Amatsinda y’abanditsi, abahanzi, abahanga n’abandi bantu bazwi cyane muri Isael banditse ibaruwa isaba ko isi ishyiraho ibihano bikomeye kuri Leta yabo kubera uburyo iri kwifashisha inzara nk’intwaro yo guhana abaturage ba Gaza.
Iyi baruwa yashyizweho umukono n’abantu 31 b’inararibonye barimo: Yuval Abraham, wigeze kwegukana igihembo cya Oscars, Michael Ben-Yair, wahoze ari Umushinjacyaha mukuru wa Israel na Avraham Burg, wahoze ayobora Inteko Ishinga Amategeko ya Israel(Knesset) akanayobora Jewish Agency, ndetse n’abandi bahawe ibihembo bikomeye nka Israel Prize, igihembo cy’ikirenga mu muco w’icyo gihugu.
Aba banditse ibaruwa bakomoka mu nzego zitandukanye zirimo ubuvanganzo, siyansi, itangazamakuru n’amashuri ya kaminuza zitandukanye.
Mu nyandiko yabo, bashinja Leta ya Israel “kwicisha abaturage ba Gaza inzara no kubafatira umwanzuro wo kubakura mu gihugu cyabo ku ngufu.”
Barasaba ko amahanga afata ingamba zikomeye, bagira bati“ Umuryango mpuzamahanga ukwiriye gushyira ibihano bikarishye kuri Israel kugeza ubwo ihagaritse ubwicanyi kandi ikemera agahenge karambye.”
Iyi baruwa ije mu gihe Leta ya Israel ikomeje kwibasira Gaza mu ntambara imaze amezi 21, aho abantu barenga 60,000 bamaze kwicwa nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubuzima ya Gaza.
Abasinyiye kuri iyi baruwa bavuga ko bashenguwe n’amashusho y’abana barwaye indwara ziterwa n’inzara n’abaturage baraswa n’ingabo za Israel bashaka ibyo kurya.
Basanga ari ibyaha bikomeye, kandi bavuga ko gutuza abantu ku ngufu ahantu badashaka mu nkambi z’abacunguwe (concentration camps), nk’uko byatangajwe na Ehud Olmert, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Israel.
Ku Cyumweru, ishyirahamwe rikomeye ry’Abayahudi bo muri Amerika, Reform Movement, ryavuze ko Leta ya Israel ari yo ituma inzara ikomeza kwiyongera muri Gaza.
Bagize bati“Kwima abana amazi, imiti, ibyo kurya n’amashanyarazi ni ibintu bidafite ishingiro.
Twanze ko agahinda katubuza kugira impuhwe. Urukundo dufitiye Israel ntirukwiye gutuma twirengagiza ububabare bw’abaturage ba Gaza.”
Imiryango ibiri iharanira uburenganzira bwa muntu muri Israel—
B’Tselem na Physicians for Human Rights Israel yasohoye raporo bwa mbere ivuga ko Leta ya Israel iri gukora ibikorwa bisa na jenoside muri Gaza.
Nubwo amahanga akomeje ku vuga ko muri Gaza hari inzara n’ibikorwa bihabanye n’amahame y’ubumuntu, Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu n’abandi bategetsi ba Israel bakomeje guhakana ko hari inzara muri Gaza, nubwo hari ibimenyetso bifatika byemezwa na Loni (UN) n’ibindi bigo.
Iyi baruwa y’aba bahanga n’abanyabugeni ni intambwe ikomeye kuko igaragaza ko mu gihugu imbere cya Israel ubwaho hari abamagana ibikorwa bibera muri Gaza, bakumva ko igisubizo atari intambara, ahubwo ari amahoro n’agahenge karambye.