Umuhanzikazi wo muri Tanzania Zuchu, yatumiwe mu muhango wo gusoza irushanwa rya CHAN 2024, nk’umuhanzi mukuru, iri rushanwa rya CHAN 2024, ryabereye kuri Moi International Sports Centre i Kasarani.
Uyu muhanzikazi ni we watangije ibirori ku mugaragaro aririmba indirimbo ze zikunzwe cyane nka Honey, Amanda na Sukari.
Uyu muhango wa siporo wari wahuje abahanzi, aho Zuchu yahuriye ku rubyiniro n’umuhanzi wo muri Kenya Savara ndetse na Eddy Kenzo, kuva muri Uganda, bose bafatanyije gususurutsa abafana bari bitabiriye iki gikorwa.
Nyuma y’igihe gito igitaramo gitangiye, Zuchu yabaye inkuru ivugwa ku mbuga nkoranyambaga.
Abafana benshi bamushimiye bavuga ko yakoze igitaramo kidasanzwe, ariko abandi bakibaza impamvu umutumirwa mukuru w’umuhanzi atatoranyijwe muri Kenya.
Umwe mu bakoresha urubuga rwa X yagize ati: “Mu bahanzi bose, kuki bahisemo Zuchu?” Undi na we ati: “Tunataka Bien buana.”
Nubwo hari abagaragaje impungenge, ntibyabujije abandi gushimira impano ye. Umwe mu Banyakenya yanditse ati: “Wakoze igitaramo gikomeye kandi kidasanzwe.” Undi yongeyeho ati: “Nta na rimwe nigeze nkukunda… ariko ndebyemeye ko ufite impano.”
Hari n’abafana bakomoka muri Tanzaniya bamugiriye inama yo kutita ku batamukunda, umwe ati: “Tukiache wivu na husda, uyu ni umu star bana.”
Byongeye, hari amakuru ataremezwa yavugaga ko bamwe mu bari mu gitaramo bamuvugirije induru ndetse bagaragaza ko bashaka kuririmbirwa n’abahanzi bo muri Kenya.
Ariko ayo makuru ntarafatwa nk’ukuri, kandi ntiyahungabanyije umutekano w’iki igitaramo.
Iki gitaramo cyakongeje impaka zari zimaze iminsi zivugwa ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavugaga ko Zuchu yigeze kugaragaza ko atifuza gukorana n’abahanzi bo muri Kenya cyangwa kuririmbira muri icyo gihugu.
Ariko mu kiganiro yagiranye na Kiss100, uy’umuhanzi yahakanye ayo makuru, ati “ ayo makuru n’ibinyoma bidafite ishingiro.”
Yongeyeho ati:“ Ni imwe mu mvugo mbi cyane nigeze kumva, ni iyavugaga ko ntazigera ndirimbira muri Kenya ndetse ko nanga icyo gihugu. Byose byakomotse ku kiganiro cy’amaradiyo cyasobanuwe nabi.”
Yakomeje agira ati:“Nari nzi aho byakomotse — abantu babiri bari kuri radiyo babiganiriyeho. Nibaza nti ‘ninde wabibabwiye?’”
Zuchu yavuze ko icyo yakoze icyo gihe ari ukubabuza gukomeza gukwirakwiza ayo makuru, ariko yemera ko ashimangira ko byamubabaje cyane.
Yasoje agira ati:“ Njye nk’uko musanzwe mumenyereye, narabisuzuguye. Sinigeze mbigiraho ikibazo gikomeye, ariko biranambabaza cyane kuko igice kinini cy’abafana banjye baturuka muri Kenya. Mfite icyubahiro gikomeye ku bafana banjye. Simfite icyubahiro ku bantuka, ahubwo mfite icyubahiro ku bafana banjye.”