanura, Madame Christine avuga ko mu Rwanda ibyo kurya biri mu moko 12 y’ibanze abanyarwanda barabibona. Mu bushakashatsi bwakozwe mu Rwanda ku bijyanye n’imirire bwasohotse mu mwaka wa 2024 bugaragaza ko imiryango 5% ibasha kubona inyama, amata, amafi n’amagi naho 95% ntayo ibona mu gihe cy’icyumweru.

Ati muri rusange imiryango yacu ikunze kurya ibinyamafufu n’ibinyampeke bikagirwa n’ibishyimbo n’amashaza hanyuma bikagirwa n’imboga rwatsi kuko ubukangurambaga .

Amata ni make, inyama ni nkeya bisaba ko hongerwamo imbaraga kugira ngo hazamurwe urugero rw’inyama n’amagi byiyongera mu mirire y’abanyarwanda.

Ati birashoboka ko buri munyarwanda abona indyo ihagije irimo n’ibikomoka ku nyamaswa. Muri rusange turarya ariko ibikomoka nyamaswa biracyari bike.

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda Dr Telesphole Ndabamenye mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko mu buhinzi n’ubworozi hakiri imbogamizi zigaragara. Ati “ Kubona icyororo bigaragara nk’imbogamizi mu kubona ibikomoka ku nyamaswa bihagije. Turi kongera ubworozi mu bice bitandukanye cyane cyane dushyira imbaraga mu bworozi bw’amafi kugira ngo yiyongere ku isoko. Turi gushyira imbaraga mu kubona inyama zihagije mu baturage hashishikazwa abaturage korora cyane cyane ubworozi bw’amatungo magufi.

Dr Telesphole Ndabamenye avuga Ku bijyanye no kurya inyama, umunyarwanda arya inyama nkeya kuko ku mwaka arya ibiro 13.5 kandi  FAO ivuga ko impuzandengo buri muntu yagombye kurya ibiro 50.

Ingamba zihari zirimo  kuzamura ubworozi bwo mu mazi kugira ngo haboneke amafi ahagije, kongera ubworozi bw’amatungo magufi gukomeza kuvugurura ubworozi bw’amatungo y’inka zitanga amata n’izitanga inyama.  Iyo program irahari kandi tubona ifite icyerekezo kiza tugenda dushaka ibizitunga nk’amazi n’ibindi.

Akomeza avuga ko hari imishinga yatangiye gutegurwa kugira ngo inyama ziyongere harimo kugira ibyanya by’ubworozi bw’inka z’inyama. butuma hazibwa icyuho cy’inyama bityo mu gihe cya vuba bizaba bishoboka ko mu Rwanda haboneka inyama  zo kurya n’izo kohereza hanze.

Byitezwe ko umusaruro w’inyama z’inka uzava kuri toni zirenga ibihumbi 76 mu 2025/2026 ugeze ku bihumbi 86 mu 2028/2029, inyama z’ihene zizava kuri toni zirenga ibihumbi 36 zigere kuri toni zirenga ibihumbi 41, iz’intama zive kuri toni ibihumbi 10 zigere kuri toni ibihumbi 11.

Inyama z’inkoko byitezwe ko zizava kuri toni ibihumbi 58 mu 2025/2026 zigezwe kuri toni ibihumbi 65 mu 2028/2029 mu gihe ingurube zizavanwa kuri toni zirenga ibihumbi 26 zigezwe kuri toni ibihumbi 29, amafi ave kuri toni ibihumbi 59 agezwe kuri toni ibihumbi 77.

imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yerekana ko 98% by’ibiribwa Abanyarwanda barya biva mu buhinzi, mu gihe ibikomoka ku matungo bigera ku 2% ku mwaka.

Alphonse Munyankindi

Share2Tweet1Send
Previous Post

Nkosinathi Emmanuel Nathi Mthethwa, wari Ambasaderi wa Afurika y’Epfo yitabye Imana

Next Post

Perezida wa UNMF, Eddy Kenzo, yashinje abantu bagoreka amagambo ye

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Impinduka z’ibihe zifite ingaruka ku bushobozi bw’intanga z’abagabo

Impinduka z’ibihe zifite ingaruka ku bushobozi bw’intanga z’abagabo

by MUNYANKINDI Alphonse
5 days ago

Ubushakashatsi bushya bwerekana ko ubuziranenge bw'intanga ngabo buba buri hejuru mu mpeshyi, mu gihe bumanuka mu gihe cy'itumba. Abashakashatsi bo...

Kwiyiriza Ubusa: Buryo bwiza bwo kugabanya ibiro cyangwa ni amayeri gusa?

Kwiyiriza Ubusa: Buryo bwiza bwo kugabanya ibiro cyangwa ni amayeri gusa?

by MUNYANKINDI Alphonse
7 days ago

Mu gihe abantu benshi bashaka uburyo bwihuse bwo kugabanya ibiro, kwiyiriza ubusa mu buryo bwa "jeûne intermittent" bwigeze kuba inkingi...

Uganda: Taxi zigiye kujya zikorera muri parikingi gusa

Uganda: Taxi zigiye kujya zikorera muri parikingi gusa

by Alex RUKUNDO
1 week ago

Ikigo gishinzwe imiyoborere n’iterambere ry’umujyi muri Uganda, Kampala Capital City Authority (KCCA),kigiye gushyira ahagaragara gahunda nshya mu rwego re’ubwikorezi, izakuraho...

Next Post
Perezida wa UNMF, Eddy Kenzo,  yashinje abantu bagoreka amagambo ye

Perezida wa UNMF, Eddy Kenzo, yashinje abantu bagoreka amagambo ye

Hamenyekanye abahanzi Davido azazana i Kigali

Hamenyekanye abahanzi Davido azazana i Kigali

White House yateye utwatsi ku irekurwa rya P Diddy

White House yateye utwatsi ku irekurwa rya P Diddy

Eddy Kenzo yasobanuye impamvu atiyiriza mu kweze kwa Ramadhan
Imyidagaduro

Eddy Kenzo yasobanuye impamvu atiyiriza mu kweze kwa Ramadhan

by Alex RUKUNDO
March 6, 2026
“Kuririmba mu gikuyu n’icyongereza n’ibintu byirikora sinjye ubihitamo” – Karelina
Imyidagaduro

“Kuririmba mu gikuyu n’icyongereza n’ibintu byirikora sinjye ubihitamo” – Karelina

by Alex RUKUNDO
March 6, 2026
“Black Card Sundays” igiye gutangira i Kampala
Imyidagaduro

“Black Card Sundays” igiye gutangira i Kampala

by MUNYANKINDI Alphonse
March 6, 2026
Umunyarwanda yatorewe kuyobora Anglican ku isi
Iyobokamana

Umunyarwanda yatorewe kuyobora Anglican ku isi

by MUNYANKINDI Alphonse
March 6, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.