• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Friday, January 16, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Inkuru Nyamukuru

Abagore bafite Ubumuga bwo kutabona bagaragaje aho bageze n’Ibikibabangamira

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
December 23, 2025
Reading Time: 2 mins read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Abagore bafite Ubumuga bwo kutabona baturutse mu mashyirahamwe 64 y’abafite Ubumuga bwo kutabona mu gihugu hose bagaragaje ko mu myaka 30 ishize hari aho bavuye n’aho bageze kandi hashimishije, gusa bongeraho ko hari ibindi bikibabangamiye birimo n’Ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Babigarutseho kuri Iki cyumweru tariki ya 21 Ukuboza, 2025, ubwo bari mu Ihuriro ry’abagore n’urubyiruko bafite Ubumuga bwo kutabona ryateraniye mu Kigo cy’Amahugurwa cy’Abafite Ubumuga bwo kutabona giherereye i Masaka mu Karere ka Kicukiro.

Afungura ku mugaragaro aya mahugurwa, Dr. Mukarwego Betty, Perezidante w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona-Rwanda Union of the Blind yavuze ko iri huriro ku rwego rw’Igihugu ribaye ubwa mbere akaba ari umwanya wo kwicara bakisuzuma, bakareba aho bava n’aho bageze bityo bakaboneraho kongera gufata ingamba nshya ziganisha Umugore ufite ubumuga bwo kutabona ku Iterambere rirambye.

Yavuze ko kuva RUB yatangira ibikorwa, Umugore ufite ubumuga bwo kutabona hari aho ageze ndetse n’abafite ubumuga bwo kutabona muri rusange bakaba barongerewe ubushobozi ku buryo bufatika.

Yashimiye Leta y’u Rwanda na Perezida Paul Kagame bahaye agaciro umugore akaba nawe afite ijambo bitandukanye no mu bihe byashije.

Ati “Umugore yari Umuntu uhezwa utajya mu bandi noneho byagera ku bafite ubumuga bikaba agahomamunwa. Ntitwabashaga kwiga cyangwa guhabwa uburenganzira nk’ubw’abandi ariko ubu dufite ijambo kandi turanashoboye.”

Yihereyeho yatanze urugero ko afite Impamyabushobozi y’Ikirenga kandi afite ubumuga bwo kutabona ndetse yongeraho ko kuba afite Ubumuga bwo kutabona bitamubuza kuba ari Umwalimu muri Kamuza y’U Rwanda mu Ishami ry’Uburezi.

Mu Kiganiro cyatanzwe na Madamu Donatha Uwitonze, waturutse mu Nama y’Igihugu y’Abagore  yagarutse ku buryo Umugore Ufite Ubumuga bwo kutabona yatera imbere.

Yatangiye asobanura akamaro k’Inama y’Igihugu y’Abagore n’Inshingano zayo ariho hazamo no gufatanya n’izindi nzego.

Yababwiye ko nabo ari bamwe mu bagize Inama y’Igihugu y’Abagore kuko bari mubayifasha kubahiriza inshinga zayo.

Yabibukije kurenga amateka y’ahahise aho umuntu ufite Ubumuga bwo kutabona yasuzugurwaga, agira ati “Buriya iyo witeje imbere uba uteje imbere Igihugu. Kera ikiranga umuntu utabona byari ugusabiriza, ariko uyu muco urimo uracika, kubera ko abagore bubakiwe ubushobozi”

Yabasabye gutinyuka bakiyumvisha ko bafite ubushobozi ahereye kuko bamwe mu bafite Ubumuga bwo kutabona bafite impamyabushobozi z’Ikirenga n’izindi zitandukanye mu byiciro bw’amasomo ndetse bari no myanya y’Ubuyobozi ikomeye idapfa kugerwamo n’ubonetse wese.

Madamu Uwitonze yabasabye gutera intambwe ya mbere bakajya bikorera ubuvugizi badategereje ku bukorerwa n’abandi.

Aha yasobanuye ko igihe bazaba bazamuye ijwi ryabo, Inama y’Igihugu y’Abagore nayo izajya ibumva vuba ikabafasha kuzamura ijwi no gushakira hamwe ibisubizo ibibazo bikibangamira Iterambere ryabo.

Yabasabye kugira ubufatanye mu byo bakora aho yavuze ko gukorera hamwe bizatuma bagera kure hashoboka mu Iterambere ryabo.

Ati”Iyo tuvuze Umugore, by’umwihariko Umugore ufite ubumuga, we akwiye kwitabwabwa kuko aba afite izindi mbogamizi zimukoma mu nkokora.”

Nyuma y’Ikiganiro hatanzwe Umwanya abagore bafite Ubumuga bwo kutabona batanga ibitekerezo n’Ibyifuzo bitandukanye.

Nagasanzwe Olive waturutse mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Mukura yavuze ko kugeza ubu nubwo hari byinshi byakozwe ngo Umugore Ufite ubumuga agire ijambo ariko hari byinshi bigikwiye gukemuka.

Aha yatumye Inama y’Igihugu y’Abagore kubakorera Ubuvugizi kugira ngo abafite Ubumuga mu bihe by’amatora by’Umwihariko amatora y’inzego z’Abagore nabo bakwiye kwemererwa kwiyamamaza mu byiciro byose badashyizwe mu byiciro by’abafite ubumuga gusa.

Yatanze Urugero rw’ukuntu yiyamarije umwanya mu nzego z’abagore ariko akabwirwa ko kuba afite ubumuga bo bazitoreza mu Cyiciro cy’abafite ubumuga. Ati “Icyo gihe natahanye ipfunwe. Rwose birakwiye ko mwadukorera ubuvugizi icyo nacyo kigahinduka mu myumvire.”

Madamu Donatha Uwitonze yavuze ko kuri iki kibazo bagiye kugikurikirana binyuze mu bukangurambaga mu gihugu hose mu rwego rwo kugaragaza ko umugore ufite ubumuga bwo kutabona nawe afite uburenganzira nk’ubw’abandi mu kwiyamamariza imyanya y’Ubuyobozi.

Uwari Uhagarariye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akaba n’Umuhuzabikorwa ku Rwego rw’Igihugu wa Isange One Stop Centre, Mrs. Shafiga Murebwayire yasobanuriye Abagore bafite Ubumuga bwo kutabona bakorerwa Ihohoterwa rishingiye ku gitsina abibutsa ko kuba batabona badakwiye guhishira ihohoterwa ribakorerwa.

Yasabye ko RUB yatekereza ku buryo bufatika bworohereza abanyamuryango bayo kujya babona uburyo bwihuse bufasha gutanga amakuru ku Ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikajya bikurikiranwa hakiri kare.

Abagore batanze ubuhamya benshi bagarutse ku Ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakorerwa ririmo ahanini ibikorwa byo ku basambanya hagendewe ko batabona bityo ko batabasha no kumenya uwaribakoreye.

Mrs. Murebwayire yabasabye kujya batanga amakuru kuko afasha mukugenzura ibyaha bakorerwa ababwira ko RIB itazahwema gufatanya n’izindi nzego mu kubarengera.

Yasabye RUB gukora ubukangurambaga buhagije hagamijwe kumenyesha abanyarwanda uruhare rwabo mu kurinda abagore n’abakobwa bafite ubumuga bwo kutabona kuko iki kibazo atari icyo kwihanganirwa.

Ati “Buri wese akwiye gutanga amakuru ku gira ngo afashwe. Telefoni yifashishwa ni 3512, RUB nayo ifite Nimero yifashishwa. Iyi telefoni ihamagarwa ku buntu. Nimuyifashishe mutange amakuru yose ajyanye n’Ihohoterwa rishingiye ku gitsina”

Mu gusoza iri huriro, Bwana Mugisha Jacques, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RUB yashimiye abitabiriye inama abonera gusaba RIB ndetse n’Inama y’Igihugu y’abagore kunga ubumwe na RUB hagamijwe gukomeza gushakira ibisubizo ibibazo byagaragajwe mu nama birimo abagore bagihura n’Ihohoterwa, abimwa uburenganzira bwabo n’Ibindi.

Yavuze ko iyi nama igomba kuba ngarukamwaka hagamijwe gukomeza kurebera hamwe icyateza imbere abagore n’Urubyiruko bafite ubumuga bwo kutabona

Share2Tweet1Send
Previous Post

Nakabaye umuvuga-butumwa mwiza — Israel Mbonyi

Next Post

Kubera iki ‘Stress’ yaba itera kurya cyane ?

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

Rayon Sports yabuze inkingi ikomeye mu buvuzi: Urwibutso rwa Dr. Mugemana Charles wasigiye amateka akomeye umupira w’u Rwanda

Rayon Sports yabuze inkingi ikomeye mu buvuzi: Urwibutso rwa Dr. Mugemana Charles wasigiye amateka akomeye umupira w’u Rwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
2 days ago

Dr Mugemana Charles niwe mu bakozi ba Rayon Sport bari bayirambyemo cyane agiye aba Rayon bakimukeneye Umuryango wa Rayon Sports...

Imibereho n’imyitwarire bigira uruhare mu kugwa kw’amabere: Ibyo abagore bakwiye kumenya n’ibyo kwitondera

Imibereho n’imyitwarire bigira uruhare mu kugwa kw’amabere: Ibyo abagore bakwiye kumenya n’ibyo kwitondera

by MUNYANKINDI Alphonse
2 days ago

Kugwa kw’amabere y’abagore n’abakobwa ni ingingo ikunze gutera impaka n’ibihuha byinshi, cyane cyane mu muryango nyarwanda aho usanga hari imyemerere...

Umufaransa wiyitaga inzobere muri hypnose akurikiranyweho ihohotera rikabije rishingiye ku gitsina

Umufaransa wiyitaga inzobere muri hypnose akurikiranyweho ihohotera rikabije rishingiye ku gitsina

by MUNYANKINDI Alphonse
4 days ago

Mu majyepfo y’u Bufaransa, urukiko ruri kuburanisha umugabo w’Umunyafaransa ukekwaho ibyaha bikomeye birimo guha abagore ibiyobyabwenge, kubakoresha ihohotera rishingiye ku...

Next Post
Kubera iki ‘Stress’ yaba itera kurya cyane ?

Kubera iki 'Stress' yaba itera kurya cyane ?

Umuganga w’urupfu ‘Doctor Death’ yakatiwe igifungo cya burundu azira kuroga abarwayi

Umuganga w’urupfu 'Doctor Death' yakatiwe igifungo cya burundu azira kuroga abarwayi

Inteko y’Umuco mu imurikabikorwa rya service y’inkoranyabitabo y’igihugu u n’ibitabo by’amajwi

Inteko y’Umuco mu imurikabikorwa rya service y'inkoranyabitabo y'igihugu u n’ibitabo by’amajwi

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy
Imyidagaduro

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026
Uganda: William Nyombi Thembo yatangaje ko internet izasubiraho nyuma y’amatora
Umutekano

Uganda: William Nyombi Thembo yatangaje ko internet izasubiraho nyuma y’amatora

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026
Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo
Amateka

Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo

by MUNYANKINDI Alphonse
January 15, 2026
Uganda: Luwilight ukoresha TikTok arashinjwa gutera ubwoba Zuena Kirema umugore wa Bebe Cool
Imyidagaduro

Uganda: Luwilight ukoresha TikTok arashinjwa gutera ubwoba Zuena Kirema umugore wa Bebe Cool

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.